Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Zimbabwe: Pasiteri wagurishaga ku giciro gihanitse imiti avuga ko ikiza Sida yatawe muri yombi

Ubwanditsi , 5 February

Umukozi w’Imana witwa Walter Magaya ari mu maboko y’inzego z’Ubugenzacyaha akurikiranyweho kurenga ku mategeko agenga ubucuruzi bw’imiti muri Zimbabwe, akagurisha umuti yabwiraga abayoboke be ko ukiza indwara zirimo na Sida.

Ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yita Aguma ukoze mu bimera, ubu ategereje igifungo azahabwa n’urukiko.

Hari amakuru ko agapaki k’umuti uvura Sida yakagurishaga $1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi 800 Frw.

Magaya ni umwe mu bapasiteri badutse muri Zimbabwe mu gihe ubukungu bw’iki gihugu bwari mu kaga, bamaze igihe bigisha ko bakiza indwara zikomeye ndetse bakanacuruza imiti yazo, nubwo nta gihamya cy’uko abo bayihaga ibakiza.

Bagira abayoboke benshi biyegereza babizeza ibitangaza cyangwa imitungo itagira ingano.

Magaya yaherukaga no gushyira ku isoko akantu abagore n’abakobwa bakunze gusiga ku minwa (lipstick) avuga ko gashobora gufasha umuntu ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.


Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yita Aguma ukoze mu bimera yatawe muri yombi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO