Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Wa muhanzi wakubutse mu biyobyabwenge,mu bupfumu n’andi mabi menshi akomeje gukorera Imana-Indirimbo nshya yise ngo "Ibyahanuwe"


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 May 2018 saa 08:36'

Siboniyo Yusuff ukoresha amazina ya Jeff Ajay mu muziki amaze igihe kitari kinini atangiye kuririmba indirimbo z’Imana yajemo avuye kuririmba iz’isi ndetse anakubutse mu byaha byinshi birimo kujya mubapfumu no mubiyobyabwenge ,ubu akaba akomeje kugenda ashyira hanze indirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana zishimangira ko yaje mu ndirimbo z’Imana yiyemeje .

Uyu muhanzi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nk’Igicuku cya nyuma,Tumubyinire ,Ubu mba ndihe yakoze mu nganzo ashyira hanze indi ndirimbo yise ngo "Ibyahanuwe" ikubiyemo ubutumwa bushimangirako ibyahanuwe byose byamaze gusohora ko itorero ry’Imana rikwiye guhora riri maso kuko turi mu minsi y’imperuka nkuko ibyahanuwe bubigaragaza.


Umuhanzi Jefff Ajay yashyize hanze indirimbo yise ngo "Ibyahanuwe"

Mu kiganiro uyu muhanzi Jefff Ajay yagiranye na IYOBOKAMANA.COM ubwo yadushyikirizaga iyi ndirimbo "Ibyahanuwe" yavuze ko yayihimbye ashaka gutanga ubutumwa bushimangirako ibyahanuwe byose byamaze gusohora ko itorero ry’Imana rikwiye guhora riri maso kuko turi mu minsi y’imperuka nkuko ibyahanuwe bubigaragaza.

Jefff Ajay ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini gusa akaba ataragize amahirwe yo kumenyekana ku rwego rwo hejuru. Afite inkomoko i Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba ariko akorera umuziki mu mujyi wa Kigali ,akaba yaratangiye aririmba indirimbo zisanzwe nyuma aza kwiyegurira Imana akaba ubu arumwe mubahanzi bakomeje kwigaragaza cyane muruhando rwa Gospel mu Rwanda.

UMVA IYO NDIRIMBO YISE NGO :"IBYAHANUWE":

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.