Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane cy’abari n’abategarugori yatumiyemo abavugabutumwa bakomeye

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Ku nshuro ya Cyenda umuryango Women Foundation Ministries wongeye gutegura igiterane “All Women Together” [Abagore Twese Hamwe] nk’uko biboneka muri Zaburi 68: 12.

Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe kandi uyobowe na Apotre Alice Mignonne Kabera, kuva mu mwaka wa 2006. Ufite intego yo kubaka umuryango bigizwemo uruhare rukomeye n’umugore.

Nk’uko bimaze kumenyerwa buri mwaka, Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane gikomeye gifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions” mu kinyarwanda bikaba bisobanuye “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”.

Ni igiterane kizarangwa no gutanga ubuhamya budasanzwe, kuramya Imana, kumva ijambo ry’Imana, gusubizwamo ibyiringiro no guhanahana imbaraga mu bifatika hagati y’abagore ibihumbi bazaba bakitabiriye.

Iki giterane kizaba kuva tariki ya 13 kugeza 16 Kanama 2019 kibere muri Kigali Convention Center guhera saa kumi (16h00) z’umugoroba kugeza saa tatu (21h00) z’ijoro, aho abagore bazaba banashima iby’Imana yabakoreye nk’uko Hannah yasubiye i Shiloh gushima Imana ubwo yabonaga umwana w’umuhungu ati “Ni Njye wa mugore, ngaruwe no kugushima.”

Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries Apotre Alice Mignonne Kabera niwe uzayobora iki giterane

Umwe mu bagize itsinda ritegura iki giterane yatangarije IYOBOKAMANA ko batumiye abavugabutumwa bakomeye bo mu bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Mu bavugabutumwa bazitabira iki giterane ni Pastor Jessica kayanja wo muri Uganda, Pastor Grace Kapswara guturuka muri Zimbabwe ndetse na Pastor Joelle Kabasele wo muri Congo Kinshasa.

Aba bavugabutumwa ndetse n’imbaga y’abazitabira iki giterane gitegerejwe n’abatari bacye bazakirwa na Apotre Alice Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church.

Ubuyobozi bwa Women Foundation Ministries bwanaboneyeho kumenyesha abantu bose kokwinjira muri iki giterane bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Ni ibiterane byitabirwa n’ibihumbi by’abari n’abategarugori

Ni ibiterane birangwa n’ibihe by’umunezero ku babyitabira

Muri iki giterane abafite ubuhamya bahabwa umwanya bakabusangiza ku mbaga iba yitabiriye ibiu biterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO