Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abapasiteri 10 n’abagore babo baguye mu mpanuka y’indege yahitanye 110


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 May 2018 saa 08:20'

Abapasiteri 10, n’abagore babo baguye mu mpanuka y’indege yahitanye abantu 11o, hafi n’umurwa mukuru w’igihugu cya CUba, Havana, kuri uyu wa gatanu w’ikimweru gishize bikaba byemejwe n’amatorero yabo.

Ni indege yo mu bwoko bwa Boeing, yagenewe gutwara abagenzi yavaga mu murwa mukuru wa Cuba, yerekeza i Holguin.


Iyi mpanuka, niyo mpanuka ihitanye abantu benshi muri iki gihugu kuva mu mwaka 1989.

Carlos Sáenz, umuyobozi w’amadini n’amatorero mu gace ka Mesoamerica, yatangarije Evangelical Focus ko couples 10 z’abakozi b’Imana zaguye mu mpanuka y’indege yahitanye 110, ubwo bavaga mu ivugabutumwa i El Nazareno.

Yagize ati: " Itorero rya Nazarene ryamaze gutangaza ko abo bakozi b’Imana ari abo mu itorero ryabo ryo mu karere k’i Burasirazuba bwa Cuba, kandi ko nta gushidikanya bari muri iriya ndege."

Yakomeje agira ati: " Turabasaba ubufatanye mu masengesho yo gusengera imiryango n’abavandimwe bagwiriwe n’iri sanganya. Mucyo dusabe Imana amahoro arambye n’imbaraga muri ibi bihe by’amayobera, gutungurwa ndetse n’akababaro."

Reuters, ibiro ntaramakuru by’abongereza byandiste ko ejo ku cyumweru ari bwo habaga ikiriyo cya mbere kuri bamwe mu baguye muri iyi impanuka. Umwalimu w’ubugene n’akana ke gato bashyinguwe.

Iyi mpanuka y’indege yari itwaye abarenga 113, bivugwa ko batatu aribo babashije kuyirokoka, ariko kandi nabo ngo barerembye cyane aho barwariye mu bitaro bya Calixto Garcia.

Icyateye impanuka ntikiramenyekana, gusa bamwe mu bazi iby’iyi ndege batangaje ko iyi mpanuka ishobora kuba yatejwe n’ikibazo yari isanzwe ifite cyo kudakora neza.

Minisitiri muri Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu hariya mu gihugu cya Cuba yavuze ko iyi ndege yarimo abaturage ba Cuba 102, bamukerarugendo batatu, ndetse n’abanyamahanga babiri baza biyongera ku bashinzwe gahunda y’indege batandatu.

Miguel Díaz Canel, Perezida mushya w’igihugu cya Cuba wagiyeho asimbuye Abacastro, yihanganishije ababuze ababo.

Yagize ati: "Mu izina rya Leta ya Cuba ndetse no mu izina ry’ishyaka ry’abakoministe, tubabajwe cyane n’iyi mpanuka, turihanganisha cyane abakozweho nayo bose."


Perezida mushya wa Cuba, Miguel Díaz Canel yihanganishije bose bakozweho n’iyi mpanuka.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka y’indege ariyo mpanuka iki gihugu cya Cuba kibashije guhura nayo igahitana abantu benshi, kuva mu mwaka 1989 ni ukuvuga imyaka 30 ishize.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.