Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abakozi b’Imana barenga 300 bahawe impamyabumenyi na Africa College of Theology, hanengwa abanga kwiga bitwaje umuhamagaro-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 September 2018 saa 13:04'

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Nzeri 2018 ishuri rikuru rya Africa College of Theology (ACT) rikorera muri Newlife Ministries ryatanze impamyabumenyi kubanyeshuri bagera kuri 344 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye ,hanengwa bamwe mu bakozi b’Imana banga kwiga bitwaje ko umurimo w’Imana ukorwa n’umuntu ufite umuhamagaro gusa .


Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye bari babukereye

Abahawe impamyabumenyi bari mu byiciro bitandukanye harimo abarangije muri Bachelor of Arts in theology and Christian leadership, Abandi bahabwa impampamyabumenyi mu masomo ya Bibiliya (Diploma in Bible and Theology), Abandi bahabwa icyangombwa kigaragaza ko bahuguwe mu bijyanye n’iyobokamana (certificate in Christian ministry) ndetse ikindi kiciro gihabwa inyemezabumenyi zigaragaza ubumenyi bahawe mu gukora ivugabutumwa rya rizana abantu kuri Kristo (certificate in discipleship).

Uyu muhango wabereye mu karere ka Kicukiro kuri New Life Bible Church ahari icyicaro gikuru cya Africa College of Theology ahari hateraniye abanyeshuri barangije n’abavandimwe n’inshuti n’imiryango yabo hamwe n’abayobozi b’iri shuri ndetse n’abashyitsi baturutse impande n’impande z’isi bafite aho bahuriye n’iyi Minisiteri ya “Africa New Life Ministries” .


Rev. Dr Charles Mugisha, Umuyobozi watangije ishuri rya Africa College of Theology

Aganira n’itangazamakuru Rev. Dr Charles Mugisha, Umuyobozi watangije ishuri rya Africa College of Theology yavuze ko kuba pasitori ari umuhamagaro ariko ko abahamagariwe uwo murimo bakwiriye no gutozwa.

“Kwigishwa tewologi ntabwo bigira umuntu pasteri.Ubanza kuba Pasiteri nyuma hakabaho kwigishwa.Pasiteri ni umwalimu, pastier ni umuyobozi,pasiteri afatanya na Leta kuyobora abaturage.

Ntabwo byumvikana uburyo umuntu uyoboye abaturage ndetse akanabigisha yabasha gukora uwo murimo neza atabanje kwihishwa.Abahamagawe bagomba kumenya ko wa Mwuka wabahamagaye ari nawo utanga impano yo kwigisha.Nubwo uwo ari umuhamagaro ariko ukeneye no gutyazwa kugirango ugire umumaro ufatika mbese umuntu akigisha ibyo azi nkuko Leta y’u Rwanda iri kubisaba abanyamadini muri iyi minsi .


Abanyeshuri barangije batumwe kuba urugero rwiza kubandi bakozi b’Imana batikoza ibyo kugana amashuri

Atanga urugero rushimangira ko umuntu wese wahamagariwe kuvuga ubutumwa akwiye kwigishwa, Rev.Dr Charles Mugisha yagerereranyije abashinzwe umutekano mu nzego z”ibanze(local defense) n’abapolisi avuga ko nubwo bose bashinzwe umutekano ariko bafite ubushobozi butandukanye kandi iyo urebye uko ubumenyi bwabo burutana ni nako n’umusaruro w’ibyo bakora utandukanye ndetse n’ikizere Leta iba ibafitiye kikaba gitandukanye ,uku niko nabakoresha umuhamagaro gusa ntagutyazwa bamera kuko nubwo bose ari abakozi b’Imana ariko imikorere n’umumaro wabo muri Societe biba bitandukanye bityo rero kwiga ni ngombwa ku mukozi w’Imana.

Mugisha yahamagariye abakozi b’Imana bose kudacikwa n’amahirwe bafite yo kwiyandikisha mu mashuri yigisha iyobokamana doreko ishuri rya Africa College of Theology umuntu yishyura 20 % y’amafaranga yakagombye gutanga.


Brandon Barnard, Umwalimu muri Fellowship Bible Church mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Brandon Barnard, Umwalimu muri Fellowship Bible Church mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko kwigisha abakozi b’Imana bizafasha igihugu cy’U Rwanda mu muvuduko w’iterambere rurimo kuko iwabo bitoroshye kuba wabona umupasiteri utarahuguwe n’ibijyanye n’umuhamagaro afite kandi ibi byungura nyiri ubwite ,bikungura intama ashinzwe bikanungura igihugu muri rusange .


Rev. Geoffrey Gatete umuvugizi mukuru w’Itorero rya Revival Temple

Rev. Geoffrey Gatete umuvugizi mukuru w’Itorero rya Revival Temple rihereye I Remera akaba umwe mu babonye impamyabumenyi muri Bachelor Degree yavuze amasomo yize mu myaka itanu muri Africa College of Theology bizamufasha mu buryo bwo kuyobora neza itorero ndetse no kumenya uburyo bukwiye bwo kugabura ibyera by’Umwami ari ryo Jambo ry’Imana.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO :












Abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye muri Africa College of Theology bari bishimye cyane kuri uyu munsi

Inshuti n’abavandimwe b’abanyeshuri barangije bishimye cyane uyu munsi wo gutanga impamyabumenyi



Rev.Dr charles Mugisha n’umufashawe Pastor florence Mugisha bahawe impano kubera uruhare rwabo mw’iterambere ry’umurimo w’Imana


Rev.Dr charles Mugisha n’umufashawe Pastor florence Mugisha nabo batanze impano ku bantu batandukanye bafite byinshi bamariye ishuri

Uyu mukozi w’imana niwe wabwirije ijambo ry’imana






Abanyeshuri mu byiciro bitandukanye bashyikirijwe impamyabumenyi zabo



Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri Africa college of theology

Brandon Barnard, Umwalimu muri Fellowship Bible Church mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Directeur wa Africa college of Theology Bwana Karamuzi Johnson

Amafoto:Photography Richard Karegeya /Africa New Life Ministries

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.