Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Zimbabwe : Morgan Tsvangirai yitabye Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 February 2018 saa 03:07'

Morgan Tsvangirai, impirimbanyi ya politiki muri Zimbabwe yitabye Imana aguye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo kuwa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018 azize indwara ya Kanseri.

Tsvangirai wabarizwaga mu ishyaka rya MDC, azwiho kuba ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka ZANU-PF riyoboye Zimbabwe yavutse tariki 10 Werurwe 1952, apfuye yaraharaniye igihe kirekire kuyobora Zimbabwe, ariko apfa atabigezeho.

Iyi nyota yo kuyobora Zimbabwe yagaragajwe ahanini nuko ubwo Robert Mugabe yavaga ku butegetsi asimbuwe na Emmarson Mnangagwa, Tvangirai atahwemye kugaragaza ko ashaka impinduka.

Bitewe n’imvururu zabaye mbere y’icyiciro cya kabiri cy’amatora, Tsvangirai n’ishyaka rye bivanye mu matora, icyo gihe Robert Mugabe akomeza kuyobora Zimbabwe, nyamara mu cyiciro cya mbere Tsvangarai yari yatsinze amatora ku kigereranyo cy’amajwi 47.9% na 43.2% ya Mugabe.

Ibi byaje gutuma nubwo atabaye Perezida, Tsvangarai yabaye Minisitiri w’intebe, akaba apfuye yari amaze igihe kini ahanganye n’indwara ya Kanseri.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.