Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Apollinaire yahishuye ibanga rituma adasaza

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuramyi k’urwego mpuzamahanga, Apotre Apollinaire Habonimana w’I Burundi ufatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu gutangiza mu Rwanda gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo(Praise and worship), yavuze ibanga akoresha kugirac ngo akomeza kumera neza no kugaragara nk’ukiri muto.

Apotre Habonimana Apollinnaire ni umuramyi ukomeye cyane,umaze igihe kirekire akorera Imana kandi akaba adahinduka ngo asaze cyane cyangwa ngo ubone agenda acika intege,gusa yagize byinshi atangaza kuri ibyi ndetse n’ibanga akoresha ngo akomeze gukorera Imana nta gucika intege.

Ubwo yaganiraga na Mike Karangwa Apotre Apollinaire yagize ati:”Ibanga nkoresha ngo nkomeze kuba muto ndetse ubone ndasaza nta rindi ni umutuzo kandi umutuzo wa mbere atuma umuntu agira imbaraga nshya nio ukwiringira Imana,kuba mu mana hanyuma ukaba umuntu wa Principe,ukamenya ibyo urya n’ibyo udakwiye kurya kuko turi abantu bakora cyane kandi ukanaruhuka”

Apotre Apollinaire Habonimana Ni umuhanzi umaze igihe kirerekire akorera Imana mu buryo bwo kuririmba ndetse benshi mu bantu bakuru muri iyi mkinsi bavuga ko bakuze bamwumva ariko akaba adasaza.

Apotre Apollinaire Habonimana amaze kuza mu Rwanda inshuro nyinshi aho agenda akora ibittaramo yaba ibye bwite ndetse n’ibyo aba yatumiwemo akaririmbana na bandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse benshi banamufata nka papa wabo mu buryo bw’umwuka


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO