Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Wa munsi uregereje! Abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya James&Daniella

Ubwanditsi , 1 month ago

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baheshwe umugisha n’itsinda ry’abaramyi James na Daniella, hamaze gutangazwa abahanzi bazabafasha barimo Prosper Nkomezi na Gaby Kamanzi.

Iki gitaramo cyiswe “Mpa Amavuta Live Concert” gitegerejwe kubera muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2020, kuva I saa munani z’igicamunsi kugeza saa moya z’umugoroba.

Ni ku nshuro ya mbere James na Daniella bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera za 2017.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo kuri ubu bamaze gutangazwa ndetse ni abafite igikundiro cyo ku gasongero mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Barimo ama-couple azwi cyane mu muziki wo kuramya Imana arimo iya Ben na Chance; Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas; Maya na Fabrice na Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes.

Hazaba harimo kandi n’abahanzi bakomeye barimo Prosper Nkomezi, Gaby Kamanzi, Rene Patrickm Nelson ndetse na True Promises.

Kwinjira muri “Mpa Amavuta Live Concert” ku bazagura amatike mbere ni 3 000 Frw, 15 000 Frw na 30 000 Frw ku bazagura amatike mbere mu gihe abazayagurira ku muryango bizaba ari 5 000 Frw, 10 000 Frw na 20 000 Frw.

Rugarama James yabwiye IYOBOKAMANA ko imyiteguro yarangiye kuri ubu bategereje umunsi nyirizina ngo bashimishishe abanyarwanda.

Yavuze kandi ko ibijyanye n’amasaha ari ikintu bazubahiriza kuko ku isaha ya saa munani igitaramo kizaba gitangiye kigarangira nka saa moya z’umugoroba.

Iki gitaramo cya James na Daniella nicyo kizamurikirwamo album yabo ya mbere bise “Mpa Amavuta’’ izaba iriho indirimbo umunani.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO