Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rusizi :Ibyumweru 2 birashize Madame Mukanyangezi Ludiya ashyinguwe, Mu mafoto meza utabonye ,Reba uko umuhango wo kumusezera bwa nyuma wagenze


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 December 2018 saa 06:44'

Ku wa gatandatu taliki ya 23 Ugushyingo 2018 mu karere ka Rusizi mw’itorero rya ADEPR Gihundwe habereye umuhango ukomeye wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Madame Mukanyangezi Ludiya bakundaga kwita Rodiya umwe mu bagore bafite amateka akomeye mw’itorero rya ADEPR mu bijyanye n’ivugabutumwa.

Uyu Nyakwigendera Madame Mukanyangenzi Ludiya, ubu umaze ibyumweru bibiri ashyinguwe yasezeweho bwa nyuma mu rusengero rwa ADEPR Gihundwe anashyingurwa mw’irimbi rya Gikombe hafi y’urusengero rw’i Gihundwe ahashyinguye n’abandi bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mw’itorero ADEPR mu cyahoze ari Cyangugu doreko ari naho itorero rya ADEPR ryatangiriye , yitabye Imana ku wagatanu w’icyumweru gishize hari kuwa 16 Ugushyingo 2018 azize indwara ya Diabethe na Hypertension.


Madame Mukanyangezi Ludiya (Rodiya) ibyumweru bibiri birashize asezeweho bwa nyuma ubu ashyinguye mw’irimbi rya Gikombe(Gihundwe )

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’uruvunganzoka rw’abakristo bavuye imihada yose y’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’abavuye mu gihugu cya RDC i Bukavu aho nyakwigendera yatangiriye ivugabutumwa ndetse hari n’umubare munini w’abashumba b’ama Paruwasi agize itorero rya ADEPR.

Muri uyu muhango kandi hari benshi mu bashumba b’amatorero y’uturere ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwari burangajwe imbere na Rev.Karuranga Ephrem na Rev.Karangwa John abavugizi b’iri torero rya ADEPR ndetse ababyitabiriye bakaba barasusurukijwe n’amakorali atandukanye nka Bethania y’i Gihundwe ,Bether ya ADEPR Burunga hamwe n’itsinda ry’abaririmbyi bari baturutse muri CEPAC i Bukavu.

Abafashe amagambo bose bagarutse ku butwari nyakwigendera yagaragaje mw’ivugabutumwa kuko yatangiriye umurimo w’ivugabutumwa i Bukavu aza kuza gukomereza mu Rwanda i Gihundwe maze akomeza n’ahandi agira uruhari rukomeye mu kubaho kw’amatorero menshi ya ADEPR cyane cyane mu ntara y’iburengerazuba maze aza gushinga icyicaro muri Paruwasi ya Mukoma.


Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR n’abandi bakorana mu biro bikuru by’itorero bari bitabiriye uyu muhango

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango mw’ijambo ry’Imana yigishije yagarutse ku nkuru ziri muri Bibiliya zivuga uburyo abantu babiri bari bagiye gushyingura bajugunya umurambo hejuru y’amagufa ya Samuel maze umurambo ukazuka ,aha yashakaga kugaragaza ko umukiranutsi na nyuma y’urupfu ibyo yakoze bikomeza kuvuga nkuko Samuel yakiranukiye Imana na nyuma y’urupfu rwe amagufa ye akajya azura abantu.

Ati:"Ndasaba abantu kuzasimbura Rodiya mukora imirimo myiza nkiyo yakoze kandi umuntu wese agakorera Imana mu mwanya we kuko mw’ijuru buri wese azahemberwa imirimo yakoze ku giti cye kuko ho ntabya ama Titre bibayo ".

Madame Mukanyangezi Ludiya bakundaga kwita Rodiya yitabye Imana afite imyaka 83 kuko yavutse mu mwaka w’i 1935 ,akaba yaratangiye ivugabutumwa mu Rwanda mu mwaka w’i 1964 ,asize abana babiri Sifa na Enock aba nabo bakaba ubu ari aba Pasiteri bakomeye bivuzeko basigaye ari impfubyi ku babyeyi bombi kuko na Papa wabo aherutse kw’itaba Imana mu myaka yashize .

REBA MU MAFOTO UKO UMUHANGO WO GUSEZERA NO GUSHYINGURA NYAKWIGENDERA WAGENZE :













Abantu bavuye imihanda yose mu ngeri zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera kubwo ubutwari yagaragaje mw’ivugabutumwa














Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ,intara n’uturere hamwe n’abashumba b’ama Paruwasi,inshuti n’abavandimwe,Abana ba nyakwigendera ,abakristo bavuye muri Congo n’abandi bantu mu byiciro bitandukanye bitabiriye uyu muhango

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.