Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abari bategereje igitaramo Alarm Ministries yari kuzakorana na Ingoma Entertainment basubize amerwe mw’isaho


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 October 2018 saa 13:41'

Alarm Ministries yatangaje ko yahagaritse igitaramo yagombaga gufatanya na Ingoma Intertainment mugihe abagize ingoma batangaza ko igitaramo kigikomeje.

Mugihe habura ibyumweru bike ngo Habe igitaramo cyari cyateguwe na Ingoma Entertainment kubufatanye na Alarm Ministries bamwe baratangaza ko igitaramo cyahagaritswe abandi bakeneza ko gikomeje.

Nkuko twabitangarijwe na David Umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries kuri ubu bamaze guhagarika igitaramo aho yagize ati : "Twahagaritse igitaramo twaridufitanye na Ingoma Entertainment kubera ko ibyo twavuganye bagombaga gukora twasanze bitarakozwe nabimwe mubyingenzi kugirango igitaramo kibe bidatunganyijwe ndetse hari byinshi bibura kugirango igitaramo kibe kuri ayo mataliki biba ngombwa ko tubihagarika."

Mu gihe umuyobozi wa Ingoma Entertainment ariwe Ntaganira Theogene yemeza ko iki gitaramo gikomeje kandi kizaba aho yagize ati : "Igitaramo kirakomeje kuri 21/10/2018 naho gahunda twari dufitanye na Alarm Ministries yo gutegurana twayimuriye umwaka utaha, tuzabamenyesha italiki."

David wo muri Alarm Ministries we akaba yaratangaje ko bahagaritse iki giterane kubera gahunda nshya yabo ndetse anavuga ko batatunguwe no gukorana na Ingoma Entertainment aho yagize ati "Twahagaritse iki gitaramo turigutegura ikindi vuba tuzabamenyesha amataliki yacyo, naho kuba tutarahagaritse gukorana na Ingoma hakiri kare nuko twari tuzi ko bazatunganya ibitari byagatunganye ariko nyuma biranga dufata umwanzuro wo kubihagarika".

Amakuru atugeraho nuko Alarm Ministries igeze kure itegura igitaramo izakorera muri Dove ku italiki 25.11.2018 aho bazafatanya na Societe Biblique.


Iki gitaramo Alarm yagiteye utwatsi ivugako itazakibonekamo

Alarm Ministries yahise yitegurira ikindi gitaramo nyuma yuko ibonye ko iby’ingoma bidasobanutse

Inkuru irambuye ni mukanya ------------

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.