Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abaramyi n’amakorali bagiye guhabwa na More Worship "Thanks Awards" ni bantu ki? -Menya amateka yabo


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 August 2018 saa 02:18'

Hasigaye umunsi 1 umuhanzikazi akaba n’umuramyi Diana Kamugisha abinyujije mucyo yise "More Worship" agakora igikorwa gikomeye cyo guhemba abahanzi ,amakorali babaye indashyikirwa mu muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ,tukaba tugiye kubagezaho incamake z’amateka y’abaririmbyi n’amakorali bazahabwa ishimwe ryiswe "Thanks Awards".

Muri uyu muhango uzaba kuri uyu wagatanu taliki ya 03 Kanama 2018 hazahembwa abaramyi bane n’amakorali abiri muri abo harimo umuramyi Apotre Appolinaire Habonimana wo mu gihugu cy’abaturanyi cy’uburundi ,Umuramyi Richard Nic Ngendahayo uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika,Umuramyi Aimee Uwimana,umuhanzikazi Rebecca Niyonsaba,Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe ho mukarere ka Rusizi na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge ndetse iri shimwe rikazanahabwa Dr.Rev.Antoine Rutayisire.

Umuramyi Apotre Appolinaire Habonimana wo mu gihugu cy’abaturanyi cy’uburundi uzahabwa Thanks Awards ni muntuki muri muzika yo guhimbaza Imana?

Umuramyi Apotre Apollinaire Habonimana yavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka w’i 1972 avukira mu mujyi wa Bujumbura akura akunda umuziki maze yakira agakiza afite imyaka 14 ndetse ajya muri korali y’ishuri ryo kucyumweru abamwumvaga bakumva afite ubuhanga buhanitse abikurana gutyo nuko bigeze mu mwaka w’i 1990 atangira ku mugaragaro ibijyanye no kuba umuririmbyi .

Mu mwaka w’i 1993, Apollinaire Habonimana yagiye kwiga ishuri rya Bibiliya mu gihugu cy’ubwongereza muri HORSHAM aho yamaze amazi 12 ahavana inyemezabumenyi maze agarutse akomeza ibijyanye n’umuziki bigeze mu mwaka w’i 1994 ashyira hanze Album ya mbere yise ngo "YESU VYIZIGIRO bigeze mu mwaka w’i 1998 yatabgije itsinda rya SHEMEZA MUSIC ,iri ryubatse imitima ya benshi i Burundi no mu mahanga ya kure .


Umuramyi Apotre Apollinaire Habonimana ari mubazahembwa na More Worship

Appolinaire yaje gusubira kw’ishuri mu gihugu n’ubundi cy’Ubwongereza yiga ibijyanye n’umuziki ndetse abifatanya no gutunganya Album ye ya kabiri yise ngo « WASTAHILI SIFA » yasohotse mu mwaka w’i 1999.

Mu mwaka w’i 2002 Appolinaire afatikanije na SHEMEZA MUSIC basize hanze Album ya gatatu yise ngo "« MPORE MAMA » yavugaga amahoro mu bihugu by’ibiyaga bigari( Région des Grands-Lacs) ndetse mu mwaka w’i 2004 asohora Album ya kane yise ngo "« REGENERATION »"

Appotre Appolinaire Habonimana n’umuramyi k’urwego mpuzamahanga, ufatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu gutangiza mu Rwanda gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo(Praise and worship) akaba umwe mu bahanzi bakuru bavugwa imyato n’abahanzi batandukanye, yaba ab’i Burundi ndetse n’aba hano mu Rwanda kubera byinshi bamwigiraho mu buhanzi bwabo ,ibi bigiwi byose n’ibindi tutavuze akaba aribyo byatumye More Worship imutegurira igihembo cya "Thanks Award".

Umuhanzikazi Rebecca Niyonsaba nawe n’umwe mubazahabwa "Thanks Awards " -Menya amateka ye:

Rebecca Niyonsaba n’umwe mu bahanzi bakoze ibikorwa bikomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ariko utarakunze cyane kujya mw’itangazamakuru,ubu akaba abarizwa mw’itorero rya Zion Temple i Kabuga.

Uyu muhanzikazi yavutse mu mwaka w’i 1976 avukira mu gihugu cya Uganda muri District ya Hoima muri Bunyoro ,akura yiyumvamo umuhamagaro wo kuririmba kuko ku myaka 13 gusa yari umubyinnyi n’umuririmbyi muri Gatolika maze bigeze mu mwaka w’i 1989 yakira agakiza mw’itorero rya Appostles Church.

Rebecca Niyonsaba yaje gutahuka mu Rwanda mu mwaka w’i 1995 atahukana n’itisnda ry’abanyarwanda bari mw’itorero rya Miracle Center Kansanga baje kuritangira mu Rwanda ahita aba umutoza n’umuhimbyi wa korali yayo ajyenda yinjira mu muhamagaro neza.

Uyu muhanzikazi yatangiye ahimba indirimbo zijyanye no gusengera igihugu n’isanamitima no gukira ibikomere kuko u Rwanda rwari ruvuye mu bihe bikomeye bya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 .

Rebecca yaje kujya kwiga ishuri rya Bibiliya muri Uganda ryitwa DTS(Discipleship Training) ndetse aza no kwiga ibijyanye no kuramya no guhimbaza Imana mw’ishuri ryitwa Foundation Music and Worship School muri Tanzaniya.

Rebecca Niyonsaba avuye mu masomo yafashije menshi mu matorero mw’itangira ryayo aha umuntu yavuga nka UCC(United Chrustian Church),New Life ,Miracle Center no gutoza amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana cyane mu ntara y’iburasirazuba n’i Kigali .aya matorero uburyo yayafashaga byari ibijyanye no kwigisha amajwi no kuramya Imana kubaririmbyi n’ibindi bijyanye n’imiririmbire mu nsengero .

Rebecca Niyonsaba ubu amaze gukora indirimbo nyinshi zibumbiye kuri Album 5 agizwe n’indirimbo zitandukanye zirimbo ubutumwa bwibanda kubumwe n’ubwiyunge,isanamitima,kuramya Imana no kuyihimbaza,kwigisha ,ubuhanuzi n’ibindi byinshi.ibi bigwi n’amateka n’ibindi bitavuzwe nibyo More Worship igiye guheraho iha uyu muhanzikazi ishimwe rya "Thanks Awards".

Umuramyi Aimee Uwimana uzahabwa "Thanks Awards" ni muntuki muri muzika yo guhimbaza Imana?

Umuhanzi Aime Uwimanayavutse mu mwaka w’i 1978 avukira mu gihugu cy’i Burundi , yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura .

Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye ndetse afatanya na za Worship teams zitandukanye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Kuririmba ku giti cye yagiye abifatanya no kuririmba mu matsinda aramya akanahimbaza Imana.

Aime Uwimana amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo na Groove Awards Rwanda yahawe nk’umwanditsi mwiza ndetse agahabwa ikindi gihembo nk’umuntu waharaniye impinduka mu muziki Gospel mu Rwanda. Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire.

Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b’abahungu. Umwana wabo w’imfura afite imyaka itanu n’amezi hafi ane naho umwana wabo w’ubuheta afite amezi 9 dore ko bamwibarutse tariki 18 Kanama 2016.

Zimwe mu ndirimbo Aime Uwimana yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo:Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi(Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour ,Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda.


Umuramyi Aimee Uwimana nawe azahabwa ishimwe na More Worship

Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya ’Rwanda Christian Convention’.

Icyo giterane Aime Uwimana yatumiwemo gitegurwa n’amatorero ya Gikristo yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Amerika.

Umuramyi Richard Nic Ngendahayo uzahabwa "Thanks Awards" ni muntuki muri muzika yo guhimbaza Imana?


Umuramyi Richard Nic Ngendahayo ari mubazashyikirizwa ishimwe na More Worship

Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa ku mugabane wa Amerika ndetse akaba amazeyo imyaka itari micye,uyu akaba ari umwe muhanzi abaririmbyi benshi bafatiraho icyitegererezo cy’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana .

Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi wanditse amateka mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo; Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro n’izindi. Kuva mu myaka yashize, kugeza ubu ibihangano bye bikunzwe na benshi mu banyarwanda kabone n’ubwo badaheruka kumuca iryera.

Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe izahabwa ishimwe na More Worship ,Menya amateka yayo :

Korali Bethaniya ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’iburegerazuba mu karere ka Rusizi muri Paruwasi ya Gihundwe ni imwe mu makorali ya mbere yashinzwe muri iri torero dore ko yabonye izuba ahagana mu mwaka wa 1965.Kuri ubu imaze imyaka isaga 53 ikora umurimo w’Imana hirya no
hino mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo,ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 90.


Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe izahabwa ishimwe na More Worship bitewe nuko indirimbo zayo zomoye imitima ya benshi mu bihe bitari byoroshye

Korali Bethania mu myaka isaga 50 imaze ikora umurimo w’Imana yakoze ivugabutumwa mu buryo butandukanye burimo kuba arimwe mu makorali afite indirimbo nyinshi zubatse imitima y’abanyarwanda muri izo twavuga nka Njya nezezwa no gukora,iy’Uwiteka ataza kuba ari muruhande rwacu ,Umuriro wa Pentecote ,Ntarindishyanga n’izindi nyinshi zibumbiye kuri Album icyenda z’amajwi ndetse n’imwe y’amashusho bafite ndetse ikaba yarakoze ivugabutumwa mu turere twose tugize igihegu cy’u Rwanda yambuka n’imipaka ijyana inkuru nziza mu bihugu bitandukanye nk’i Burundi ,Congo (RDC) na Uganda .

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge nayo izahabwa ishimwe rya Thanks Awards ,Menya amateka y’iyi korali :

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1978 ,nimwe mu makorali yubatse imitima y’abanyarwanda mu ndirimbo zayo zakunzwe n’abantu benshi kandi zubatse imitima y’abanyarwanda ,muri iyi myaka imaze ifite Album y’indirimbo 11 z’amajwi ndetse n’eshatu z’amashusho.


Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge izaghabwa ishimwe na More Worship kubera ko yakoze ivugabutumwa mu bihe bitari byoroshye

Korali Hoziana mu myaka imaze ikora yakoze ivugabutumwa mu turere twose tugize igihugu cy’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda n’i Burundi .

Ibi biroli byo gutangiza kumugaragaro More Worship no gutanga ishimwe ryiswe Thanks Award bizaba kuri uyu wagatanu taliki ya 03 Kanama 2018 kuva kw’isaha ya saakumi kugera saa moya z’ijoro (16h00-19h00) bikazabera kuri Kigali Diplomat Hotel ku Gishushu hafi y’ahakorera Startimes.

UMVA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’UYU MUHANZIKAZI REBECCA NIYONSABA:

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    IImana izi guhemba ihe Diana K. Umugisha kubwo gukunda Rebbecca , ntabwo wabikora udakijijwe, udafite Imana Muri wow...... Bisaba kuba ufite umutima uzirikana uca bugufi. Diana wibare kuba umurokore! Imana ikwagure cyane!

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.