Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abateka umutwe bitwaje ijambo ry’Imana ntaho bataniye n’abacuruza urumogi – Pst Kabandana Claver.

Ubwanditsi , 3 months ago

Mu gihe hakunze kumvikana bamwe mu baturage bivovota bagaragaza ko hari abigisha b’Ijambo ry’Imana barigoreka bagamije inyungu zabo bwite zo kurya utwarubanda.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM yagiranye n’Umuvugizi w’Itorero ry’Assemblee de Dieu mu Rwanda kuri iyi ngingo, Pastor Kabandana Claver nta hakana ko ibyo bitabaho muri iki gihe ariko avuga ko abanywanda bakwiye kuba maso bakirinda abantu nk’abo.

Yagize ati; “Abanyarwanda ntabwo ari injiji, umuntu nakubwiriza uzajye ubanza urebe uko abayeho, niba mvuga ko njyewe ndi Pasiteri akira bwa butumwa ko ari ubutumwa bwiza ariko nujya kujya mu rusengero kugira ngo unkurikire uzabanze urebe uko mbayeho[… ] umuntu naza akubeshya akakwandikira ibahasha ngo genda ushushanye inzu ushaka yose hanyuma uzane amafaranga menshi yose ufite, none ese ayo menshi ufite wagiye ukayagura inzu utagombye kuyazana? Ibyo rero urumva ko ari ubutekamutwe, abanyarwanda bakwiye guca ubwenge bakumva ko ijambo ry’Imana ritagendana n’ibyo.”

Pasiteri Kabandana akomeza ashimangira ko abigishya Ijambo ry’Imana ry’ukuri nk’uko Bibiliya ibivuga bakwiye kuyobokwa,akanagererenya abarigoreka bagamije inyungu zabo bwite zitari izo kwagura ubwami bw’Imana nk’abacuruza urumugi kuko byose ari ibyaha. Aha akaba anabagira inama yo kwakira Yesu bagakizwa.

Ati; “ Uzakubwiriza ijambo ry’Imana ryiza rifite akamaro nk’uko Bibiliya ibivuga azayobokwe. Abo ngabo (avuga abateka umutwe bitwaje ijambo ry’Imana) babonye uburyo bwo guteka umutwe, nabagira inama bakakira Yesu bagakizwa bakava mu butekamutwe, ntaho bataniye na ba bandi bandi, uwo ntaho ataniye n’ucuruza urumoji bose ni uguteka umutwe naho wateka umutwe ufashe Bibilya uba uwuteka.”

Uyu mushumba kandi anagaragaza ko nubwo hariho abo biyita abakozi b’Imana kandi atari bo bagamije kwiba rubanda, hariho n’abakozi b’Imana nyabo, bakora ibidahabanye n’ijambo ryayo akavuga ko hajya habaho ubushishozi mu cyemezo umuntu agiye gufata.

Umuvugizi w’Itorero Assemblee de Dieu mu Rwanda Pst Kabandana Claver

Pastor Kabandana Claver, Umuvugizi w’Itorero ry’Assemblee de Dieu mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO