Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotle Dr Paul GItwaza yasutse amarangamutima ye imbere y’itorero ashumbye kubyamubayeho umwaka ushize(AMAFOTO)

Ubwanditsi , 3 months ago

Mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2018 ubwo abakristo bose muri rusange bahuriraga mu nsengero bashima Imana ku ibyo yabakoreye mu mwaka utambutse wa 2018 ndetse banayiragiza umwaka wa 2019, mu itorero rya Zion Temple, Gitwaza yasutse hanze amarangamutima ye yaramaranye igihe.


Apotre Gitwaza yasazwe n’amarangamutima imbere y’abakristo

Ubwo yahabwaga impano n’ abapasitori b’abagabo b’itorero ashumbye we n’umuryango we, Apotle Gitwaza, bagize icyo bavuga, Umufasha we yatangaje ko yishimiye impano abapasitori b’abagabo bo muri Zion babahaye we n’umugabo we kandi ko ari igikorwa cy’ubutwari kikaba igitego batsinze abategarugori bo muri iri torero.

Mu impano bahawe zatumye Gitwaza agaragaza amarangamutima ye ku byamubayeho, zigizwe n’umwitero, inkoni y’ubushumba, ndetse n’ingabo imukingira.

Uyu mugabo yatangaje ko Abapastori bakoranaga umurimo w’Imana bamusuzuguye bakifuza kwishyira hejuru, yagize ati ”Narabubashye cyane nziko ari abantu bazima nemera kureshya nabo nicisha bugufi imbere yabo ariko nari nibeshye kuko ibyo byose batabibonaga.” amaze kuvuga ibi yanavuzeko yakira bumwe mu butumwa bw’abo bapasitori ndetse n’abandi bumubwira ko bakunda ijambo yigisha ariko we bakamwanga.


Apotre Gitwaza yashimiye abamuhaye impano kuko bamwambuye umwambaro mubi yambitswe n’itangazamakuru muri 2018

Uyu mukozi w’Imana yanagize icyo atangaza ku itangazamakuru ku byamuvuzweho umwaka ushize, igihe yavugaga ko ariwe muhanuzi wa mbere U Rwanda rufite ndetse n’afurika.

Yagize ati ”Itangazamakuru ryarampimbiye rivuga ibyo ntavuze, bakata amwe mu mashusho yanjye bakayakoresha mu buryo bishakiye ariko nkaceceka singire icyo mbivugaho kuko mbazi, byarambabaje cyane ariko uyu munsi Imana ikoresheje abagabo ba Zion kugira ngo insubize icyubahiro nambuwe”

Apotle Dr Paul Gitwaza ni umugabo w’abana batatu b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 14 na 20, akaba ari umuyobozi w’itorero rya Zion Temple Celebratio Center ku isi yose.





Apotre Gitwaza yambitswe ingofero,anakenyezwa umwitero nk’ikimenyetso cyuko yabereye itorero ry’Imana intwari mu murimo yahamagariwe





Abakristo ba Zion Temple bari benshi cyane mu gitaramo cyo mw’ijoro rya Bonane mu Gatenga


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • James , 1 January 2019 , saa 11:03'

    Icyo yanditse :

    Murakoze.
    Gusoza umwaka umuntu itangazamakuru ryasereje rigasoza rivuga neza igikorwa kiza cyamubaye numva ari ibintu byiza.
    Ikindi aba bakomeje kumuba hafi bakabona akwiye iri kamba navugaka ari abantu beza. Ubutaha nibumva hari abavugaho ibibi bajye bahagurukana ubutwari maze batare.
    Ngasoza nshimira Gitwaza ko yihanganiye ibyo yageragezwaga kandi byanganaga n’ubukure mu Kwizera yari afite muri Kristo.

    Murakoze.
    James N.

  • Pastor Mukiza James , 1 January 2019 , saa 12:25'

    Icyo yanditse :

    Iki gikorwa abapastori bakoze,bakoreye Apostle Paul Gitwaza ni cyiza kandi n’icy’agaciro gakomeye. Gituma Apostle anezezwa yuko hariho abamushyigikigiye mu murimo w’Imana.
    ikindi bituma amenya ko hariho bamwe bamukunda.
    Nanjye ubwanjye biranshimishije cyane
    kubibona no kubisoma
    mu kinyamakuru cyanyu.

    Mugire ibihe byiza, kandi tubifurije umwaka Mushya Muhire wa 2019!

  • Gashugi , 1 January 2019 , saa 23:14'

    Icyo yanditse :

    Yoooo Dr poul gitwaza turagumunda Kandi Imana irikumwe nawe izagukoresha ibirenze

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO