ADEPR Nyarugenge yafunguriwe urusengero hashyirwaho amateraniro adasanzwe-Amafoto


13 September 2018 saa 05:02'
Abakristo ba ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge bari mu byishimo bikomeye nyuma yuko nyuma y’amezi 6 bafungiwe urusengero n’ubuyobozi bw’akarere ka Nayrugenge kubwo kutuzuza ibisabwa ubu bamaze gufungurirwa bahabwa uburenganzira bwo kongera kuhasengera.
Iki gikorwa cyo gufungurirwa urusengero rwa ADEPR Nyarugenge cyabaye muri iki gitendo cyo kuwa 13 Nzeri 2018 ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwagenzuraga bugasanga ibyangombwa byuzuye by’urusengero ruto rwubatswe aha kuri ADEPR Nyarugenge ngo rube rwifashishwa mu gihe bakiri mu nyubako y’urusengero runini.
Rev.Kayiranga Theophile umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yemeje aya makuru ko urusengero rwabo rwamaze gufungurwa
Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Rev.Kayiranga Theophile umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yahamije aya makuru avugako ubu bamaze gufungurirwa urusengero.
Ati:"Ni ishimwe rikomeye kuba nyuma y’amezi 6 urusengero rufunze dusengera kuri Dove Hotel ku Gisozi ubu turatahutse dusubiye iwacu kuko nyuma yuko tubonye ko urusengero runini turi kubaka rutahita rwuzura twahise twigira inama yo kubaka urutoya duhereye kurwafunzwe noneho nyuma yuko iyi nyubako nto iri imbere mu hasanzwe aho twasengeraga yuzuye nibwo twahamagaye ubuyobozi bureba ko twujuje ibisabwa butwemerera kuba tuhasengera mu gihe tukiri kubaka urusengero runini.
Uyu mushumba yakomeje avugako kuberako urusengero bubatse rwo kwifashisha ari rutoya rwatumye bashyiraho amateraniro atatu y’ikinyarwanda mu gihe mbere yarasanzwe ari abiri. Ikindi ngo nuko buri teraniro rizajya riririmbamo amakorali abiri muzikorera aha kuri uyu mudugudu wa Nyarugenge.
Ati: Muri rusange gahunda zose nkuko bisanzwe kuri ADEPR Nyarugenge zirakomeje n’ukuvugako yaba icyumba cy’amasengesho cyo kuwa gatatu ndetse na nibature ya buri gitondo hamwe na Launch Hour iba buri saasita byose bizasubukurwa mu cyumweru gitaha guhera kuwambere usibye amateraniro yo kucyumweru ari butangire kuko kuri Dove Hotel ntituzasubira kuhsengera.
UKO GAHUNDA Y’AMATERANIRO YO KUCYUMWERU ARABA ATEYE KUVA KURI IKI CYUMWERU TALIKI YA 16 NZERI 2018 :
ITERANIRO RYA MBERE RIZAJYA RIBA KUVA SAA MOYA N’IGICE KUGERA SAA TATU N’IGICE (7H30-9H30)
ITERANIRO RYA KABIRI RIZAJYA RIBA KUVA SAA TATU NA MIRONGO INE KUGERA SAA TANU NA MIRONGO INE (9H40-11H40)
ITERANIRO RYA GATATU RIZAJYA RIBA KUVA SAA TANU NA MIRONGO ITANU KUGERA SAA SABA NA MIRONGO ITANU ( 11H50-13H50).
Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruri mu za mbere zubatswe mu Mujyi wa Kigali aho Itorero rya ADEPR ryashinze imizi ahagana mu 1968 ritangiriye i Gasave, Paruwase yaguye imiryango ikabyara iya Nyarugenge. Kuri uyu mudugudu niho habarizwa Korali Hoziana ifite amateka ahambaye muri ADEPR kuko yabonye izuba mu 1978 ndetse habarizwa n’abandi bakomeye bazwi muri iri torero mu nzego zitandukanye.
ADEPR Nyarugenge iri mu mushinga mugari wo kubaka urusengero rugezweho rushobora kuzajya rwakira ababarirwa mu bihumbi ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mezi ya mbere abanziriza umwaka utaha ruzatangira gusengerwamo.
REBA AMWE MU MAFOTO Y’URU RUSENGERO RWAFUNGUWE:
Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rwasanwe ngo rube rwifashishwa mu gihe hari kubakwa urunini nyuma yo kuziza ibisabwa nka Sound Prouf ,Parking n’ibindi byose rwafungiwe kumugaragaro .
Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru
Kuwa 13 September 2018 , saa 05:29', cyanditswe na Nsanga Diane
Imana uhimbazwe iteka ryose,
Nange nejejwe Niki gikorwa, burya guhinduriwa amateka biva no mu mihangayiko!!!
Kuwa 13 September 2018 , saa 06:17', cyanditswe na uwingabiye Jeanne
Imana 7pe
ishimwe cyane
Kuwa 13 September 2018 , saa 07:05', cyanditswe na Jonas
“Imana ishimwe cyane kdi ibuyobozi bwa paroisse Nyarugenge hamwe n’ubw’umudugudu Imana ibahe umugisha kubw’igikorwa gikomeye bakize cyo kwongera guhuriza hamwe abakunda gusengera i Nyarugenge”
Kuwa 13 September 2018 , saa 10:58', cyanditswe na John
Imana ishimwe kubw’umurimoya yakoze kdi Imana ibahe umugisha namwe mwitanze, Imana ikomeze kubashoboza kuyikorera ndetse no kuyinambaho.
Kuwa 13 September 2018 , saa 15:11'
Imana ishimwe iteka ku bw’imirimo ikomeye ikoze. Dukomeze kuyigirira icyizere cyose n’ibindi izabikora.
Kuwa 13 September 2018 , saa 15:14', cyanditswe na BAZAMBANZA Sylvain
Amen !Imana ishimwe iteka ku bw’imirimo ikomeye ikoze. Dukomeze kuyigirira icyizere cyose n’ibindi izabikora. Ubwoba nibushire.
Kuwa 13 September 2018 , saa 16:16'
Amin. Imana ihabwe icyubahiro
Kuwa 13 September 2018 , saa 23:35', cyanditswe na Joshua rucyahana
Haleruya yesu ushimwe.nari nkumbuye ibihe byo kuwa gatatu.
Kuwa 14 September 2018 , saa 05:08'
birashimishije cyane nibindi bizemera
Kuwa 15 September 2018 , saa 02:04', cyanditswe na Holy
Imana ishimwe cyane.