Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Europe barishimira intambwe ishimishije mu kunguka abizera bashya bakanabatizwa mu mazi menshi-Amafoto

Ubwanditsi , 1 month ago

Imyaka ibaye ibiri n’amezi 2, itorero rya ADEPR ryaguye imbago ritangira gukorera ku mugabane w’iburayi ,uko imyaka ishira niko abakristo b’iri torero kuri uyu mugabane bagenda biyongera kuko bunguka abizera bashya bakanabigisha ijambo ry’Imana bakemera kugera ikirenge mu cya Kirsto Yesu babatizwa mu mazi menshi ..

Itorero rya ADEPR ryafunguye ishami ku mugabane w’iburayi kuva tariki ya 23 Ukuboza 2016 ritangirira mu Gihugu cy’Ububiligi mu Mujyi wa Bruxelles, icyo gihe ryafunguwe k’umugaragaro n’ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’amatorero y’abapantekoti mu Rwanda ADEPR.

Mu myaka itarenze ibiri itorero rya ADEPR rimaze ritangiye gukorera ku mugabane w’iburayi hamaze kuba ibiroli byo kubatiza abizera bashya inshuro 3 aho bwa mbere tariki ya 28 Mutarama 2018 icyo gihe habatijwe umukristo umwe ,kuwa 19 Mutarama 2019 habaye undi mu batizo habatizwa abizera bashya batanu ,iyi yombi yabereye mu mujyi w’i Paris mu Ubufaransa.

Noneho kuwa 10 Gashyantare 2019 haba umubatizo ku nshuro ya 3 nawo habatizwa abizera bashya batanu ,mu biroli bikomeye byitabiriwe n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR kuri uyu mugabane bibera mw’itorero ry’ aKarere ku Bubiligi, muri Paruwasi ya Bruxelles ku mudugudu wa Bruxelles nkuko inyito z’ibyiciro biba mw’itorero rya ADEPR Europe ziri.


Uyu mu batizo uherutse wari utangaje kandi ubereye ijisho wanitabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’ubuyobozi bw’inzego za Leta mu gace wabereyemo niwo tugiye kugarukaho ,ni ukuvuga uyu wa 3 wabatirijwemo abagera 5:

Hari ku cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019,aho Imana yongeye kwagura umuryango wayo ku mugabane w’Uburayi, mu Karere ku Bubiligi, muri Paruwasi ya Bruxelles ku mudugudu wa Bruxelles hakabatizwa abizera bashya bagera kuri batanu.

Nk’uko byari biteganyijwe, habaye umubatizo witabiriwe n’abantu bagera kuri 220 barimo na bamwe mu bategetsi b’umujyi wa Bruxelles (iteraniro ringana gutyo n’ubwambere ryari ribonetse muri ADEPR EUROPE nkuko amakuru IYOBOKAMANA.COM yakuye ku mbuga nkoranyambaga za ADEPR Europe ndetse no muri bamwe mu bakristo baho akomeza abivuga.


Révérand Pasteur MUTIGANDA Jean Claude Umushumba w’ururembo rwa ADEPR Europe niwe wabwirije ijambo ry’Imana muri ibi biroli

Aya makuru avugako iki giterane cyakorewemo uyu muhango wo kubatiza aba bizera bashya cyatangiye ku saha ya saa tanu n’igice z’amanywa cyiyobowe n’umukozi w’Imana Pasteur UWAMBAJE Emmanuel usigaye ari umunyeshuri muri Kaminuza yo kuri uyu mugabane w’iburayi.

Révérand Pasteur MUTIGANDA Jean Claude umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa ADEPR Europe niwe wigishije ijambo ry’Imana kuri uyu munsi , aho yari afite intego igira iti «Kugambirira kwiza gusohoza umugambi w’Imana, 2 Ingoma 7:8-14 ; Umubwiriza 9:11».


Batanu babatijwe mu mazi menshi muri ADEPR Europe

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana hakurikiyeho umuhango wo kubatiza, maze habatizwa abizera bashya batanu aribo :Iratuzi Élysée Amour ,Ugirabe Shimwa Ange Gaël, Nshimiyimana Madeleine, Mukakarisa Josiane na Ineza Sylivie Asante.

Iki gikorwa cyo kubatiza cyayobowe kandi gikorwa na Révérand Pasteur UGIRABE Ernest, Umushumba w’Ururembo wungirije ari nawe ushinzwe ubuzima bw’itorero.

Nyuma y’igikorwa cy’umubatizo hakurikiyeho umwanya wo gutanga ubuhamya ku bakristo bashya bari bamaze kubatizwa, buri wese asobanura urugendo rwe kuva afashe umwanzuro wo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe kugeza ageze ikirenge mu cye. Ubu buhamya bwabanjirijwe n’ubwatanzwe n’umukristo wambere wabatijwe muri ADEPR EUROPE, Uzabumwana Eric wabatijwe ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Nyuma y’ubwo buhamya, Révérand Pasteur UGIRABE Ernest yashyikirije impano ababatijwe, izo mpano zikaba zari zateguwe n’Umudugudu wa Bruxelles. Nyuma imiryango, inshuti n’abandi benshi bakomeza batanga impano bageneye ababatijwe.

Hakurikiyeho ubusabane hagati y’abanyetorero n’abatumirwa mu rwego rwo kwakira no kwishimira abakristo bashya binjiye mu itorero.

Mu ijambo ry’umwe mu bategetsi b’Ububiligi bari batumiwe yishimiye ubutumire yahawe bwo guterana n’itorero ry’Imana, ashima uburyo itorero ADEPR ririmo gutera imbere kandi ashimira cyane ababatijwe ndetse abatera umwete.

Itorero rya ADEPR ryafunguye ishami ku mugabane w’iburayi kuva tariki ya 23 Ukuboza 2016 .Iri torero ryatangiye rifite umudugudu umwe wa Bruxelles, riza gukura ribyara undi mudugudu mu Mujyi wa Namur aho mu gihugu cy’Ububiligi.Ntabwo ryagarukiye aho kuko ryambutse rikajya mu Gihugu cy’Ubufransa rikahafungura undi mudugudu ukorera mu Mujyi wa Paris n’undi ukorera mu Mujyi wa Strasbourg.

Kuri ubu ururembo rw’Uburayi ruzwi ku izina rya ADEPR EUROPE, rufite imidugudu ine ikomeye kandi rukomeje intego yarwo yo kwagura ubwami bw’Imana binyuze mu nzira y’ivugabutumwa rihindura imitima.

Itorero ADEPR EUROPE rihagarariwe kandi riyobowe na Révérand Pasteur MUTIGANDA Jean Claude (Umushumba w’Ururembo) na Révérand Pasteur UGIRABE Ernest (Umushumba w’Ururembo wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero).

AMAFOTO :











Batanu bageze ikirenge mucya Yesu babatizwa mu mazi menshi ,m ubiroli bikomeye byabereye i Bruxcelles



Ibi biroli byitabiriwe n’abantu benshi basaga 220 bwa mbere mu mateka ya ADEPR muri Europe


Pastor Uwambaje Emmanuel usigaye ari umunyeshuri mw’ishuri ry’Iburayi yitabiriye uyu muhango


Révérand Pasteur MUTIGANDA Jean Claude Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR Europe niwe wabwirije ijambo ry’Imana muri ibi biroli



Révérand Pasteur UGIRABE Ernest, Umushumba w’Ururembo wungirije niwe wakoze uyu muhango wo kubatiza abizera bashya








Inshuti n’abavandimwe n’imiryango y’ababatijwe bari bishimye bikomeye banabaha impano



Muri ibi biroli hanabayeho gusangira ibyo kurya nibyo kunywa


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • HITAYEZU , 3 March 2019 , saa 06:26'

    Icyo yanditse :

    Imana ishimwe cyane yunguye umuryango w’abizera. ariko izina ADEPR EUROPE rihinduke kuko iyo R ivuga Rwanda kandi abo bene Data bari i burayi. nibasahaka bayite ADEPE Europe

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO