Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ya korali yamamaye mu kuvuza ipendo igiye gufatanya na Jehovah Jileh CEP ULK mu giterane giteguwe n’Abana b’inkuba

Ubwanditsi , 2 months ago

Famille Abana b’Inkuba imenyererwe ku bikorwa bitandukanye birimo gutegura ibiterane by’ivugabutumwa muri Paroisse zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR, bateguye igiterane batumiyemo ya Korali Ebenezeri ya Ruvumera ikunzwe kubera ipendo na Jehovajireh ya ULK.

Kuri iyi nshuro, Abana b’inkuba bateguye igiterane cyo gushima Imana kizamara icyumweru kuva kuwa 21-28 Nyakanga 2019 kizabera muri ADEPR Paroisse ya JABANA ku mudugudu wa Bweramvura kigamije ivugabutumwa ndetse no gukorera Imana.

Iki giterane kizitabirwa n’amakorari akunzwe nka Jehovajireh ya ULK na korari EBENEZER ya ADEPR Ruvumera I Muhanga ifite umwihariko wo kuvuza ipendo hakiyongeraho na korali zo muri iyi paroisse nka Ahava ya Nyacyonga, Boazi Yakini ya Kabuye n’izindi zo muri iyi Paroisse.


Rev Ryumugabe uyobora Paroisse Jabana akaba n’umuyobozi w’itisinda ry’Abana b’inkuba

Rev.Pasteur Alphonse RYUMUGABE uyobora ADEPR Paroisse ya Jabana ndetse akaba n’umuyobozi wa Famille Abana b’inkuba yatangarije IYOBOKAMANA.COM ko iki giterane kizaba gifite umwihariko kandi ngo umuvugabutumwa wese uvuga neza Ijambo ry’Imana azaba ahari.

Abana b’inkuba baherukaga ikindi giterane gikomeye bakoreye kuri ADEPR Kimihurura bari batumiyemo Korali Gosheni ya Musanze bagamije kubaka urusengero. Muri 2018 bakoze ikindi gikomeye bubaka urusengero I Rutonde muri Rwamagana bafatanyije na korali Jehovajireh.


Itsinda ry’Abana b’inkuba bagiye gukora iki giterane nyuma y’ibindi biterane byinshi bagiye bakora bigasiga umumaro ukomeye wo kubona abizera bashya no kubaka insengero


Korali Jehovah Jileh CEP ULK yemeje aya makuru ko izongera kwifatanya n’abana b’inkuba mu giterane nyuma yicyo bakoranye i Rwamagana mu mwaka ushize


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO