Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Impamvu y’ubutabazi itumye Alarm Ministries ,Ambassadors Choir ,Shalom y’i Nyarugenge ,Healing w. Team, Simeon Kabera na Israel Mbonyi bahurizwa mu gitaramo gikomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 November 2018 saa 10:45'

Ubuyobozi bw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique ou Rwanda) k’ubufatanye na Alarm Ministries bateguye igitaramo gikomeye kigamije gukusanya inkunga yo gushyigikira Bibiliya no kwirinda ko yazagera igihe ikabura mu Rwanda bitewe n’igabanuka ry’abaterakunga bigatuma iboneka kw’isoko iri kugiciro kiri hejuru .

Iki gitaramo kiswe "The Source of Melody Live Concert "giteguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ( Societe Biblique au Rwanda ) k’ubufatanye na Alarm Ministries kizaba ku cyumweru cyo kuwa 25 Ugushyingo 2018 kikazabera kuri Dove Hotel ku Gisozi kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba( 14h00-18h00).

Iki gitaramo benshi bakomeje guhamya ko kizaba kiri ku rwego rwo hejuru kuko cyatumiwemo amakorali afite abakunzi benshi mu gihugu hamwe n’abahanzi bafite amazina akomeye muruhando rwa muzika yo guhimbaza Imana ,muri abo Alarm Ministries ,Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ,Amabassadors Choir yo mw’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ,Healing Worship Team n’abahanzi nka Israel Mbonyi .Simeon Kabera.


Alarm Ministries niyo yafatikanije n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda gutegura iki gitaramo

Gakunzi David umunyamabanga wa Alarm Ministries mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mu busanzwe kuva mu mwaka wa 2016 ,Alarm Ministries ari umunyamuryango w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) bityo ko nabo bagomba kugira uruhare mu gushishikariza abanyarwanda kugura ,gutunga no gukoresha Bibiliya .

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:”Ndizeza abantu bazitabira iki gitaramo ko usibye no gukangurirwa kugura no gutunga no gushyigikira Bibiliya bazahagirira ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana kuko usibye Alarm Ministries hatumiwemo n’andi matsinda n’amakorali n’abahanzi bakunzwe mu ruhando rwa Muzika nyarwanda.

Pasiteri Gasare Michel umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda ) yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko kugeza ubu abaterankunga b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda( bagenda bagabanuka cyane bigatuma Bibiliya ihenda kandi abanyarwanda bakaba batarakangukira gushyigikira Bibiliya ari nayo mpamvu hateguwe iki gitaramo kiswe "The Source of Melody Live Concert " amafaranga azakivamo yaba ayo kwinjira ndetse n’ay’abantu bashobora kwitanga akazakusanyirizwa hamwe akajya mw’isanduku y’umuryango wa Bibiliya.

Ati: Abaterankunga bagenda basaza ,abandi bakarangiza igihe cyabo baba barihaye bityo ubu ikigezweho n’ugusaba abanyarwanda ko bashyigikira Bibiliya kuko mu bindi bihugu nka Kenya ,Nigeriya n’ahandi usanga abenegihugu aribo baterankunga ba mbere b’umuryango wa Bibiliya iwabo kandi hakurikijwe ko mu Rwanda abasaga 90% ari abakristo buri wese abigizemo uruhare mu gushyigikira atanga inkunga iyo ariyo yose yaba afite ikibazo k’ihenda ,ibura n’icika rya Bibiliya mu Rwanda cyakemuka.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka bizaba ari amafaranga ibihumbi 15.000Frws kuri Couple,ibihumbi 10.000Frws mu myanya y’icyubahiro (VIP) noneho n’ibihumbi 5.000Frws mu myanya isanzwe hamwe n’ibihumbi bibiri kubanyeshuri ariko by’umwihariko abazagura itike yo mu myanya isanzwe mbere y’igitaramo iyo bari kugura ibihumbi bitanu bazajya bayigura ibihumbi bitatu.

Mu kwezi kwa 10 muri 2015, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wakoze igikorwa wise “Shyigikira Bibiliya itazabura mu Rwanda”. Ni urugamba yatangije rwo gukangurira abanyarwanda gutunga Bibiliya ndetse no kuyisoma cyane kuko hari imbogamizi z’uko ishobora kubura burundu mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 3 Ukwakira 2015 kikabera kuri St Paul mu mujyi wa Kigali, abayobozi bakuru b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda batangaje imbogamizi bafite z’uko Bibiliya ishobora kubura mu Rwanda mu gihe haba hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryateweho umukono na Musenyeri Augustin Mvunabandi wari umuvugizi w’umuryango wa Bilibila mu Rwanda (Bible Society of Rwanda), imbogamizi yaje ku isonga mu zo bafite, ni uko abaterankunga bagenda bagabanuka bitewe n’uko hamwe na hamwe mu bihugu abo baterankunga bakomokamo, ukwemera gushingiye k’ubukristo kugenda gukendera gahoro gahoro, bamwe bagahitamo gutera inkunga ibindi bitari Bibiliya cyangwa inkunga batanga zigaherekezwa n’amategeko adashyigikira Bibiliya.

Indi mpamvu ishobora gutuma Bibiliya ibura burundu mu Rwanda mu gihe hatabayeho ukwigira kw’Abanyarwanda ngo batange inkunga yabo mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda, ni uko abanyarwanda ngo bamaze imyaka isaga 100 bafite Bibiliya bityo bigatera bamwe muri abo baterankunga kuvuga ko u Rwanda rukwiriye kwigira mu kwibonera Bibiliya kandi ngo umuryango wa Bibiliya mu Rwanda usanga koko ibyo bavuga bifite ishingiro.

Biramutse byemejwe ko abanyarwanda bazajya birwariza mu kubona Bibiliya inkunga bahabwaga igahagarara, ngo byaba ari ikibazo gikomeye kuko ubusanzwe Bibiliya ihenda cyane. Bibiliya Ntagatifu ibaye igurishwa hadakuwemo amafaranga aba yatanzwe n’abaterankunga, ngo yagura ibihumbi 38 by’amanyarwanda (38,000Frw) mu gihe Bibiliya Yera yagura ibihumbi 13 by’amanyarwanda (13,000Frw) kandi abanyarwanda bayikura ku mufuka bakaba ari bacye.

Indi mbogamizi ni uko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ngo udafite ububiko buhagije kandi bwagutse bwa Bibiliya. Iyi mbogamizi ngo ituma Bibiliya ihenda cyane kuko baba batumije nkeya inshuro nyinshi bitewe n’uko ububiko ari buto bikazamura igiciro nyamara haramutse hari ububiko bunini Bibiliya ngo yahenduka cyane kuko bajya batumiza nyinshi. N’ubwo hari izo mbogamizi ariko, nyuma yo kwiga no gusesengura ibyo, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) wasanze ari ngombwa guhamagarira mu maguru mashya abakunda Bibiliya bose kugira uruhare mu kuyishyigikira badategereje ko ibura ngo babone guhaguruka.

Kuri bamwe babajije impamvu Bibiliya idacapirwa mu Rwanda, Canon Emmanuel Kayijuka wahoze ari umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yatangaje ko nabo bayifuza cyane gusa ngo ntabwo byapfa gushoboka kuko muri Afrika nta gihugu na kimwe kirabasha kubona ubwo bushobozi bitewe n’uko kuyicapa bisaba inganda zikomeye cyane. Ku bijyanye no kuba uyu muryango utajya wamamaza mu itangazamakuru hagamijwe kumenyesha abakristo izi mbogamizi bafite, Kayijuka yavuze ko bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo Bibiliya itazabura mu Rwanda.

N’ubwo hari bamwe bahagurukijwe no kurwanya Bibiliya, uyu muryango ufite ibyiringiro by’uko Bibiliya itazabura kuko hari abandi bafite umutima wo kuyishyigikira. Padiri Nzabonimana Anastase avuga ko mu ntego z’uyu muryango, bifuza ko buri rugo rwatunga Bibiliya, kandi byaba na byiza cyane, buri munyarwanda wese akayitunga ndetse buri rugo rukajya rushaka umwanya wihariye wo kuganira kuri Bibiliya.

Musenyeri Augustin Mvunabandi yavuze ko mu rwego rw’ubuvugizi no gushaka ubushobozi butuma Bibiliya igera kuri buri wese, ku giciro gito cyane, buri wese ukunda Bibiliya, uyitunze n’uyikeneye akwiriye kugira uruhare mu kuyitera inkunga kugira ngo itazabura mu Rwanda. Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu mwaka wa 1977.

Mu ntego zawo harimo: Gusobanura Bibiliya, hibandwa ku yo abakristo bakeneye ari yo: Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Indi ntego ni ugucapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma Bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.


Alarm Ministries iri mu myiteguro y’iki gitaramo yafatikanije na Societe Biblique


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge imwe muzikunzwe n’imbaga y’abakristo mu Rwanda yemeje aya makuru ko izaririmba muri iki gitaramo

Korali Ambassadors yo mw’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi nayo izaririmba muri iki gitaramo



Healing Worship Team ,Israel Mbonyi na Simeon Kabera bemeje aya makuru ko bazaririmba muri iki gitaramo cyo gukora ubukangurambaga kuri Bibibiliya

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.