Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umunyamakuru Karasira Steven yagabiwe inka 2 mu biroli byo gusurwa n’abavuga rikijyana muruhando rwa Gikristo mu Rwanda -AMAFOTO

Ubwanditsi , 5 months ago

All Gospel Today (AGT) ni ihuriro ry’abakozi b’Imana bavuga rikijyana muruhando rw’iyobokamana mu Rwanda kuko rigizwe n’abarimo abahanzi, abanyamakuru, abavugabutumwa, abayobozi b’amatsinda n’amakorali, abategura ibitaramo (Event Organisers), abapasiteri n’abandi banyempano bafite ishyaka ryo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.


Bamwe mu bagize All Gospel to day basuye umunyamakuru Karasira Steven


Abagize iri huriro kuri uyu wa wa Gatandatu berekeje mu karere ka Gicumbi basura umunyamakuru Steven Karasira umaze imyaka hafi 15 mu itangazamakuru rya Gikristo dore ko yatangiranye na Radio Umucyo yashinzwe muri 2005 kugeza n’ubu akaba akiyikorera.

Abo muri All Gospel Today n’inshuti zabo basuye umuryango wa Steven Karasira harimo; Apotre Mignonne, Pastor Liz, Aime Uwimana, Simon Kabera, Dinah Uwera, Tonzi, Pastor John Kaiga, Ev Uwagaba Caleb, Janvier Muhoza, C John, Ev Ernest Rutagungira, Satura, Natukunda Apophia, Dany Mutabazi,Danier Svensoon ,Nicole Ituze,Janvier Muhoza, Pastor Bernard Habimana, Rev Baho Isaie.

Hari kandi Pastor Gaudin,umunyamakuru Imana ishimwe Diedonne wa ibyiringiro ,Joel Sengurebe wa IYOBOKAMANA.COM ,Fafa wa Family tv ,Umunyamkuru Mupende Gedeon wa Inywarwanda.com uyu akaba ari nawe watangije iri tsinda rya All Gospel to day wanashimwe cyane n’abantu bose bafashe amagambo kubera iri yerekwa ritagatifu Imana yamunyujijemo ndetse hari n’abandi batandukanye.


Rev.Isaie Baho kuruhande niwe wavuze impamvu y’urugendo rwa All Gospel to day

Rev Baho Isaie wavuze ijambo mu izina rya All Gospel Today, yavuze ko basuye Steven Karasira mu rwego rwo gushima Imana iherutse kubaha umwana w’ubuheta.Ni umwana bibarutse nyuma y’iminsi itari micye bari bamaze mu bitaro bya CHUK.


Apotre Alice Mignone yishimiye cyane kuba Imana yarahaye Karasira Steven umwana wa kabiri

Apotre Mignonne Alice Kabera umushumba mukuru wa Noble Family Church akaba n’umuyobozi wa Women Foundation Ministries, ni umwe mu babarizwa muri All Gospel Today basuye Steven Karasira.

Yavuze ko Steven Karasira baziranye kuva cyera cyane. Yamushimiye ishyaka agirira umurimo w’Imana, nuko amugabira inka. Yabasabiye umugisha w’uburyo bunyuranye anasaba Imana kubakorera ibyo abantu babona ko bidashoboka.

Kalimba Julius umuhanzi w’umuhanga mu muziki wa Gospel unabimazemo imyaka itari micye na we yagabiye inka Steven Karasira amushimira ko yamubereye inshuti y’akadasohoka.

Vava Mudogo ushinzwe ibikorwa by’urukundo muri All Gospel Today yashimiye Imana ko igikorwa cyo gusura uyu munyamakuru cyagezweho na cyane ko ari we wazanye iki gitekerezo, Yavuze ko yamenyanye na Steven Karasira kuva kera cyane ubwo (Vava) yigaga mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko Steven Karasira ari we wavumbuye impano afite yo gufasha abatishoboye no gukora ibikorwa by’urukundo muri rusange. Yamushimiye kwitanga agira mu murimo w’Imana n’umutima mwiza afite wo gucyaha abantu agamije ko bikosora.


Vava Mudogo uri kuruhande yavuzeko ashima cyane couple ya Steveen na Grace

Vava Mudogo yanamennye ibanga ahishura ko ari we wafashije Steven Karasira ’gutereta umugore we ari we Musayidire Grace’. Steven Karasira ngo yiyambaje Vava amwereka umukobwa yakunze (Musayidire Grace), amusaba ’kumurebera niba yavamo umugore’. Vava ngo yaramushimye cyane nuko Steven Karasira akomeza gahunda z’ubukwe bwe na Musayidire Grace. Mu ijambo rye Steven Karasira yashimiye abantu bose bamweretse urukundo bakamusura i Gicumbi.

Yashimiye by’ikirenga Apotre Mignonne ku bw’umutima afite w’urukundo, kwitanga no kwicisha bugufi. Yavuze ko abakozi b’Imana bakwiye kumufatiraho urugero kuko aho aba ari hose arangwa n’umutima wo kugatuti.


Umunyamakuru Steven Karasira n’umufasha we bakiriye impano bagenewe na All Gospel to day

Umunyamakuru Steven Karasira yunzemo ati "Ntabwo turi abantu bo kubahagurutsa ngo muze i Gicumbi". Icyakora na Apotre Mignonne yahise amusubiza ati: "Mwahagurukije na Yesu ubwe nkaswe twe" Steven Karasira yashimiye kandi Aime Uwimana wari kumwe n’umugore we muri iri tsinda rya All Gospel Today ryamusuye.

Yanashimiye kandi Simon Kabera witanze nawe akamusura. Yavuze ko atabona amagambo akoresha ashimira All Gospel Today yamweretse urukundo ikamusura, ibintu avuga ko byamusigiye ibyishimo byinshi bikanamwinjiza neza muri Pasika. Umugore wa Steven Karasira yafashwe n’ikiniga ubwo yashimira abashyitsi babasuye. Yavuze ko byabakoze cyane ku mutima.

REBA MU BURYO BW’AMASHUSHO UKO BYARI BYIFASHE :

AMARIRA Y’IBYISHIMO YATEMBYE KWA KARASIRA STEVEN KUBERA APOTRE MIGNONE NA ALL GOSPEL TO DAY:

APOTRE MIGNONE YATUYE IBIKOMEYE KU MWANA WA KARASIRA STEVEN:

REBA BIMWE MU BIGANIRO TWAGIRANYE N’ABAKOZI B’IAMANA BARI MURI IRI TSINDA :

NTARAMBIKWA IMPETA SINAVUGA KO MFITE UMUKUNZI KUKO NABA NKUMIRIYE ABANDI -UMURAMYIKAZI DINA UWERA:

NAGABIWE IMODOKA KU MUNSI NAKOREWEHO ISABUKURU KUVA NAVUKA-UBUHAMYA BW’UMUHANZIKAZI NINJYE WAMUGORE:

ICYUBAHIRO N’UBUTUNZI NIZO MVA Z’ABARIRIMBYI BA GOSPEL -UMUHANZI KALIMBA JULIUS

REBA AMAFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE IBI BIROLI :





































Byari ibiroli bikomeye kandi bibereye ijisho kubitabiriye iki gikorwa


Amafoto:Mutuzo Innocent/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO