Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Kicukiro Shell batangiranye imbaraga zikomeye igiterane cyo gushima Imana kizamara iminsi 7(Amafoto )


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 November 2018 saa 06:23'

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Taliki ya 19 Ugushyingo 2018 Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu w’ikicaro k’iyi Paruwasi batangiye giterane kizamara iminsi irindwi ,gifite intego yo gushimana Imana kubw’uburinzi bwayo yashyize ku bantu bayo none umwaka ukaba ugiye kurangira .

Iki giterane kizamara iminsi 7 kuko cyatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 19 kikazarangira ku cyumweru cyo kuwa 25 Ugushyingo 2018 ,cyateguwe na Korali Yakini ikorera umurimo w’Imana aha Kicukiro Shell ifatikanije n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu kikaba cyarahawe intego igira iti:"Ni mushume Uwiteka kuko ari mwiza kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose (Zaburi 107:1).

Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo abigisha b’ijambo ry’Imana nka Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR mu karere ka Kicukiro,Rev.Ruyenzi Erneste umushumba wa ADEPR mu karere ka Nyarugenge,Rev.Ngamije Viateur umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Bumbogo,Rev.Mutima Jonathan umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kicukiro Shell,Rev.Mushyarangi n’abavugabutumwa batandukanye nka Ev.Vincent ,Ev.Nsizirungu n’abandi benshi.

Iki giterane cy’amashimwe kandi cyatumiwemo amakorali akunzwe arimo nka Korali Ukuboko Kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga , Korali Rehoboth ya ADEPR Rukiri ya 2,Korali Umugisha ya ADEPR Rugando,Korali Isezerano ya ADEPR Kabuga,Korali Eden yo kuri Niboyi n’amakorali yo ku Kicukiro Shell nka Yakini,Iriba ,Abaragwa n’itisnda ryo kuramya no guhimbaza Imana.


Rev.Mutima Jonathan umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell ubwo yatangizaga iki giterane

Rev.Mutima Jonathan umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell ubwo yatangizaga iki giterane kumugaragaro yatunguwe n’abaririmbyi ba Korali Yakini nyiri gufatikanya n’umudugudu gutegura iki giterane bamuha impano y’imbuto nk’ikimenyetso cyuko Imana yahaye abantu kurumbukirwa n’imyaka ndetse ikabarinda none umwaka ukaba urimo urangira.

Rev.Mutima Jonathan mw’ijambo ry’Imana yasobanuriye imbaga y’abitabiriye iki giterane ibijyanye n’uburyo bwiza bwo gushima Imana .

Yagize ati:"Ubundi uburyo uburyo bwiza bwo gushima Imana buri mu kuyiramya no kuyihimbaza no kuyishimisha ingingo zacu n’ubwenge n’ibitekerezo byacu yewe tukanatnga n’ibyo tuyishimisha nkuko ijambo ry’Imana ribivuga .


Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa Kicukiro Shell

Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa Kicukiro Shell yavuze ko iki giterane bagiteguye mu ntego yo gushimira Imana kubyo yakoreye ubwoko bwayo ikaburinda none umwaka wa 2018 ukaba urimo ugana k’umusozo mu mahoro .

Ati:"Iki giterane kiri kuba ku migoroba n’ukuvuga ko kiri gutangira kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe n’igice kugera saa tatu za nijoro(17h30-21h00) kandi turahamya tudashidikanya ko urebye ibihe byiza twagize kuri uyu munsi wo gutangira abazitabira bazahabonera ibihe byiza bituruka mu butumwa bwo mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana kandi umuntu wese akwiriye gushyiramo akabaraga akaza akifatikanya n’abandi gushima Imana kuko iyo dushimye bitera Imana gukora n’ibindi bintu byananiranye ".

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE ITANGIZWA RY’IKI GITERANE CY’IMINSI IRINDWI :




Rev.Mutima Jonathan umushumba wa Pruwasi ya ADEPR Kicukiro Shell ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana yemeye anatanga ingero z’uburyo abantu bakwiriye gucira Imana bugufi bakicara bakayishima





Iki giterane ku munsi wacyo wa mbere cyatangiye kitabirwa n’abantu benshi bafite akanyamuneza ko gushima Imana



Korali Yakini ya ADEPR Kicukiro Shell ku munsi wa mbere w’giterane yateguye yanyuze abitabiriye mu ndirimbo zayo






Rev.Mutima Jonathan ,Pastor Bwate David n’abandi bayobozi bafunguye iki giterane kumugaragaro






Korali Iriba n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana nabo basusurukije abitabiriye iki giterane



Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa Kicukiro Shell arahamagarira abantu kuza bagashima Imana yabarinze












Korali Yakini mw’itangizwa ry’igiterane cy’iminsi 7 yatunguye abayobozi b’itorero ibaha impano z’imbuto

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.