Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR yavuze impamvu yafashe icyemezo cyo kuvana Rev.Kayiranga Theophile na Pastor Uwambaje Emmanuel i Nyarugenge bose icyarimwe

Yanditswe na     Ubwanditsi
11 October 2018 saa 07:29'

Mw’itorero rya ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali bakoze impinduka mu bashumba b’ama Paruwasi n’abakuru b’itorero ndetse n’abavugabutumwa , mu mpinduka zakozwe izikomeje kugarukwaho n’abantu benshi ni Rev.Kayiranga Theophile wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugege hamwe na Pastor Uwambaje Emmanuel wari umuyobozi w’umudugudu wa Nyarugenge bose bimuriwe rimwe.

Nyuma yuko IYOBOKAMANA.COM tubajijwe n’abantu benshi impamvu yaba yateye izi mpinduka i Nyarugenge twegereye umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali Rev.Kalisa Emmanuel tumubaza icyateye ubuyobozi bukuru kw’imura umushumba n’umuyobozi w’umudugudu icyarimwe.

Muri aya magambo uyu muyobozi ubwo yarabajijwe icyaba cyateye impinduka z’abantu babiri kuri ADEPR i Nyarugenge yavuzeko kwimura abayobozi babiri i Nyarugenge impamvu ntaho itaniye n’ikiba cyatumye bimura n’abayobozi muzindi Paruwasi .

Muri aya magambo yagize ati:"Umuntu baha Mutation ntakindi kibazo na kimwe kiba gihari kuko ibikorwa byose bikorwa ku nyungu z’umurimo w’Imana kandi ni n’inyungu ku giti cy’umuntu kuko iyo umuntu akora ahantu kandi Imana ikabona ko bikwiriye ko umuntu yimurwa ikoresha abayobozi bakabikora kandi rwose ndagira ngo mare abantu impungenge zo kutazajya bibaza ku mpinduka zishobora gukorwa kurwego urwo arirwo rwose kuko niyo abantu barahira barabirahirira ko yiteguye kujya aho itorero rizamutima azajyayo .

Rev.Kayiranga Theophile wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yajyanwe i Remera

Uyu mushumba yakomeje avugako Imana ikoreye mu buyobozi bw’itorero yashyimye ko Rev.Kayiranga Theophile ajyanwa muri Paruwasi ya Remera bikanashimwa ko Pastor Uwambaje Emmanuel avanwa ku kuba umuyobozi w’umudugudu wa Narugenge akajya gukomereza umurimo muri ADEPR Kamashashi kandi bisobanuke neza kuko hari n’abandi baba bimuwe ari babiri kandi ntakibazo na gito kirimo.

Rev.Kayirianga Theophile wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yajyanwe muri ADEPR Paruwasi ya Remera,asimburana na Rev.Sebugorore Henry wari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera yashyizwe muri Paruwasi ya ADEPR Nyarugenge.

Pastor Uwambaje Emmanuel warumaze imyaka isaga 4 ari umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Nyarugenge yajyanwe Kamashashi

Mu gihe Pastor Uwambaje Emmanuel warumaze imyaka isaga 4 ari umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Nyarugenge ,ubu yashyizwe muri ADEPR Kamashashi noneho Pastor Gatanazi Justin yagizwe umuyobozi Full w’umudugudu wa Nyarugenge.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Ni byiza Ubwo uyu mushumba yatanze ubusobanuro ark navuga ngo yasubiye nkumunyapolitiki aho gusobanura nkumukozi w’Imana. Kuva igitero yacu ryazamo ibibazo, nakurikiranye imisubirize yabayobozi batandukanye nsangamo ikibazo gisa no -kutamenya ngo mu gihe nkiki ndasubiza nte kugura ngo umutima yabantu b’Imana yakomeretse idasubira gutonekara,
    - Kutamenya ngo njye Ugiye gusubira ndi nde, abantu batansanisha bihurira Njyewe nibyo nsubiye cg se uburyo mbikozemo.
    Njye mu bisubizo umuyoboro yasubiye iki gitangazamakuru mbona asa nuwashyizemo icyo nakwita kamere yumujinya(mumbabarire gukoresha iri jumbo kuko mbuze I did Nyito),uti Gute? Nawe se umushumba abajijwe icyateye kwimura abashumba babiri icyarimwe agapira yahuranya ati ni bisanzwe nahandi biba byabaye, ati kdi Ndagira ngo abakristo ntibajye natinda,.....
    *Njye mbona niba ari impamvu iri mu buryo bisanzwe abashumba bimurwamo yari kubigaragaza mu buryo busobanura ko bwinyungu umurimo w’Imana kamashashi cg remera inama yabonye ari ngombwa kuyohereza past. Emmanuel na past.Theophile bikaba byarakozwe neza Nkuko amategeko nindahiro ya gishumba bibiteganya.
    *Niba kdi hari inzu mpamvu idakwiye gushyirwa mu binyamakuru akabivuga ko atari ngombwa gitangazamakuru impamvu mu binyamakuru dore ko rimwe na rimwe ibitangazamakuru hari ubwo ntangira ibintu aho kubikiza byarabonetse mu minsi ADEPR isizeinyuma aha.
    *kuvuga ngo abantu ntibagatinde ku kwibaza impamvu abayobozi bimuwe nsanga bitari uburyo bukoreshwa nabantu bagendana nziranye, Kuki? Abakristo ba adepr Ntabwo ari imbohe wakorera ibyo ushaka utangiza ubabwire ngo mufunge umunwa, no Gute abantu batazabyibazaho niba bo bene ibikorwa batamenyeshejwe ngo ibi byakozwe ku bwiyi mpamvu, mbese bahabwe ubusobanuro byuzuye budacabiranije ?
    *Mu buyobozi bwisi busanzwe habamo gahunda yitwa"ubuyobozi bushingiye ku muturage",none adepr niyo uyifite imiyoborere ishingiye ku muyobozi?ari ko biri byaba bibabaje
    *Bayobozi, Mwige gutanga ibisobanuro bidasiga abantu mu rukiko no gukora ibintu utongera kumanuka imitima ku manga.
    Yesu Kristo abane nabantu be.

  • Icyo yanditse:

    Mwaramutse bene data! Jyewe ndumva kwaka ibisobanuro abayobozi bitari na ngombwa. Buriya babonye aribyo bikwiriye, bityo kutugisha inama yo kwimura abashumba bacu barabikora.
    Umurimo urakorwa hagari. Nibagende bakomeze hose ni mukwa Kristo. Gusa twari tumaze kumenyera cyane cyane Uwambaje ! Rwose bamujyanye ibihe ari uburyohe, inyubako igeze ahantu hakomeye, .... Twari tukimukeneye nukuri.
    Ariko nta mpamvu yo gutinda ku bintu ngo biva aho binatujyana kure. Dukure mu mwuka, tumenyere ko na Mose yagiye hakaza Yosuwa, kdi urugendo rugakomeza. Ntituzahorana abo twifuza kuko n’abandi baba babakeneye. Buriya Kamashashi batweretse ko baturushije gusenga tu! Naho twe tuzi ngo cyarakemutse dufite umuyobozi mwiza uzi kudushyira kuri gahunda. Kuko si ukurengera, Pst Uwambaje afite impano. Naho yakurakaza umunota umwe akugarura muri mood, kuko afite agakiza, afite impano, akunda gusenga, noneho azi no kuvuga neza. Impano y’ijambo ry’Imana ni iye. Uretseko hari n’abandi bazi kubwiriza nka Pst Munezero, Mwalimu Charles, n’abandi bakuru nka Past. Masumbuko. Ariko si bose kuko hari uvuuuga ukayoberwa iyo biva n’iyo bijya. Muriyizi.
    Dushake Imana no gukiranuka, ibindi izabishyira ku murongo. Wenda umusimbuye wasanga na we afite icyo yibitseho. Niba ntacyo rero byaba ari ibibazo.
    Icyakora banatugishije inama ntibyaba ari bibi, kuko dufite ubwenge, dufite ibitekerezo, dufite ibyifuzo. Ibyo bayobozi mujye mubizirikana.
    Imana ibarinde nk’uko isanzwe ibikora. Amen

  • Icyo yanditse:

    Uwambaje azize kugenda kuri Shalom nta kindi... Aho agiye naho bamwakire ariko banitege ko azakora agakoryo ku munota wa nyuma yenda kuhava. Naho ibyo kubwiriza byo nta rukundo ntacyo bimaze ntaw’utabwiriza n’amabuye yabikora.

    Imana ishimwe kuko ntigira ikiyitungura. Pasteur Uwambaje rwose uzagaruke uri umushumba wa Nyarugenge. Ujye wibuka abo usize i Nyarugenge, kdi ko ufite umutima nk’uw’umugaragu wayo Dawidi, ujye unadusengera.
    Jya gukora umurimo w’Umwami Kamashashi. Nibakujyana n’i Kibungo uzajyeyo. Aho Umwami azagutuma hose jya ujyayo wemye, ko uri kumwe n’Imana se hari aho itakunyuza? Wenda niho inkingi ihagaze ubu, nta kujya kure y’ubushake bwayo rero. Yozefu ajya muri Egiputa ntiyari yishimye cyane, ariko umugambi w’Imana, wakunyuza no mu muriro. Buriya ibonye ko ariho bagukeneye kuturusha. Kdi wasanga twe twababayeeeee, kdi wowe utatunguwe!!! Ubwo se bakwimuye Itarabikubwiye? Ahubwo izagusohoreze andi masezerano nuhagera. Iby’Imana biratangaza ibinyuza hirya iyoooo, bikakugeraho wabize icyuya ubona ugiye nko gupfa.
    Gusa turagukunda, ujye ugaruka udusure. Cyane mu cyumba cyo kuwa gatatu! Dusigaranye Cyprien, n’abandi, ariko Kristo arahari nta bwoba dufite.
    Hari uwavuze abafite impano, na Past. Claude mu Majyepfo. Mwalimu Mbonabucya, ... Bagiye barimo.
    Ariko abayobozi, mujye mwibuka ko i Nyarugenge ari inyarurembo, muhashyire abantu bafite umuhamagaro koko. Nuhageze ahahembukire, haba mu gitondo cg ku manywa. Haba nimugoroba cg ninjoro.
    Ariko kuhashyira umuntu utazi no gutondeka amagambo asenga, uwigisha ameze nk’urira, ufite ubwiyemezi gusa, ... Nimwe muduhitiramo, mugerageze kuduha abo mwatoranije. Dukeneye kuruhuka mu mitima aho guhora twibaza ku bantu. Mudufashe.
    Imana izabaha umugisha.

  • Icyo yanditse:

    ntacyo bitwaye kuko narugarama twishimye

  • Icyo yanditse:

    Nukururi Umushumba w’ururembo yashubije neza ahubwo , bene data twirinde rwose gushakisha intambara .ntacyo bimaze

  • Icyo yanditse:

    Ariko hari abantu baba abaheza nguni bagakabya, nkuriya wavuze ngo Pastor Uwambaje azize kugenda kuri
    Shalom abikura hehe? ko ntabyo umuyobozi yavuze ubimushinja gute? ese ko numva usebya umukozi w’Imana
    ubwo wowe urishyashya? ubwo urumva ibyo watanzemo igitekerezo twabifata nk’ukuri kandi mu mutima wawe
    huzuyemo gusebanya!!!! mbega!! ese ako gakoryo Postor Uwambaje ajya akora bwanyuma ni akahe? ko Uwambaje imidugudu yose yakozeho ko izwi ese utwo dukoryo ushobora kubihagararaho n’amaguru yawe abiri ukagenda werekana ako yakoze buri hamwe!! noneho reka njyewe nguhe ubuhamya. si mbarurirwa muri ADEPR ariko nkunda gukurikirana ibiganiro by’abakozi b’Imana n’ibikorwa byabo! ni hari umuntu w’umunyakuri Pastor Uwambaje abamo pe!! kandi ikindi ni umunyamasengesho kuruta uko yaba umunyedini!! icyo mpamya cyo KAMASHASHI ibonye umuyobozi mwiza!! niba ugira ngo ni ukumuvugira uzamubaze Abanyagatsata! kandi iteka ngo ikibi cg ikinyoma gihabwa ijambo kicara mu ntebe ngo ukuri ko kutari kwanahinguka!!

  • Icyo yanditse:

    Abaroma 8 :28 .

  • Icyo yanditse:

    Abaroma 8:28

  • Icyo yanditse:

    Ikora uko yishakiye kd mubuhanga bwayo. Bene da mwirinde kd mwibuke ko yivugiye iti hahirwa uwo ibyange bitazagusha. Nimutuze amavuta yose aremerana iyo ahuje umumaro kd ikamya akagezi ifura akandi. Nimugire amahoro!

  • Icyo yanditse:

    Uyu mutype ngo ni Claude, biraboneka ko uyoborwa na kamere 100%. Ngo Uwambaje azize iki? Imana ikubabarire. Twe tuza kuvumba muri ADEPR kuko twahabonye ibyo tutabona iwacu. Ariko tuzi ko mufite Imana nyamana. Ikindi uwo Uwambaje yaradufashije cyane, natwe turabizi ko afite impano z’Imana. Nakundaga ko anasetsa umuntu akaruhuka mu mutima. Kamashashi muratomboye!
    Wowe rero Claude ndi nkawe, nasubira mu isi nkarangiza amatiku nkabona kuza mu Itorero. Ubwo winjiye nabi uzanasoza nabi rwose. Ndi nkawe nakwisuzuma!!! Ubwo uri umurokore? Urahamanya n’umutima wawe ko ukijijwe? Wapi rwose uracyatsa. Urutwa n’abo mwita abanyamahanga.

    Nawe wandika ngo Abaroma 8:28, niba ufite ubute jya ureka kuza kuzuza urubuga. Ubwo se uzi yuko twese dutunze Bibiliya? Wenda aho dusengera ntazo dukoresha!!!!
    Ubundi Pastor Ruyenzi yatubwiye mu iteraniro rya mbere yuko Uwambaje bamugize umushumba. Ni ibyo kwishimira. Niba ari ukuri turishimye kuko bamuzamuye mu ntera.
    Ibisigaye mukomeze gukomeza abana muri iyi nzira. Amatiku muyareke, dukeneye kwifashirizwa.

    Umushumba Theophile na pastor Uwambaje ntitwifuzaga gutandukana namwe, mwatubereye umugisha, nukuri igihe tumaraye nticyabaye imfabusa, Imana ibahe umugisha, Imana yabonyeko nabandi babacyeneye, murabanyamwuka, nubwo ba Sanibarati naba Tobiya bakirimo muruyu murimo, ariko nimukomeze mwubake, Imana izabagororera, Uwambaje, tuzineza ko Kamashashi basenzecyane Imana ikabaguha, ariko natwe ubu tumenye icyogukora, tugiyegusenga, uzagaruka Uyobore akarere twese tubashe kukubona, mujye mugaruka muturebe, Yesu agumanye natwe, kandi tuziko abo aduhaye bazusa ikivi mwatangiye. Umugisha Uwiteka atanga ubome ho

  • Icyo yanditse:

    Dushimiye Imana kuri byose, imigambi yayo ni myiza kuritwe. Marcus ujye usoma neza uraducanze, Nizeye niwe wanditse ibintu birimo amatiku, murizi coment, si Claude rero. murakoze

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.