Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR :Rev.Masumbuko Josue yakuwe muri Nyarugenge haza Rev.Ruyenzi Erneste na Rev.Mutaganzwa Viateur ahabwa kuyobora akarere -Menya impinduka zose


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 September 2018 saa 17:51'

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 04 Nzeri 2018 ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwakoze impinduka mu bashumba bayoboye amatorero y’uturere hirya no hino mu gihugu.

Mu mpinduka zabaye harimo kuba Rev.Masumbuko Josue wari umushumba w’akarere ka Nyarugenge yagiye kuyobora akarere Kicukiro mugihe i Nyarugenge hashyizwe Rev.Ruyenzi Erneste wayoboraga akarere ka Gasabo naho Rev.Mutaganzwa Viteur wari warirukanywe n’ingoma ya Sibomana aza ku garurwa ahabwa kuba umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Taba none yongeye kuzamurwa mu ntera agirwa umushumba w’akarere ka Gisagara.

Amakuru IYOBOKAMANA.COM dukesha itangazo ryatambutse kuri Life Radio ryashyizweho umukono na Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR avugako impinduka mu bayobozi b’uturere muri ubu buryo bukurikira.

Akarere ka Nyarugenge: Rev Ruyenzi Ernest wayoboraga itorero ry’akarere ka Gasabo
Kicukiro: Rev.Masumbuko Josue yayoboraga Itorero ry’Akarere ka Nyarugenge
Gasabo: Rev. Butera Celestin yayoboraga Itorero ry’Akarere ka Muhanga
Musanze: Rev. Kamugisha Nascene, yari umunyabanga wihariye w’umuvugizi wungirije wa ADEPR Rev. Karangwa John.
Karongi: Rev.Gatware Herman yari asanzwe ayobora Paruwasi
Rutsiro: Rev. Ntibarikure J. de Dieu yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Musanze
Nyamasheke: Rev. Kagorora Gallican yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Ka kamonyi
Rusizi : Rev. Kanyabshi Thomas yari Umushumba w’itorero ry’akarere
Ngororero:Rev. Akoyiremeye P Clavel yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kicukiro
Nyamagabe: Rev. Nsengiyumva Patrique, yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Nyamasheke
Huye: Rev. kabengera Celestin yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Nyanza
Nyaruguru: Rev. Kabagire Charles yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Rusizi
Gisagara: Rev. Mutaganzwa Viateur yari umushumba wa Paruwasi ya Taba
Muhanga: Rev. Ndikubwimana Godefroid yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Karongi.
Nyanza: Rev. Bizimana Gabriel yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Nyaruguru
Kamonyi: Rev. Bimenyimana Jean Claude yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Gisagara.
Ngoma: Rev. Kamari Silas yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kayonza
Kirehe: Rev. Habarurema Alfred yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Ngoma.
Kayonza: Rev. Rwayitare Epaphrodite yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Nyagatare.
Nyagatare: Rev. Cyuma Jean Claude yari umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Huye.

Abasigaye bagumye mu myanya barimo, ntabwo bahinduwe, harimo abavanywe kumwanya, barimo ubu bagitegereje kuzahabwa aho bakorera.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.