Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR ivuga iki ku makimbirane,Guhangana, Inzangano no kugira ama "Fan Choirs" biba muri amwe mu makorali

Ubwanditsi , 3 months ago

Mu Rwanda uko imyaka ijyenda ishira niko amakorali akora ivugabutumwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agenda yiyongera ari nako agira imbaraga mu miririmbire ariko uko zikomera ni nako usanga hirya no hino inzangano, ihangana, gusebanya byiyongera hagati yazo, aha umuntu akaba yakwibaza iherezo ry’ibi cyangwa Imana bakorera n’ijuru bajyamo.

Uyu munsi tukaba dutangiriye kuvuga kuri amwe mu makorali abarizwa mw’itorero rya ADEPR .

Hirya no hino mu nsengero iyo ugenzuye usanga amakorali menshi, ariko ayumvikana ari mbarwa aho usanga buri korale ishaka kuba ariyo ivugwa, iririmba neza, icuranga neza k’uburyo rimwe na rimwe usanga ibi byabaye nko guhangana kuburyo urwango rurenga kuba hagati mu makorali rukanafata abakristo bamwe bigize abafana b’izi Korali, ari nabyo abantu benshi bagiye bagarukaho kuko bimaze gufata intera ikomeye kuburyo mu minsi iri mbere abantu bazasanga korali zarabaye nk’amashyaka atavuga rumwe n’andi, ibyo bita (Opposition) mu indimi z’amahanga.

Ndayambaje Christian umukristo wo mw’itorero rya ADEPR mu karere ka Rubavu wagize icyo ashyikiriza kuri iri hangana riri hagati mu makorali aho yavuzeko ibyo asigaye abona bimubera agahomamunwa bigatuma yibaza Imana abantu bakorera bikamuyobora.

Yagize ati:"Twebwe hano iwacu inzangano, gusebanya n’ihangana mu makorali byabaye nk’umuco aho usanga Korali runaka yangana n’indi bigafatwa gutyo bikanahabwa intebe. Urugero iyo zahurijwe mu giterane cyangwa mu materaniro ugasanga buri korali irashaka kugaragaza ko ariyo izi kuririmba, gucuranga no kwambara neza kuburyo hari n’igihe usanga imwe yishe ibyuma kugira ngo indi itaririmba neza yewe ugasanga uko imwe iririmba indi irayinegura bikomeye.

Yakomeje avuga ko ibyo yibonera n’amaso ye bimutera kwibaza byinshi ati:"Nukuri hano iwacu i Rubavu hari korali ebyiri zangana urunuka biturutse kw’ishyari, guhangana, n’inzangano kuburyo zimwe zisigaye zifite ama Fan Clubs nk’ay’amakipe y’umupira w’amaguru (Rayon Sport na APR) maze yatumirwa nko mu biterane ugasanga yitwaje insoresore zifite amafirimbi na vuvuzera, maze uko korali iririmba nabo bakayoboka indi yaririmba bakayivugiriza induru kandi ikibabaje ibi abayobozi baba babirebera ntibagire icyo babikoraho".

Undi mukristo wo muri ADEPR ururembo rw’umugi wa Kigali utifuje ko amazina ye agaragara, yavuze ko inzangano n’amashyari n’ihangana riba muri amwe mu makorali bidakosotse byazatera ibibazo bikomeye.

Yagize ati:"Muby’ukuri iyo urebye iki kibazo cyo guhangana mu makorali kiriganje cyane mu nsengero kuko usanga buri yose ishaka kuba ariyo ivugwa ko iruta indi k’uburyo biteye impungenge mu gihe bitaba bihindutse ngo abantu batahirize umugozi umwe bumve ko bakorera Imana imwe .

Yakomeje agira ati:"Nk’ubu hari urusengero rumwe nzi hano mu rurembo rw’umujyi wa Kigali korali runaka idashobora guhurizwa n’indi mu materaniro kubera kutumvikana no gupingana biziranga, ukibaza nk’urwo rwango rukomeye gutyo ruzarangizwa niki niba tuvugako dukorera Imana kandi mu by’ukuri ibi ntabwo byari bikwiriye munzu y’Imana".

Ati:"Izi nzangano ntabwo zigarukira ku makorali abarizwa ahantu hamwe kuko rimwe na rimwe bifata n’ibindi bice nk’aho usanga Korali y’ibunaka ifitanye amakimbirane n’indi zimwe zipfa abaririmbyi imwe iti:"Korali runaka yadutwariye abaririmbyi ntitwayitumira indi iti:"Ntitwakwitabira ubutumire bwa Korali yaha naha kuberako ikibazo dufitanye tukiziranyeho, bityo umuntu akibaza iherezo ry’ibi, mu gihe byaba bikomeje gutya imbere hazaza h’umurimo w’Imana haba atari heza".

Undi mu kristokazi yavuzeko guhangana kw’amakorali, itorero rimwe na rimwe ribyungukiramo ari nayo mpamvu aba Pasiteri ntacyo baba bashaka kubikoraho ati:"Bitewe nuko buri Korali iba ishaka gukora ibyiza kurusha indi yaba mu miririmbire no mu micurangire ndetse rimwe na rimwe yaba hari ibikorwa bikenera ubwitanjye bw’ibyiciro runaka iyo bageze ku makorali buri yose ikora ishaka kwemeza indi maze bikazamura umusaruro abayobozi baba bifuza nk’urugero ibi byabaye mu gihe cyo gutanga imisanzu y’inyubako ya Dove Hoteli aho wasangaga amakorali amwe asya atambaye ngo ahige andi kuri uyu musanzu ndetse anibonekeze kubayobozi .

Ese ibi byose bizarangizwa niki ? umuti wabyo waba uwuhe? umuririmbyi yabyitwaramo ate?

