Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Zion Temple Ntarama yateguye igikorwa cy’ivugabutumwa no gufasha abababaye

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Itorero rya Zion Temple Celebration Center rya Ntarama mu Karere ka Bugesera ryateguye igikorwa cyiswe ‘Tubaremere Evangelism Campaign’ cy’ivugabutumwa n’ibindi bikorwa bigamije gufasha abatishoboye no gutanga imyambaro ku badafite ubushobozi bwo kuyigurira.

Iki gikorwa kizamara Icyumweru cyose kigamije gukora ivugabutumwa mu bikorwa bifatika hibandwa mu kugaburira abashonje no kwambika abadafite imyambaro.

Muri iki gikorwa kandi hateganijwemo ibitaramo byo kuramya Imana ndetse n’ivugabutumwa mu ngo aho buri rugo ruzagerwaho n’ivugabutumwa muri icyo cyumweru.

Ubuyobozi bwa Zion Temple –Ntarama butangaza ko hazakorwa kandi ibikorwa byo gufasha abatishoboye birimo kwambika abantu badafite imyambaro ,guha isakaro abadafite aho kuba.

Hateganijwe kandi isiganwa ku maguru rigenewe abantu bose babyifuza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umushumba w’Itorero rya Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye yavuze ko ibi bikorwa byose bigamije gukora ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa ndetse no kwita ku babaye.

Yanavuze kandi ko mu itorero ryabo bafashe iyi gahunda nka bumwe mu buryo bwo gushima Imana.

Kuva ubu abantu bose bashobora gutanga imyenda yaba iyo badakoresha cyangwa indi myiza bifuza guha abakene,bashobora no gutanga ibyo kurya cyangwa ibati kuri buri muntu cyangwa kaba wanatenga menshi mu rwego rwo kubakira abadafite aho kuba.

Muri Tubaremere Evangelical Campaign hazerekanwa filime ya Yesu n’izindi filime muri iki cyumweru cyose ari nako hakorwa ivugabutumwa ritandukanye.

Kuwa Gatandatu hateganijwe gahunda ya Hope Marathon, isiganwa rizahuza abantu batandukanye bifuza kurushanwa ndetse bakazahabwa ibihembo bitandukanye.Kuva ubu abifuza guhiganwa batangira kwiyandikisha.

Hateganijwe kandi igitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo James na Daniella,Prosper Nkomezi na Esron. Pasiteri Ndizeye Olivier uyobora Zion Temple Celebration Center, Ntarama


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO