Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Yahawe inkwenene! Bishop Rugagi wavuze ko avura ‘Coronavirus’ yateje impaka

Editorial , 1 month ago

Umunyabitangaza Bishop Rugagi yagarutse! Uwahoze akiza abafite ubumuga, akavura kanseri n’izindi ndwara z’ibyorezo yagarutse ndetse ahamya ko iyamukoreshaga avura izo zose ari nayo yiteguye kumukoresha akanavura icyorezo cya COVID19 giterwa na Koronavirusi.

Abategetsi mu Isi, abakomeye n’aboroheje bose bahanze amaso impuguke n’abahanga muby’ubuvuzi ko babona umuti cyangwa urukingo rw’iki cyorezo gihangayikishije Isi n’u Rwanda muri rusange.

Icyorezo cya COVID-19, gituruka ku gakoko ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 610 699 bacyanduye, cyahitanye 182 270 mu gihe 714 230 bagikize.

Mu Rwanda kuva haboneka umurwayi wa mbere ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 153 bamaze gusanganwa Coronavirus muri bo 84 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bwayo bagifite mu mibiri yabo.

Mu buryo busa n’ubwatunguranye ariko Umunyarwanda yatangaje ko hari abo amaze gukiza iki cyorezo ndetse anavuga ko ashima Imana ko bakize anasaba abandi bayifite kumuhamagara ngo ayibakize.

Uyu mugabo ubusanzwe witwa Rugagi Innocent ari nawe washinze Itorero ry’Abacunguwe mu Rwanda [Redemeed Gospel Rwanda] ariko kuri ubu ritakibarizwa ku butaka bwa Kigali nyuma y’aho uyu mushumba waryo agiye muri Canada.

Abizera Imana bazi neza ko ikora ibitangaza ibinyujije mu bantu bayo ariko hari n’abatayizera bavuga ko umurwayi cyangwa ufite ubumuga atabashijwe gukizwa n’abaganga babiminuje amasengesho adashobora kumukiza.

Bishop Rugagi wimuriye ivugabutumwa Mujyi wa Montréal, umwe mu igize Intara ya Québec mu gihugu cya Canada kuva mu mpera za 2018, ubwo yavaga mu Rwanda akajya gukorera umurimo mu mahanga ya kure nk’uko yari yarabisezeranyije abayoboke b’Itorero rye.

Yagarutse!

Bishop Rugagi Innocent, washinze Itorero ry’Abacunguwe [Redemeed Gospel Church Rwanda, ndetse anahita aribera Umushumba Mukuru mu gihugu hose.
Ku babyibuka neza muri za 2017, nibwo Bishop Rugagi yamamaye ubwo yakundaga kuyobora amateraniro mu itorero rye ryakunze gukorera mu Mujyi hafi yo kwa Rubangura.

Uyu mukozi w’Imana yavuzweho gukora ibirimo nko gusengera abarwaye indwara zananiranye nko kutabona,kutangenda ,Cancer na Diabethe ,gukubita abantu hasi mucyo yise Delivrance n’ibindi byinshi.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amashuho agaragaza uyu mukozi w’Imana avuga ko iyamukoresheje avura za kanseri, diyabete n’izindi ariyo iri kumukoresha hakira COVID19.

Muri aya mashusho hari aho agira ati “Iyankoresheje hakira kanseri, Iyankoresheje hakira diyabete, niyo iri kunkoresha hakira COVID19.”

Yakomeje agira ati “Nawe nuyirwara iyo numero uyihamagare ndakubwira ngo uramutse upfuye uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma, ntabwo ndi umupfumu uragura aho bihisha ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibireba.”

Uyu mushumba yatanze ingero z’abantu bamuhamagaye akabasengera bagakira iki cyorezo cya COVID 19, avuga ko ashima Imana yamukoreyemo bagakira kandi nyuma bakamwoherereza ubutumwa bamubwira ko bakize.

Yagize ati “Hari abampamagaye bayifite, n’abatumye abavandimwe babo gushaka ababasengera. Ariko ndashima Imana, ubutumwa ndabufite bw’abakize iyo COVID19, ibitangaza byabaye ku buzima bwabo.”

Yavuze kandi ko “Ibi byose ndi kuvuga amazina y’abo nibuka, ubutumwa banyoherereje, Imana ishimwe ko banyoherereje ubutumwa bambwira ko bakize icyo cyago cyateye Isi, icyo nicyo gitangaza narababwiye ngo banywe amazi ashyushye, bizere Yesu, nyuma yo kuyanywa bakira icyo cyago.”

Yahawe inkwenene……

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakozwe ku mutima n’ibyatangajwe na Bishop Rugagi bamwe baramugaya cyane bavuga ko iki atari igihe cyo kuvuga amagambo nk’aya.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Ishimwe Israel bwatanzweho ibitekerezo n’abantu batandukanye ariko abenshi bagahuriza ku kunenga uyu mukozi w’Imana kuri ubu ubarizwa muri Canada.

Uwitwa Bados Amos yagize ati “Hhh... Ngo nuyirwara uzamuhamagare looo arabeshya uzahamagare 114. None ngo uramutse upfuye uzavuge ngo numuhanuzi w’ibinyoma! None wabivuga ute kdi wapfuye... RUGAGI weeeee.... Ntabwo turinjiji bigezaho twaguhamagara pe.”

Uwitwa Audace K yagize ati “Uyu mushumba yataye intama none arasakuza mu biki?.”

Hari abatanze ibitekerezo ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Micomyiza Jean Baptiste nabo bagaruka ku kuba uyu mukozi w’Imana yarengereye kugera aho avuga ko ari kuvura COVID19 kandi mu bitaro hirya no hino ku Isi huzuye indembe zayo.

Uwitwa UWAYO MUTAMBUKA Ange Aline yagize ati “Iki nicyo cyatumye Leta ifunga insengero naho ubundi bayobya benshi pe. Ubu Corona nirangira bazatubeshya ngo baradusengeye…”

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo twabashije kuvugisha uyu mukozi w’Imana ngo atubwire mu buryo bw’imibare abo yaba amaze gukiza iki cyorezo gusa nk’uko byumvikana muri aya mashusho hari amazina y’abantu avuga ko bakize barimo uwitwa Kantengwa, Philippe n’abandi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO