Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yatangije icyumweru cy’umuryango mu mwihariko wo kwerekana uruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Itorero ADEPR ryatangije icyumweru cyahariwe umuryango, rikangurira abagabo gukomeza kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane.

Ubwo hatangizwaga iki cyumweru kandi ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwasabye abakristo n’abanyarwanda muri rusange kurushaho kwita kw’isuku kuko ari isoko y’ubuzima ari no muri ubwo buryo ADEPR yatanze inkunga yo kubakira imiryango magana abiri ubwiherero bugezweho.


Ku nshuro ya 8 icyumweru cy’umuryango muri ADEPR cyatangirijwe mu majayruguru mw’itorero ry’akarere ka Burera ,Aha uverineri Gatabazi yishimira ibikorwa bya ADEPR mu ntara y’Amajyaruguru

Ku nshuro ya munani Itorero ADEPR ryatangije icyumweru cyahariwe umuryango, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2019 kikazarangira kuwa 24 Ugushyingo 2019, gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane ’’, hakaba hari kwifashisha ijambo dusanga muri "1 Petero 3:7".

Ku rwego rw’igihugu iki cyumweru cy’umuryango cyatangirijwe mu rurembo rw’amajyaruguru mw’itorero ry’akarere ka Burera.


Reverand Pastor Karuranga Ephrem ,Umuvugizi wa ADEPR ku ngoma ye yashyize imbaraga mu kwita ku muryango Nyarwanda

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umuryango itorero ADEPR , Umuvugizi waryo mu Rwanda Reverand Pastor,Karuranga Euphrem, yatangaje ko nta mutekano umuryango wagira nta suku, ngo akaba ariyi mpamvu biyemeje kubakira imiryango igera kuri 200 yo mu karere ka Burera ubwiherero.

Reverand Pastor Karuranga yakomeje agira ati: “ Kugira ngo umuryango ubeho mu mahoro , ukwiye kugira ubuzima bwiza ibi rero ntabwo byagerwaho mu gihe hari bamwe batagira aho bituma harangwa n’isuku, kandi indwara zikunze kwibasira abantu inyinshi zikomoka ku isuku nkeya, aha rero tuzubakira imiryango 200, ubwiherero kugira ngo dukomeze tugire umuryango utekanye”.

Uretse kuba mu cyumweru cyahariwe umuryango ADEPR izubakira iyi miryango 200, ngo kandi biteganijweko hazaba ibiganiro binyuranye ku birebana n’umuryango utekanye wo nkingi y’iterambere ry’igihugu ndetse bakanibutsa abagabo uruhare rwabo mw’iterambere ry’umuryango uzira amakimbirane nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka iwa 2019 iri.


ADEPR yashyigikiye iyubakwa ry’ubwiherero bugezweho mu karere ka Burera ,itanga ubushobozi bwo kubakira imiryango 200

Reverand Pastor Karuranga yagize ati: “ Iki ni igikorwa ngaruka mwaka kuba rero twaje muri kano karere ka Burera dutangiza icyumweru cyahariwe umuryango tugamije gukangurira umuryango kubana mu mahoro, tuzatanga ibiganiro bigaragaza uruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane, tuzaganira n’urubyiruko ruri mu nzira zo kurushinga ni ukuvuga abafite imyaka 21, hazaganirizwa imiryango nanone ibana kugira ngo aho bimeze neza hakomeze gushimangirwa aho bitagenda n’aho hakosorwe, ntabwo n’imiryango yabuze abo babanaga na yo twayibagiwe tuzayiganiriza”

Bamwe mu baturage bagiye kuzubakirwa ubwiherero harimo Uwajeneza Eugenie, yagize ati: “ Amakimbirane akenshi mu muryango azanwa n’ibibazo niba abana barwaye, ubukene bukaba buhari nta mahoro, ubu rero ADEPR irimo kudutoza kugira umuryango ubanye mu mahoro, ariko kandi ufite isuku, turishimye rero kuko nta muvugabutumwa wakwishimira kubwiriza abantu bazahajwe n’indwara zikomoka ku isuku nkeya, ikindi ni uko nk’uko twatangiye icyumweru cy’umuryango, tugiye gukomeza kunga ubumwe mu miryango yacu, ndetse tunatoze abakiri bato gukomeza gukora cyane kuko ubukene bukurura amakimbirane”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko yishimira ubufatanye buri hagati ya ADEPR na Leta, yagize ati : « Nishimira ibikorwa amadini n’amatorero akorera mu Rwanda, ADEPR ni umufatanyabikorwa w’imimena mu bikorwa by’iterambere, kuba barafashe intego yo kwita ku muryango ukomeye ubayeho neza kandi utekanye, hari ibikorwa byinshi bikorwa birimo amashuri , n’ibindi , kuba rero bagiye kubakira imiryango 200, ubwiherero ni ibintu by’agaciro, kuko ni ikibazo kibangamiye ubuzima bw’abaturage, ni igikorwa duha agaciro , kandi nanjye mbizeje inkunga ikomeye,kuko Leta ibereyeho abaturage bayo kandi ADEPR na yo ni uko igizwe n’abanyarwanda ».


Guverineri Gatabazi yishimira ibikorwa bya ADEPR mu ntara y’Amajyaruguru.

Itorero rya ADEPR rimaze imayaka 8 rishyizeho umwihariko wo kugira icyumweru cyahairiwe umuryango aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha ababyeyi batishoboye bahoze bafite abana bahoze ari inzererezi bafashijwe na ADEPR gusubira mu ishuri no kuva mu muhanda ndetse bahabwa n’imashini zo kudoda zigera kuri 20.Hagiye hanakorwa ubukangurambaga ku buryo bwakoreshwa kugirango amakimbirane yo mu muryango arangire n’ibindi byinshi bigamije kubaka umuryango Nyarwanda uzira amakimbirane .


Abayobozi ba ADEPR mu nzego zitandukanye bifotoranije n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bwana Gatabazi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO