Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Yatumwe n’Imana ikunda abayo! Prophet Sultan yavuze inkomoko y’izina rye, ubuhanuzi budasanzwe, idini y’ukuri n’ibindi

Editorial , 1 month ago

Ni umuhanuzi, Umushumba w’Itorero, Umuhanzi, Umwigisha w’Ijambo ry’Imana, Rwiyemezamirimo ndetse akaba anafite impano yo gukiza abarwayi indwara zitandukanye binyuze mu mbaraga z’Umwuka Wera.

Izina rye Munyemana Eric [Prophet Sultan] rirazwi hano mu Rwanda n’I Mahanga kuko ibitangaza byaba ibyo yakoreye imbere mu gihugu no hanze yaho byagiye bikwira hose.

Prophet Sultan niwe washinze ndetse akaba ari n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero River of Joy and Hope Ministries rikorera Cosmos i Nyamirambo, yigiye Ishuri rya Bibiliya muri Good News na Christ Embassy.

Itorero River of Joy and Hope Ministries, yigisha Imbabazi, Urukundo no gukomera kw’Imana. Ibi ngo mu myaka 10 abimazemo byatumye hari benshi bavuye mu byaha, baretse ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi byinshi none ubu bamenye ubutumwa bwiza.

Profet Sultan yaganiriye na IYOBOKAMANA ahishura byinshi ku buzima bwe bwite, urugendo rwe mu ivugabutumwa, uko avanga gukora umurimo w’Imana n’ubushabitsi n’ibindi byinshi.


Umuhamagaro

Uwumvise izina Sultan ahita atekereza ko nyiraryo ashobora kuba ari umu-Islam cyangwa se akaba akomoka mu bihugu by’Abarabu.

Uyu mukozi w’Imana ushyira ubwenge bwinshi mubyo aganira avuga ko izina Sultan ari izina yahawe kubera ko yavukanye imisatsi imeze nk’iy’Abarabu ari nayo mpamvu bahise bamwitirira Umwarabu witwaga Sultan Ali, bari baturanye.

Profet Sultan yabwiye IYOBOKAMANA ko gukorera Imana ari ibintu yarazwe n’ababyeyi be by’umwihariko Maman we wajyaga amubwira ko hari icyo Imana imushakaho kandi ishaka ko baba abatunganye.

Kuri we ngo gukorera Imana ni ibintu yakomoye ku muryango we kuko iyo atavukira mu muryango wa Gikristo hari ubwo atari kuba yarabigezeho.

Yagize ati “Navukiye mu muryango wa Gikristo kuko Maman umubyara yari umukristo muri Kiliziya Gatolika mu gihe Papa we yari uwo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.

Uyu mugabo afite amateka adasanzwe, yatangiye kwiyegurira Imana ari umuririmbyi wo mu rusengero mu 1998 aririmba muri Korari Impuhwe yo muri ADEPR Rubavu.

Kuri we avuga ko ubuzima bwe bwa Gikristo ari urugendo rurerure ariko yatangiye ibijyanye n’umuhamagaro we mu 2009, biturutse kucyo Imana ikunda abayo yari imubwiye ko igiye ku mukoresha.

Avuga ko yabwiwe kenshi n’abahanuzi ko azaba ukomeye ariko ngo byaje kugera ubwo Imana nyirizina imwihamagariye inamuha ubutumwa agomba kuzana ku Isi.

Yakomeje agira ati “Ubwo nari mu ishuri rya Bibiliya yo yaranyibwiriye iti ngiye kugukoresha ibyo ntigeze nkoresha undi muntu hano mu Rwanda no ku Isi. Hari umwihariko uzagira imbwira ko ngomba kwigisha imbabazi zayo, urukundo rwayo no gukomera kwayo.”

“Imbabazi narazigishije n’urukundo, murabizi ugukomera kwayo twagiye tubona ibitangaza byinshi, impumyi zihumuka, abatabona babona, hari n’abari bapfuye bazutse muri iyi Minisiteri. Rero Imana ubwayo niyo yampamagaye kuko ikunda abantu bayo ngenda mbona urukundo rwayo binyuze muri izo mpano.”

Ubukire n’ubuhanuzi

Prophet Sultan ni rwiyemezamirimo kuko ari umucuruzi ukorana n’ibigo bitandukanye birimo Winds of Destiny, SUSA Tour ifata abacuruzi bo mu Rwanda ikabajyana Canada na Amerika ikabahuza n’abacuruzi baho.

Uyu mugabo ntabwo ari ibyo gusa ahubwo afite ibindi bikorwa bitandukanye by’ubushabitsi kandi bimwinjiriza akayabo ariko ntibimubuze gusenga no gukora umurimo w’Imana.

Yavuze ko abakristo cyangwa abashumba babahatira kwirirwa mu nsengero bakibagirwa ko bagomba no gukora bashaka imibereho ari ubujiji bubibakoresha.

Ati “Iyo umuntu akinjira mu iyobokamana agira ubujiji bwinshi butewe n’uko aba afite igishyuhirane cyo kumva ko kwirirwa mu rusengero aricyo kizatuma Imana imwemera ariko nkubwije ukuri kwirirwa mu rusengero abenshi usanga ntan’icyo bari gukora.”

Yakomeje agira ati “Natwe tugitangira Iyobokamana cyangwa ibi bintu ayo makosa twarayakoraga ariko icyo nabwira abantu ni uko bakora.”

Prophet Sultan yatanze ingero zigaragara muri Bibiliya aho hari abantu benshi bari abahanuzi bakorera Imana kandi ari abakire bakomeye aho yavuze abarimo Abraham na Isaac, Salomo n’abandi benshi bari abahinzi.

Yavuze kandi ko nka Daniel yari umuyobozi w’ibihugu 120 kandi bikaba bitaramubujije kuba umuhanuzi ukomeye cyane kugeza ubwo abantu bakoranaga bamushatseho icyaha bakimuburaho kubera ko yari inyangamugayo mu kazi no mu isengesho.

Ati “Amasaha menshi tuyapfusha ubusa, ya masaha menshi dupfusha ubusa tutari gusenga twayajyana mu kazi, tukiga cyangwa tugakora. Ni iyo nama nagira abaksirto bose bo ku Isi.”

‘Abarokore benshi ni amasega’

Mu muhamagaro yahawe wo gukorera Imana, ntabwo buri gihe ibintu byose bigenda neza nk’uko aba abyiteze, kuri Prophet Sultan we ngo afite umuhamagaro wo gukunda cyane ariko yaje gusanga gukunda cyane bitera abantu kuba impumyi.

Yagize ati “Mu barokore tuziko ari abantu beza bitewe no kwambara uruhu rw’intama ariko abarokore benshi ni amasega. Buriya akenshi umuntu iyo ari mubi arabigaragaza ariko abarokore benshi iyo umuntu ari mubi ariyoberanya.”

“Bigishijwe kugaragara neza, hanze kuhoza ariko imbere ntibahoze, na Yesu yarabivuze abwira Abafarisayo ko boza inyuma y’imbehe ariko mo imbere huzuyemo ubwambuzi, ubusambanyi n’ububeshyi n’ubugambanyi.”

Prophet Sultan asanga igikomere yagize mu rugendo rwe yagitewe no kwizera abantu agahumwa amaso n’urukundo nyuma akazisanga yahemukiwe bikomeye.

Ati “Ikintu kimwe cyankomereye mu burokore ni ukwizera abantu bitewe n’urukundo ngahumishwa n’urukundo nyuma nkazisanga yari amasega aryana. Kandi ukabona ni Umurokore mwiza akaba yabeshya akanahimba ko mwari muri kumwe n’ibindi[… ] ni byinshi.”

Yakomeje agira ati “Bano barokore birirwa babeshya ko ari beza bavuga ngo mwirinde icyaha n’igisa nacyo n’ibindi iyo ugiye mu buzima bwabo, iyo mugendanye urikanga. Ubizereramo mubyo bavuga ariko ugasanga ibyo bavuga sibyo bakora. Icyo gihe rero ni igikomere ariko nabyo ni isomo ry’uko dukwiye gusa kwizera Imana.”

Idini y’ukuri ni abafasha impfubyi n’abapfakazi….

Ni kenshi humvikana impaka zishingiye ku kuba ubumwe bw’Idini cyangwa Itorero bukemangwa cyangwa bugerwa ku mashyi.

Prophet Sultan avuga ko nta narimwe ubumwe bw’amadini buzigera bubaho keretse igihe abantu bazaba bafite Yesu umwe.

Ati “Icyo navuga ni uko ubumwe bw’amadini nta na rimwe buzigera bubaho. Igihe buzabaho ni igihe Yesu azaba ari umwe, buri wese agifite uko amwumva icyo nacyo ubwacyo cyatandukanya abantu."

Yakomeje agira ati "Bamwe bavuga ko Yesu yatumye mba umukiranutsi, abandi bati nzaba umukiranutsi nubahirije amategeko abandi bati udefirije ntituzakorana, abandi bati utambaye igitambaro ntituzakorana.”

“Ibyo bintu byose bituma habaho intambara ariko inama najya ni imwe ni uko twareba Kristo ko ariwe uhesha uwizera wese kuba umukiranutsi. Igihe twamwizeye kimwe nicyo gihe ayo makimbirane azavaho”

Prophet Sultan avuga ko kuri we idini n’itorero bitandukanye ariko ngo idini y’ukuri ari ifasha imfubyi n’abapfakazi mu gihe itorero ari umubiri wa Kristo bivuze ko Itorero ry’ukuri rishobora gukora ibikorwa n’idini ariko rinizera Kristo ko ariwe uhesha wa munyabyaha ruharwa kuba umukiranutsi.

Iyi video ikubiyemo ikiganiro kirambuye na Prophet Sultan avugamo ibindi byinshi birimo n’abamushinja kwishyuza ubuhanuzi n’ibindi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO