Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Gatenga yasengesheje abakristo mu buryo budasanzwe bwatumye ubuyobozi bukuru bw’itorero busaba ibintu bikomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 September 2018 saa 09:04'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu w’ikicaro k’iyi Paruwasi hari hamaze imimnsi habera amasengesho y’iminsi 40 yari yateguwe mu ntego zo gusaba guhembuka n’ububyutse bw’itorero ry’Imana ,aya masengesho akaba yasojwe n’ibiroli bikomeye by’amashimwe kuko asize abayitabiriye bongeye kuba bashya mu nzira y’agakiza nkuko intego yayo yari ngo "Ongera ubeho".

Aya masengesho y’iminsi 40 mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga yari yatangiye kuva kuwa 16 Kanama 2018 asozwa kuwa 23 Nzeri 2018 akaba yarakorwaga mu masaha atabangamiye abanyamirimo kuko iminsi myinshi yaberaga muri Burakeye( Nibature ) na nimugoroba nyuma y’akazi kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu z’ijoro(18h00-21h00).

Imigendekere n’imitegurire ndetse n’umumaro aya masengesho asize kubanyetorero n’abandi bantu bose bayitabiriye nibyo Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yashingiyeho asaba abandi bashumba b’ama Paruwasi n’abayoboye imidugudu ko bakwiye kwigira kuri ADEPR Gatenga bagakora ibikorwa bituma abakristo barusaho gutera imbere mu buzima bw’umwuka ndetse n’ubumwe bw’abakristo byose bigamije gufasha itorero kurushaho gushyika ku ntego zaryo.


Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR ari nawe ushinzwe ubuzima bw’itorero yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko aya masengesho y’iminsi 40 muri ADEPR Gatenga uburyo yarateguyemo ari bwiza cyane kuko atigeze abuza abakristo gukomeza imirimo yabo ya buri munsi kuko yaberaga muri Nibature na nimugoroba abantu bakitse akazi kandi asize guhembuka mu mitima y’abakristo yewe akaba yaranabaye umwanya mwiza wo gukora ivugabutumwa kubatarakizwa no gusengera ibyufuzo by’itorero n’abanyetorero n’igihugu muri rusanjye.

Muri aya magambo umuvugizi wa ADEPR wungirije yagize ati :"Iki n’igikorwa kiza cyane kuko gituma itorero rirushaho kugera ku ntego zaryo doreko mu nkingi rigenderaho harimo ivugabutumwa kandi iri niryo rikomeye ndetse aba ari n’umwanya mwiza wo kurushaho kubungabunga ubumwe bw’abakristo n’abanyarwanda muri rusange, ahubwo turashimira ubuyobozi bwa ADEPR Gatenga hamwe n’abigisha b’ijambo ry’Imana bitanze bakaba abagabura beza b’ubuzima bw’umwuka kubakristo ndetse ahubwo turasaba ko n’abayoboye izindi Paruwasi n’imidugudu baba bakwiriye kwigira kubantu nk’aba bakora ibikorwa byiza".

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Pastor Nsabimana Phillipo umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Gatenga yavuzeko bashima Imana cyane ko intego y’aya masengesho yagezweho kuko abantu bongeye guhembuka bundi bushya,abari barabuze ibyiringiro bakongera kubigira nkuko ijambo ry’Imana rivugako hakiriho ibyiringiro ko igiti cyatemwe cyongera gushibuka kikera imbuto

Ati: Niyo mpamvu twatumiyemo abakozi b’Imana badusobanurira intego yo gutindana n’Imana ndetse habonetse abantu basaga 127 bihannye bakakira agakiza ubu tukaba turi kwitegura kubabatiza ,icyo gihe nabwo tuzakora ibiroli bikomeye twishimira iyi minyago twaronse muri aya masengesho y’iminsi 40 kuko aba bihannye nabo baba bagiye kudufasha ivugaubutumwa ,ikindi Imana yasubije ibyifuzo by’abantu birimo no gukira kw’abarwayi.

Ibi Pasiteri w’uyu mu dugudu yavuze kandi byashimangiwe na Mwarimu Cyprien Hakizimana ushinzwe ivugabutumwa n’amasengesho no gutegura ibiterane kuri uyu mudugudu wa Gatenga aho yakomeje asobanura uburyo aya masengesho yarateguye ati :"Ubundi dutegura iminsi 40 twashyizemo ibihe bitatu bidasanzwe birimo icyo twise "Ongera ubeho Special Week" n’iIjoro ry’amashimwe hamwe n’icyo twise ngo "3 Days of Special Prayers" (iminsi itatu y’amasengesho y’umwihariko) kandi ntabwo yitabiriwe n’abakristo bacu gusa kuko hari hajemo n’abandi bavuye mu ntara zitandukanye no mu matorero yandi.

Aya masegesho y’iminsi 3 y’umwihariko twasizeho uburyo bwo kuyasenga aho twafashe umwanya uhagije wo kuyasobanurira abitabiraga iki giterane cy’iminsi 40 bityo twemeranywa ko kugirango tuzabonemo umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana no gusabana nayo kandi duhuze umugambi abayatangiye abe ari nabo bayasoza hashyirwaho Jeto yo kuyinjiramo nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kuyansenga wiyirije ubusa kandi iyi Jeto yatanzwe nta kiguzi na kimwe cyakwaga uyihawe uwariwe wese yaba umukristo wo mu Gatenga n’undi wese wifiuzaga kuzaboneka muri 3 Days of Special Prayers (iminsi itatu y’amasengesho y’umwihariko).

Aya masengesho y’iminsi 3 yitabiriwe n’abantu benshi cyane bo mu ntara zitandukanye ndetse n’abo mu mujyi wa Kigali noneho tuyasoje ubuyobozi bw’umudugudu wa Gatenga bwari bwateguye amafunguro yo kwakira abakristo bose bitabiriye iki gikorwa kandi ibintu byose byagenze neza, nukuri turashima Imana kuko asize guhembuka mu mitima y’abakristo mbese abantu bongeye kuba bashya mu by’urugendo rujya mw’ijuru ku buryo byatumye dufata imngamba tunabisabwe n’abakristo ko yazajya aba ngaruka gihe runaka kandi twarabibemereye.

Aya masengesho y’iminsi 40 kuri ADEPR Gatenga yarateguwe mu buryo bw’ibihe bitandukanye aho yabereyemo icyumweru cyiswe ngo "Ongera ubeho Special Week ".Yabayemo kandi n’ijoro ry’amashimwe ryo gukesha aho abakristo baraye murusengero bashima Imana bishimira ibyiza byagezweho mu ruhande rw’itorero no ku gihugu aha bakaba barifatikanije n’itisinda ry’abanyamasengesho ry’Abera b’abanyakabera ndetse by’umwihariko muri iyi minsi 40 habayemo Special Prayers y’iminsi 3 y’umwihariko yarateguwe mu buryo bugenewe abantu bashoboraga gusenga iyi minsi bitanze n’ukuvuga batarya batanywa .

Aya masengesho y’iminsi 40 mu bihe byayo bitandukanye yabonetsemo abigisha beza b’ijmbo ry’Imana barimo nka Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR, Rev.Kalisa Emmuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ,Rev Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere ka Kicukiro ,Rev.Mutima Jonathan umushumba wa ADEPR Kicukiro Shell ,Pastor Munezero Jean ,Ev.Singirinkabo Boniface ,Ev.Hakiziamana Cyprien,Pastor Nsabimana Jean , Rev.Kwizera Elise umushumba wa ADEPR Paruwasi ,Past Nsabimana Philippo umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatenga n’abandi bakozi b’Imana batandukanye hamwe n’amakorali yo mu Gatenga n’andi nka Jehovah Jileh CEP ULK,Gibeon ya ADEPR Murambi n’itisinda ry’Abanyakabera.

Inkuru bifitanye isano:http://www.iyobokamana.com/amakuru/nyamukuru/article/kicukiro-bwa-mbere-mu-mateka-y-amatorero-hacanywe-amatabaza-7-nk-ikizere-cyo-kubaho-amafoto


Pastor Nsabimana Phillipe wicaye kuruhande niwe muyobozi w’umudugudu wa Gatenga

Ev.Mwarimu Cyprien umuyobozi w’amasengesho ku mudugudu wa Gatenga

Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali niwe wari wafunguye iki giterane

Muri aya masengesho y’iminsi 40 abakristo bafataga umwanya uhagije wo kwegerana n’Imana

Uko igiti gitemwa kikongera gushibuka niko n’ubuzima bw’umwuka bwongera guhembuka bukaremwa bundi bushya

Inkuru ya Joel Sengerebe

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.