Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR igiye kujuririra icyemezo cy’urukiko cyo kugira abere Bishop Sibomana na Rwagasana

Ubwanditsi , 5 months ago

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR, bwatangaje ko bugiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, cyagize abere Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana.

Bishop Sibomana yahoze ari umuvugizi w’Itorero ADEPR naho Tom Rwagasana amwungirije. Bo n’abandi bantu 10 bari bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’itorero.

Umucamanza kuri uyu wa Gatanu yanzuye ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho.

Nyuma y’iki cyemezo Umunyamabanga wa ADEPR, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul, yabwiye IGIHE ko batacyishimiye ndetse ko bagiye kujurira.

Ati “Ubuyobozi ndetse nabakirisitu ntitwishimiye icyemezo cy’urukiko. Iyo abantu batishimiye imikirize y’urubanza rero hari ikindi gikurikiraho. Tugiye kwicara tuganire n’abanyamategeko bacu hamwe n’ubushinjacyaha hanyuma tujurire kuko n’ubundi twe twari twaregeye indishyi.’’

Bashobora gusubizwa Ubupasiteri?

Mu Kwakira 2017 nibwo Itorero rya ADEPR ryambuye Ubupasiteri Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi waryo na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije.

img11807|center>
Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere
Icyo gihe, buri wese yandikiwe abaruwa igira iti “Dushingiye ku myitwarire mibi yakugaragayeho mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo muri ibyo nk’uko bigaragazwa muri raporo mu igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero rya ADEPR”

“Dushingiye kandi ku mwanzuro w’Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 5 Ukwakira 2017. Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR uhereye kuri iyi tariki ya 6 Ukwakira 2017.”

Nyuma yo kugirwa abere, Urukiko rwananzuye ko basubiranye uburenganzira bwabo.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem, yirinze gusubiza niba bagiye gusubizwa inshingano cyangwa niba batazazisubizwa.

Ati “Turabanza turebe icyo amategeko ateganya yaba ay’Itorero ndetse n’aya Leta. Nta bintu byinshi nahita mvuga ubu.”

Ubwo bamburwaga inshingano z’ubutapasiteri, Sibomana na Rwagasana bavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko y’Itorero ADEPR.

Bishop Jean Sibomana wari umaze iminsi yitabira amateraniro nk’umukristo usanzwe ashobora kongera gusubizwa inshingano


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Daniel , 16 December 2018 , saa 08:10'

    Icyo yanditse :

    Mana Weeeeee Tabara itorero ryawe.

  • Daniel , 16 December 2018 , saa 08:11'

    Icyo yanditse :

    Mu minsi y’Imperuka hazaba ibihe birushya.

  • kazehe , 18 December 2018 , saa 18:16'

    Icyo yanditse :

    Ubu rero aho ibibazo bigeze ni ugusenga, kuko ndabona IMANA nyiri umurimo ariyo ishobora ibyo abana b’abantu badashobora, iyo umutima nama udakora hakora umutima mana.

  • twubahimana , 23 December 2018 , saa 00:10'

    Icyo yanditse :

    numva ADEPR igomba kijurira kuko bononye cyane umutungo witorero nkabakrist turasaba biro ya ADEPR gukurikirana vuba byihuse bakatugarurira umutungo kiko twatakaje byishi tomu. sibomana baraduhemukiye nubukrist ntibabukuye kuko namabandi yujuje in is a be a byose

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO