Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abakirisitu ni umukumbi wo kurindwa amasega aryana _ Rev. Karuranga avuga ku bashaka gusenya itorero

Ubwanditsi , 5 days ago

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR) Rev. Karuranga Ephrem yasabye Abakirisitu b’iri torero kuba maso bakitondera abantu bashobora kuryinjirira bagamije kurisenya no kurisiga icyasha.

Ibi umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’igiterane cya Pentecote cyakozwe na ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali, cyabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasohoye ubutumwa mu itangazo ryahamagariraga abakirisitu baryo kwitondera itsinda ry’abahanuzi bashyiriweho guhanurira abantu ibintu bivuga nabi itorero bagamije kuriharabika no gushakakurisenya.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Rev. Karuranga yabajijwe kuri ubu butumwa buherutse guhabwa abayoboke ba ADEPR yemeza ko bwatanzwe nyuma yo kumenya ko hari abashaka kwinjiriro itorero bazanwe n’inabi.

Yagize ati “Ubusanzwe itorero cyangwa abakirisitu ni umukumbi wo kurindwa amasega aryana. Nibyo koko hariho abantu bashobora kwitwaza ibindi bagasesera mu itorero, ni byiza rero ko ubwo butumwa bugomba gutangwa kugira ngo abashumba n’abakirisitu bamenye neza icyo umugambi w’itorero umeze.”

Yakomeje avuga ko bagomba kubera maso umukumbi kugira ngo umwuka w’Imana ukore umurimo wayo hatagize abandi biyitirira umwuka Wera bagakora ibyo amarangamutima yabo yifuza.

Ubuyobozi bw’iri torero rya ADEPR buratangaza ibi kandi nyuma y’iminsi mike hagaragaye itsinda rya bamwe mu bakirisitu baryo bagaragaje ko bari mu rugamba rwo gushakisha uburyo bwo kweguza abayobozi bakuru b’itorero barangajwe imbere na Rev. Karuranga Ephrem.

Iri tsinda rivugako gushaka kweguza aba bayobozi babitewe n’ibibazo ngo biri mu itorero byatewe na nabo ndetse ngo bikaba biri kugira ingaruka zikomeyeku itorero.

Nyuma y’uko iri tsinda rigaragaje ibyifuzo byaryo byo gushaka kweguza ubuyobozi, Umuvugizi w’iritorero akaba ari ku rutonde rw’abasabirwa kwegura, yahise atangaza ko ibiri kubavugwaho ari ibinyoma bigamije kubaharabika kandi ko ngo biri gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo ku bw’inyungu babifitemo.

Yati “ Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko mu by’ukuri atari bo. Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem yavuze ku bashaka gusenya iri torero


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO