Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Nyarugenge yatangije uburyo bwo kubwiriza ubutumwa isi yose yifashishije ikoranabuhanga


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 January 2019 saa 05:35'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge k’umudugudu w’ikicaro k’iyi Paruwasi batangije uburyo bwo kujya bakorana amateraniro yo kucyumweru n’abakristo bari hirya no hino kw’isi bifashishije uburyo bwo gukora Live Streming kuri Youtube ndetse no kuri Facebook.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangijwe kumugaragaro kuri icyi cyumweru taliki ya 13 Mutatarama 2019 bitangirira mu materaniro yose uko ari atatu aho abantu babashije kuyakurikirana imbonenkubone kuri youtube ndetse no kuri Facebook.


Pastor Gatanazi Justin umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Nyarugenge

Pastor Gatanazi Justin umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Nyarugenge mu kiganiro yangiranye na IYOBOKAMANA.COM nyuma y’amateraniro yo ku cyumweru cy’umunsi w’ejo yavuzeko yuzuye ishimwe cyane ko Imana irimo ijyenda iteza intambwe ikomeye umurimo wayo kuko bagiye kujya babwiriza ubutumwa isi yose nk’inshingano Yesu yasigiye itorero ryo kubwiriza abantu bose ubutumwa bwiza bityo rero izi mbuga nkoranyamabaga za Facebook na Youtube bigiye kudufasha cyane.

Ati:"Ubundi ibintu byose kugirango bikunde bikenera ubushake ,twari tubufite rwose kandi dufatanije n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR hamwe na mwene data witwa Ndikumana Felix uba ku mugabane w’Iburayi warumaze igihe ari hano iwabo mu Rwanda yagize uruhare rukomeye mw’itangizwa ry’iki gikorwa yaba mu kuduha bimwe mu bikoresho no kubyestara anabyigisha bamwe muba Thechnicien bazajya babikora .

Ati:"ADEPR yaduhaye Camera iri mu madorali ibihumbi bibiri naho Ndikumana Felix aduha imashini egezweho iri mu madorali ibihumbi bine anaduha indi Camera igezweho rwose uyu mwene data tumwifurije umugusha w’Imana ndetse n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR turabushimira kubwo kudutera inkunga .

Pastor Gatanazi Justin yakomeje avugako ubu abantu babasha kujya bakurikira amateraniro yose uko ari atatu aba kuri ADEPR Nyarugenge ku cyumweru kuko ariyo batangiriyeho kujya batambutsa mu buryo bwa Live ndetse uko iminsi izajya igenda yegera imbere n’ubushobozi buboneka n’andi materaniro yo mu mibyizi bikaba bizashboka ko yazajya akurikirwa.

Gukurikira Live amateraniro yo kucyumweru kuri ADEPR Nyarugenge n’ukunyura kuri Youtbe Channel ya ADEPR NYARUGENGE CHAPPEL _CHURCH

UKO GAHUNDA Y’AMATERANIRO YO KU CYUMWERU ABA ATEYE ARI NAYO AHO UMUNTU YAZAJYA ABA ARI HOSE YAJYA AYAKURIKIRANA LIVE KURI YOUTUBE NA FACBOOK:

ITERANIRO RYA MBERE RIZAJYA RIBA KUVA SAA MOYA N’IGICE KUGERA SAA TATU N’IGICE (7H30-9H30)

ITERANIRO RYA KABIRI RIZAJYA RIBA KUVA SAA TATU NA MIRONGO INE KUGERA SAA TANU NA MIRONGO INE (9H40-11H40)

ITERANIRO RYA GATATU RIZAJYA RIBA KUVA SAA TANU NA MIRONGO ITANU KUGERA SAA SABA NA MIRONGO ITANU ( 11H50-13H50).

Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruri mu za mbere zubatswe mu Mujyi wa Kigali aho Itorero rya ADEPR ryashinze imizi ahagana mu 1968 ritangiriye i Gasave, Paruwase yaguye imiryango ikabyara iya Nyarugenge. Kuri uyu mudugudu niho habarizwa Korali Hoziana ifite amateka ahambaye muri ADEPR kuko yabonye izuba mu 1978 ndetse habarizwa n’abandi bakomeye bazwi muri iri torero mu nzego zitandukanye tutibagiwe n’izindi Korali zizwi mw’ivugabutumwa nka Baraka ,Agape na Shalom n’izindi zitandukanye.

ADEPR Nyarugenge iri mu mushinga mugari wo kubaka urusengero rugezweho rushobora kuzajya rwakira ababarirwa mu bihumbi ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mezi make y’uyu mwaka ruzaba rusengerwamo.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.