Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Rusizi :Turwanye karande mbi twiteza imbere yatumye abaturage b’umurenge wa Nkombo bavurwa ubukene bw’umubiri n’ubwa Roho -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 October 2018 saa 13:03'

Mu mpera z’icyumweru twasoje mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Ishywa habereye igiterane gikomeye cyari cyateguwe ku bufatanye n’ihuririro rya "Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere" hamwe n’iyi Paruwasi ya ADEPR ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo.

Iki giterane kikaba cyarasize umusaruro ukomeye kuko cyabonetsemo abasaga 150 bakira agakiza ndetse hanafashwa abatishoboye aho abagera kuri 50 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza indi miryango itanu itishoboye yorozwa amatungo magufi .

Iki giterane cyamaze iminsi ibiri cyabaye kuwa gatandatu taliki ya 29 kirangira ku cyumweru taliki ya 30 Nzeri 2018 aho ku mumunsi wo kuwagatanu abanyamuryango bagize iri huriro rya turwanye karande mbi baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu bahagurutse berekeza aha mumurenge wa Nkombo benshi bahahurira kuwagatandatu doreko ari urugendo rwambuka n’amazi maze uyu munsi igiterane gikorerwa murusengero noneho bukeye ku cyumweru igiterane gikomereza hanze ku mbuga iri munsi y’urusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Ishywa hafi y’ikiyaga cya Kivu.


Intumwa zidacogora Choir yafashije abitabiriye iki giterane

Iki giterane kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abahanzi babarizwa muri iri huriro rya "Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere " muri aba umuntu yavuga nka Nzigiyimana Fidele akaba ari nawe uyoboye iri huriro,Wellaris Sindikubwabo,Maombe Jean Claude,Theo Bosebabireba umunyamuryango w’iri huriro ariko utarabashije kuririmba kubera ko atararangiza igihano yahawe n’ubuyobozi bwa ADEPR Kicukiro Shell,hari kandi n’amakorali akorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu w’icyicaro k’iyi Paruwasi ya ADEPR Ishywa by’umwihariko korali Intumwa zidacogora izwi cyane ku ndirimbo bise ngo "Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu " yanyuze cyane abitabiriye iki giterane mu minsi yacyo yombi .

Iki giterane cyari kiganjemo indirimbo n’ijambo ry’Imana cyanabonetsemo abavugabutumwa batandukanye nka Pastor Mugabo uyobora umugudu wa Masaka wari waturitse i Kigali hamwe n’abandi batandukanye bose babwirije ijambo ry’Imana haboneka abantu benshi bakira agakiza.

Ku munsi wo kucyumweru ubwo iki giterane cyaganaga ku musozo hakozwe ibikorwa by’ubugiraneza nkuko intego y’ihuriro rya Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere ibivuga ,aha hafashijwe imiryango mirongo itanu itishoboye ihabwa ubwisungane mu kwivuza(Mutuel de Sante) ndetse hanorozwa ingurube ku miryango itanu itishoboye aho uko zizajya zigenda zororoka ariko zizajya zorozwa n’abandi batandukanye bityo bikagira umumaro mw’iterambere ry’umuturage.

Umuyobozi w’akagari ka Ishywa waruhagarariye umuyobozi w’umurenge utarabashije kuboneka yashimye cyane ihuriro rya "Turwanye karande mbi,Dukora ibyiza twiteza imbere " kubwo gukora ibikorwa by’ubugiraneza kandi bakabikora bigisha abaturage uburyo bakwiriye kurwanya karande mbi ndetse bakanabasengera bakanabafasha kwikura mu bukenene.

Rev.Schadrack umuyobozi wa Paruwasi ya ADEPR Ishywa nawe mw’ijambo rye yashimiye bikomeye abagize ihuriro rya "Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere "kubwo umurimo ukomeye bakoreshejwe n’Imana ati :Imana mukorera izabahembe cyane kuko mwatumye abaturage b’umurenge wa Nkombo bavurwa ubukene bw’umubiri n’ubwa Roho kuko mu mubiri mwabavuye mubaha ubwisungane mu kwivuza no kuboroza noneho muri Roho habonetse abasaga 150 bakiriye agakiza ".

Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere n’ihuriro rimaze imyaka isaga 2 ribayeho ,iri rikaba rimaze kugira abanyamuryango bagera kuri 570 baherereye impande zitandukanye z’igihugu ,bakaba bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha abantu ijambo ry’Imana rihindura ,gufasha abatishoboya bahaba ubwsungane mu kwivuza n’ibinndi ,kwigisha abantu umuco wo kwizigamira ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge murubyiruko ,ibi byose n’ibindi byinshi bakaba babikora ku bufatanye n’amatorero hamwe n’inzego za Leta.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE :







Korali Intumwa zidacogora ya ADEPR Ishywa yanyuze benshi mu ndirimbo zayo zibanda kubumwe n’ubwiyunge




Umuhanzi Nzigiyimana Fidele n’umufasha we bagaragaza kwitanga gukomeye muri Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere
























Iki giterane cyafashirijwemo abatishoboye.gitangirwamo Certificat z’amashimwe kimurikirwamo imyambaro ya Made in Rwanda ikorwa na Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    nanjyenkumunyamuryango wa turwanye k
    arande mbi ndishimira cyane ikigikorwa cyindashyikirwa kuko kidufasha kwiteza imbere duharanira itasduteza Umberto bityo bikadufasha kuzam

    uka mubugingo no mumubiri rwose ndabashyigikiye cyane kdi ndumva mfite imbaraga zo gukomeza gutanga umusanzu wanjye wibitekerezo bitandukanye byateza iritsinda imbere

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.