Korali ni umutwe ukomeye mw’itorero kandi urebwa n’abantu benshi ku buryo bitari bikwiriye ko imbuto zayo ziba nke ndetse ngo aho kuganza umwuka wera hakaganza inzangano,gusebanya n’amakimbirane n’ibindi, ahubwo bari bakwiriye gutahiriza umugozi umwe bakitwararika bagakorera Imana nk’abayobora abantu mw’ijuru ndetse nabo bashaka kuzajyamo.

Ikindi hari Korali zitwaza igihe zimaze zibayeho ugasanga ngo zishaka iteka ryose guhora zipfukamirwa n’izabayeho nyuma nyamara hari ikintu gikomeye kirengagizwa, byari bikwiriye kumenyekana kandi bigasobanuka neza ko ntamuhanga w’ijuru ndetse ko n’ushaka kuba mukuru mu bwami bw’Imana akwiriye guca bugufi nk’umwana mutoya kandi ko rimwe na rimwe abambere iyo badacunze neza bajya baba abanyuma.

Ikindi abantu bakwiriye kumenya nuko nta Korali ikijijwe ibaho kandi nta na Korali y’impagani ibaho:

Impamvu nta Korali ikijijwe ibaho, nuko mw’ijuru ntazina na rimwe rya Korali rihanditse ahubwo buri muririmbyi yanditse kugiti cye, ibi bishatse kuvuga ko ingororano umuririmbyi akorera ari muri Korali azazihabwa we ubwe bitewe n’uburyo yakoze umurimo w’Imana ibi rero bishatse gusobanura ko, Korali ari ahantu Imana yateretse umuntu ngo abone uko akorera ingororano bityo rero niyo umuririmbyi umwe cyangwa babiri bakora ibyaha bikanitirirwa korali yose ariko Imana ntiyobewe gutandukanya uyikorera mu kuri no mu mwuka n’uyikorera mu buryarya, ibi bisobanura iki? Abantu bavugako ko nta Korali ikijijwe ibaho nta na korali y’impagani ibaho kuko umuririmbyi akizwa ku giti cye akaba n’umupagani ku giti cye.

Icyo buri muririmbyi muri Korali akwiriye guharanira n’ugukorera Imana mu kuri no mu mwuka atayiryarya kandi atagendera mu kigare, akamenya ko Imana nijya guhemba buri wese azibarizwa ibye.

Pastor Mugabo Venuste uhagarariye ihuriro ry’abahanzi bo mw’itorero rya ADEPR

Pastor Mugabo Venuste uhagarariye ihuriro ry’abahanzi bo mw’itorero rya ADEPR aganira na IYOBOKAMANA.COM kuri iyi ngingo, yavuze ko umuntu wese uzana ihangana mu murimo w’Imana aba azabona ishyano ati:" Korali zari zikwiye kumenya ko ari umutwe ukomeye w’itorero kandi bagaharanira gukorera Imana mu kuri no mu mwuka, ikindi bakamenya ko ijambo ry’Imana rivuga ko buri muntu ahanura gatoya, ati:"Kenshi biterwa nuko hari Korali zitemera ko zirutwa n’izindi kandi burya abantu mu buhanga n’ubunararibonye bararutanwa buri wese agomba kubyemera bityo hakabaho kubahana no guhiza mu murimo w’Imana".

Pastor Mugabo Venuste uhagarariye ihuriro ry’abahanzi bo mw’itorero rya ADEPR yanabwiye abayobozi b’imidugudu iriho amakorali ahora mu ntambara z’ihangana ko bakwiriye kubirwanya bivuye inyuma kandi bakirinda kugira Korali bafana ati:"Hari nk’aho usanga Pasiteri ari umufana wa Korali runaka ugasanga nabyo byazamuye amakimbirane, ibi rero ntibyari bikwiye kuko bigaragara nk’aho ya Korali ifanwa na Pasiteri iba iri kwibere maze bigakurura umwuka mubi muzindi Korali".

Pastor Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR kuri iyi ngingo yavuze ko iyo mikorere atariyo naho muba mwabyumvishe baba bakwiriye kwikosora kuko baba bagiye kure cyane y’intego y’ivugabutumwa ati:"Inama twabaha niyo kwita kumabwiriza ajyenga abaririmbyi yasohotse muri iyi minsi kuko harimo ko Korali ari umutwe ukorera mw’itorero udaharanira inyungu cyangwa udashingiye ku gihembo ahubwo iharanira kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, ujyendeye kuri iyi ngingo wabona ko iryo hangana ritari rikwiye mu baririmbyi mu gihe ari umutwe udaharanira inyungu.

Pastor Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR

Yakomeje agira ati:"Ibyo byo guhabwa amashyi menshi no gufanwa ntabwo aribyo bigaragaza ko bakoreye Imana cyane, kubera ko korali ibereyeho kumenyekanisha Imana kandi umuntu wamenye Imana arangwa no kugira urukundo ashishikarira kubana neza na bagenzi be kandi icyo tugiye gukora nugushyiraho amahugurwa ku makorali n’abashumba b’ama Paruwasi tukabasaba kudatererana amakorali bakababa hafi kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze utere imbere".

Nubwo twibanze kw’itorero rya ADEPR ntibivuze ko iki kibazo ariho kiri gusa, ahubwo mu nkuru zikurikira muzakomeza gusobanukirwa byinshi bijyanye n’induru n’inzangano ziba mu makorali kandi byose bikorwa mu ntego yo kugira ngo hagire ibikosoka ari nayo mpamvu mu nkuru yacu tuba twirinze kuvuga izina rya Korali iy’ariyo yose .

Ufite inkuru ushaka ko dusangiza abakunzi bacu watwandikira kuri imail ya ijamboribohora@gmail.com


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO