Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Alex Dusabe yasabye amadini n’amatorero gushyira imbaraga mu gukora ivugabutumwa rigamije guhindurira abantu kuri Yesu

Ubwanditsi , 3 months ago

Umuhanzi Alex Dusabe yasabye amadini n’amatorero ko yarakwiriye gushyira imbaraga mw’ivugabutumwa rigamije guhindurira abantu kuri Yesu bakagabanya ibiterane byo mu nsengero bagakora byinshi byo hanze kugirango abanyabyaha babizemo babone uko bababwiriza ubutumwa bwiza bahindukire bave mu bibi bakoraga.

Ibi uyu muhanzi yabivuze ku cyumweru cyo kuwa 18 Ugushyingo 2018 ubwo yari yitabiriye isozwa ry’igiterane gikomeye yari yatumiwemo na Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga .

Ubwo uyu muhanzi yarahawe umwanya wo kuririmbira imbaga y’abantu benshi bitabiriye iki giterane mbere yo kuririmba yabanje kuvuga amagambo yumvikanamo gusaba abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiriye gushyira imbaraga mu gukora ivugabutumwa rigamije guhindurira abantu kuri Kristo Yesu.


Alex Dusabe yasabye amadini n’amatorero gushyira imbaraga mu gukora ivugabutumwa rigamije guhindurira abantu kuri Yesu

Muri aya magambo uyu muririmbyi yagize ati:"Mbere yuko ndirimba ndagira ngo nsabe abayobozi gushyira imbaraga mu gukora ibiterane bisohoka mu nsengero bikajya hanze kuko murusengero biragoye ko abakoresha ibiyobyabwenge n’abakora ubujura bukomeye ko bahaza ariko dusohotse tukajya hanze bituma nabo baza muri ibyo biterane tukabona uko tubabwiriza nuko tukaronka iminyago myinshi yo kumurikira umwami Yesu ".

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR wari muri iki giterane yavuzeko yumvishe ubusabe bwa Alex Dusabe kuko ibyo yavuze ari byiza

Ati:"Nibyo koko ibiterane byo hanze bigira umumaro mwinshi icyiba gisabwa nuko abantu babisabira uburenganzira mu nzego bireba kandi nubundi tujya tubikora tuzanabikomeza nkuko mu minsi ishize i Kayonza bakoze igiterane kinini hakaboneka abantu benshi bemera kuva mu biyobyabwenge n’ahandi bikaba bikorwa ariko n’ukubishyiramo imbaraga kugira ngo umusaruro wa bene iri vugabutumwa urusheho kuba mwiza.


Uyu mwana w’umuhungu yacuranze Guital Bass mu buryo bw’ubuhanga bukomeye

Sam Producer umuhanga mu gutunganya ibihangano mu buryo bw’amajwi nawe ari mw’itisinda ricurangira Alex Dusabe

Claude umwe mubacuranzi ba Guital Solo b’abahanga u Rwanda rufite nawe yari mw’itisnda ry’abacuranzi ba Alex Dusabe


Umuhanzi Alex Dusabe yongeye gushimangira ubuhanga n’ubunararibonye afite mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO