Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abakokozi b’Imana bazwiho ibitangaza cyane bibasiwe bikomeye n’umunyamakuru


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 October 2018 saa 02:32'

Kemi Olunloyo Umukobwa w’uwahoze ari Guverineri w’intaraya oye, Victor Omololu Olunloyo yibasiye abapastori batatu bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria ubwo yari ari kuri televiziyeo imwe yo muri iki gihugu yitwa PulseTV.

JPEG - 102.2 kb
Umunyamakurukazi Kemi

Uyu mukobwa w’imyaka 51 yamavuko akaba ari n’umunyamakuru, yeruye ko umushumba w’itorero Redeemed Christian Church of God, Enoch Adejare Adeboye ari umwicanyi,ubwo yanavugaga ko uyu mushumba yishe uwari umuyobozi umupolisi mu mwaka w’1971.

Kemi ntiyarekeye aho kuko nubundi yakomereje kuri Bishop Oyedepo w’itorero Winners Chapel,aho yavuze ko ari umusambanyi ruharwa nddetse anahohotera abana bato ,anakomeza avuga ko Pastori T.B Joshua yishe abanyafurika y’epfo ndetse akaba atuma igihugu cya Nigeria kitagira umugisha.

Mu kiganiro kirekire uyu munyamakuru yakoze yagize ati:”Pastor Adeboye ni umwicanyi kuko yuishe umupolisi wari waje mu nzu ye ubwo yatekerezaga ko ari umujjura wamuteye kandi ari umupolisi uhari,niyo mpamvu mvuga ko ari umwicanyi.

iyo wishe umuntu uba uri umwicanyi kandi uhora uriwe. Pastor Adeboye yavuze ko iyo uri umugore utagira umugabo nta butunzi uba ufite,ibi yabuvuze mu magambo ye ubwo yari ari kwigisha mu itorero rye.Kuko ndi umugore udafite umugabo niyo mpamvu mugendaho kuko yuarambabaje cyane.

Twe abagore tudafite abagabo natwe tuba dufite ubutunzi kuko abagabo sibo badushakira ubutunzi gusa natwe twakwikorera kandi tugatera Imbere cyane.

JPEG - 76.6 kb
Pastor Adeboye,umushumba w’itorero Reedemed christian of God

Hari nubwo uyu mupastori yavuze ngo hari abantu batishimiye uruhu Imana yabahaye,yego ndabyemera ariko niba umuntu yahinduye akantu gato kuruhu rwe ntabwo ari ngombwa ngo bigutere umwanya umuvugaho nkaho wabuze ibyo uvuga.

Mfite amajwi n’amashusho namufashe kuko nari numvise atangiye kuvuga ngo nta mugore udafite umugabo ushobora kugira icyo yigezaho.Njye mfitye ibikorwa byinshi kandi nta mugabo wigeze abingezaho “.

Uyu munyamakurukazi yakomeje agira ati :”Pastor Oyedepo we afata abana ku ngufu,niyo mpamvu namubonye kandi nkanamuvugaho.Hari umwana wo mu itorero rye rya Winners Chapel.(biri kuri youtube muzabirebe),pastor yakubise uyu mwana ubwo yamubazaga icyo yaje kureba umukobwa akamusubiza ko yaje kureba Yesu bigatuma amukubita.

JPEG - 99.3 kb
Pastor Oyedepo

Uyu mupastori ni umushoramari ntabwo ari umukiritu kuko icyo we aba ashaka ni ugukura amafaranga mu bakiristu.Umuhungu we byamuteye kugira ibibazo bikomeye cyane aho ari muri gihugu cy’ubwongereza kuko atazi icyongereza neza.Uyu mupastori byatumye abwira uyu mukobwa ko azajya mu kuzimu kubera ko atazi icyongereza neza”.

Muri iki kiganro yibasiyemo aba bakozi b’Imana batatu Kemi yasoje avuga kuri Pastor T.B agirati:”T.B Joshua yishe Abanyafurika muri ruriya rusengero rwe,none murambwira ngpo arejejwe.Bantu nimuhumuke,TB Joshua arimo arica igihugu cyacu nta mugisha tuzagira.Ejo mu rukiko ntabwo bamuzanye ngo aburane,ariko njye nzajya kurusengero rwe”.

JPEG - 142.2 kb
Pastor T.B Joshua

Gusa nyuma yuko yatangaje ayo makuru yose kuri aba bakozi b’Imana,bo ubwabo ntibarabasha kugira icyo batangaza.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.