Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Mukundiyukuri Josiane yapfakaye ku myaka 22 ariko Yesu amubera byose -Video

Ubwanditsi , 2 months ago

Mukundiyukuri Josiane ni umukrisito mu Itorero rya Restoration Church Kimisagara akaba n’umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Avuga ko yakijijwe mu mwaka w’1997, akaba yarashatse umugabo ku myaka 18 ariko bamaze kubyarana abana babiri aza kwitaba Imana.

Mu buhamya bwe wumva akomeye, aho ashimangira ko nubwo yari mutoya kandi hakaba hari byinshi byari gutuma ashaka undi ariko yumvise ko agomba kwita ku bana yasigiwe n’umugabo we.

Aganaira na IYOBOKAMA.COM, yavuze ko Kristo ari we se w’impfubyi ndetse akaba n’umugabo w’abapfakazi kuko yagiye abana nawe kandi akamufasha mu buzima bwe.

Yagize ati: “Yesu ni se w’impfubyi akaba n’umugabo w’abapfakazi. Njyewe napfakaye ndi muto cyane hagati ya 21 na 22. Gupfakara ukiri mutoya ni umusaraba ukomeye, uzi gupfakara noneho uri n’impfubyi(yapfushije se umubyara akiri muto).”

Josiane avuga ko mu gushaka kwe nubwo yarakiri muto ngo yabonaga umugabo we amukunda ari nabyo byatumye yumva nta wundi muntu wamukunda kawe afata umwazuro wo kwita ku bana babiri yamusigiye. Anashima Imana ko yagiye imugirira neza abana bakiga kandi bagatsinda, akaba ahamya ko Imana yamubereye byose. Anatanga ubutumwa ku bapfakazi bakiri batoya bataramenya Imana ko bakwiye kuza bakegera Imana.

Mukundiyukuri Josiane wapfakaye afite imyaka 22, ariko Yesu akamubera byose

Umuhanzikazi Mukundiyukuri Josiane yatanze ubuhamya bukomeye

Yagize ati: “Nababwira ngo mu ijuru hari Imana, mu ijuru hari Imana ihumuriza, mu ijuru hari Imana ihembura, mu ijuru hari Imana yambika, hari Imana igaburira, hari Imana ibeshaho. Hanze nta cyiza kihaba; hanze ni ukubura amahoro, ni ukubura agaciro gusa kwegera Imana nibyo bya mbere.”

Avuga ko ijambo ry’Imana ririmo byose, ibyo abantu bifuza mu buzima bwabo bwose kuko ngo nawe Imana yamubereye byose agahamya koko ko Yesu ari umugabo w’abapfakazi kuko amuha byose. Abakijijwe bo abasaba gukomera kuri uwo Mwami Yesu kuko ngo udacunze neza ushobora guhubuka ku ngazi (urwego) ukagwa hasi.

Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubuhanzi bwe avuga ko yatangiye aririmbana n’abandi mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero ariko nyuma akaza kwiyumvamo umuhamagaro wo kuririmba wenyine, ubu amaze gukora indirimbo zigera kugera kuri enye kandi ngo arakomeje mu rwego rwo kwagura ubwami bw’Imana. Ubu yashyize hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo yise “NDAGUSHIMA".

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO "NDAGUSHIMA " BY MUKUNDIYUKURI JOSIANE :

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI MUKUNDIYUKURI JOSIANE:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO