Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amerika:Umuhanzikazi Selena Gomez yasabye rimwe mu madini ubufasha bitangaza benshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 January 2019 saa 10:50'

Icyamamare muri muzika n’amafilime Selena Gomez, yatunguranye ubwo yasabaga itorero rimwe ryitwa Hillsong Church ubufasha bwo kumugira inama no kumusengera kugirango areke inzira we yita iy’ubuyobe ayoboke Yesu Kristo.

Nkuko byatangajwe ku munsi w’ejo na Pastor Carl Lentz, umwe mubayobora Hillsong Church yatangaje ko uyu mukobwa w’icyamamare yasabye itorero rye kumugira inama.
Yagize ati: “Twatunguwe no kubona Selena Gomez aza mu itorero ryacu, afashwa cyane n’indirimbo zihimbaza Imana nyuma ansaba ko namugira inama akarekla ingeso mbi z’imyambarire mbi no gukora ibiteye isoni akayoboka Kristo.”

Pastor Carl Lentz akomeza avuga ko adashidikanya ko uyu muhanzikazi yaba arambiwe ibikorwa bibi bya illuminati abenshi bemeza ko byari byaramugioze imbata akaba ariyo mpamvu ashaka kwakira Yesu nk’umwami n’Umukiza we.

Selena Gomez w’imyaka 26 aherutse gukora indirimbo yise Nobody yiganjemo amagambo ahimbaza Imana bikaba byarabaye imbarutso y’uko abantu benshi bavuze ko uyu mukobwa yaba agiye guhindukirira Imana.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.