Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR na Ferwafa biyemeje kubyaza umusaruro impano nshya zigaragaje mw’itangwa ry’ibikombe ku makipe yahize andi muri “Ambassadors Foot Ball” –Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 August 2018 saa 04:39'

Amakipe y’abana bahuriye muri Porogaramu “Ambassadors Foot Ball” bakinnye imikino ya nyuma yo gushaka amakipe yegukanye ibikombe yaba mu bahungu no mu bakobwa ,n’igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR aho iyi Porogaramu ikorera hamwe na Bwana Habimana Hussein umuyobozi muri Ferwafa ushinzwe tekinike ,aho aba bayobozi bahurije kukwishimira imikorere y’iyi Porogaramu ndetse biyemeza kubyaza umusaruro impano ziri muri aba bana.

Iyi mikino ya nyuma muri iyi Porogaramu ya “Ambassadors Foot Ball” muri uyu mwaka wa 2018 yaraye ibereye mu karere ka Kicukiro kuri Stade Kicukiro ahari hateraniye amakipe y’abana baturutse mu turere dutandukanye bahize abandi nkuko aya marushanwa yatangiriye hasi agenda azamuka kugera ku rwego rw’igihugu birangira ikipe y’abahungu ya Muhoza mu karere ka Musanze ariyo itwaye igikombe mu gihe mu bakobwa igikombe cyatwawe n’ikipe ya Kagamba ho mu karere ka Gicumbi.

Nkuko Ambassadors Foot Ball ari Porogaramu ifasha urubyiruko kubwirizwa ijambo ry’Imana n’indangagaciro za Gikristo ndetse n’izumunyarwanda wuzuye binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru mbere yuko haba iyi mikino ya nyuma yabanjirijwe n’amahugurwa y’iminsi itatu yahawe abatoza b’aya makipe aho yarafite intego yo kwigisha abana kubaka amahoro bakiri batoya aho twari dufite insanaganyamatsiko eshatu zivuga amahoro nanjye ubwanje ,amahoro na bagenzi banjye ,amahoro n’Imana .


Umuvigizi wa ADEPR hamwe n’umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Ferwafa hamwe n’abafatanyabikorwa b’iyi Porogaramu ya "Ambassadors Foot Ball "

Muri iyi mkino y’umupira w’amaguru abana bakinnye imikino ya nyuma imbere y’abayobozi bari bateraniye kuri Stade ya Kicukiro bagaragaje ubuhanga bukomeye kuburyo ubona babitsemo impano z’ejo hazaza mu buryo bukomeye aho abantu batangajwe n’uburyo amakipe yose wabonaga afite ishyaka n’umwete byo gutwara igikombe doreko izatwaye ibikombe zose zagiye zitsinda kuri Penariti kuko iminota yari yagenwe yarangiraga amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR wari witabiriye uyu muhango aherekejwe n’abayobozi bakorana mu biro bikuru by’iri torero yavuzeko itorero rya ADEPR muri gahunda ryashyize imbere harimo kwita k’urubyiruko umunsi ku munsi bityo rero ko iyi Porogaramu ya “Ambassadors Foot Ball” ari bumwe mu buryo bwiza bubafasha kugera ku ntego kuko abana b’urubyiruko barahura bagahugurwa mw’ijambo ry’Imana ,bakigisha indangagaciro z’umukristo n’umunyarwanda ubereye u Rwanda kandi mwabonyeko harimo abahanga ku buryo bufatika ahubwo mu myaka mike iri imbere ADEPR izaba ifite ikipe ikomeye byibuze mu kiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda.


Bwana Habimana Hussein ushinzwe tekinike muri Ferwafa yahawe impano y’umupira wakinwe mu gikombe k’isi uyu mwaka

Bwana Habimana Hussein umuyobozi mw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ushinzwe tekinike yavuzeko iki ari igikorwa kiza kuko giteza imbere impano z’abana kandi nkurikije ubuhanga nabonye muri aba bana baraza bagusha mu ntego dufite zo gushaka impano zazimiye mu bana bakiri batoya.

Ati :” Ndizeza ubufatanye itorero rya ADEPR binyuze muri iyi Porogaramu ya Ambassador aho tugiye kujya tugena amahugurwa ku batoza b’aba bana kandi n’aba bana abo twabonye bafite imapno tuzajya tubakurikirana ndetse bibaye ngombwa umuntu akaba yabashakira ama Centre meza akora ku rwego ruri hejuru cyangwa muri Academie kugirango turere neza izi mpano zabo”.

Pastor Seneza Jean Paul umuyobozi ushinzwe guhuza ADEPR n’abafatanyabikorwa akaba ari nawe ukuriye iyi Porogaramu yashimye abafatanyabikorwa bose b’iki gikorwa barimo itorero rya ADEPR ikoreramo,Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ferwafa hamwe na Aitel Tigo Rwanda ku nkunga batanga y’ibijyanye na bimwe mu biba bikenewe ngo intego z’iyi Porogaramu zigerweho .

Ambassadors Foot Ball ni Porogaramu ifasha urubyiruko kubwirizwa ijambo ry’Imana n’indangagaciro za Gikristo n’izumunyarwanda wuzuye binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru aho abana bakina bagasabana ,bakabwirizwa ijambo ry’Imana maze mu gihe bagahugiye mu bindi bikorwa bibi nk’ibiyobyabwenge n’urundi rugomo ahubwo bagahugira ku kwigishwa inzira nziza nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo nabikiye ijambo ry’Imana mu mutima wanjye kugirango ntagucumuraho kandi n’ubushakashatsi bukaba bwerekana ko icyo umwana yigishijwe akiri muto agikurana.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE ITANGWA RY’IBIHEMBO MURI AMBASSADORS FOOT BALL :



Aitel Tigo Rwanda yashimiwe kuba umuterankunga w’iki gikorwa ,uyu uri kwambikwa umudari n’umukozi wayo






Amakipe y’abana aturutse mu turere dutandukanye yakinnye imikino ya nyuma haboneka ebyiri zitwara ibikombe







Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR n’abafatanyabikorwa bitabiriye itangwa ry’ibihembo




Ibikombe byari bigiye gutangwa byari byateguwe














Amakipe yabaye aya mbere yashyikirijwe ibikombe n’imidari ndetse n’izakabiri nazo ntizavuriyemo aho

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.