Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video:Ubuhamya bw’umubyeyi wakize indwara ikomeye akanatsinda urubanza abikesha kureba umukozi w’Imana kuri Television

Ubwanditsi , 4 months ago

Itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda kw’ishami ry’i Nyamirambo bari bamze iminsi mu giterane cy’amasengesho bahaye intego igira iti "Humura Yesu arakiza" iki giterane gisize amashimwe akomeye mu mitima y’abakitabiriye aho benshi bagiye bagararagara bashima Imana kuko yabakijije uburwayi .

Ishimwe ry’umubyeyi waje gushima Imana muri uru rusengero avuga uburyo Imana yamukijije uburwayi bukomeye yaramaranye igihe kirekire ndetse akanaburana urubanza rukomeye yarafite abikesha gukorikira Bishop Harerimana Jean Bosco kuri Television ryakoze ku mitima y’abitabiriye iki giterane.

Uyu mubyeyi waje yasazwe n’amarangamutima yagizwe ati:"Ndashima Imana kuko nahuye n’ibintu byinshi mu mubiri ariko rimwe ubwo nari murugo kuko nakundaga gukurikirana Tv One buri gihe nakurikiranye inyigisho za Bishop maze ngiye kumva numva amvuzeho agira ati :"Wamumama we wicaye munzu iwawe urwaye akaguru kakurembeje ,fata ku kaguru kawe tugasengere ,iyegereze amazi wayakaraba wayisiga nk’amavuta ariko ubukore mukwizera wumve ko Imana igukijije.

Uyu mu mama yakomeje avugako yabikoze nkuko Bishop yabimubwiye maze ahita yumva umurimo mwinshi mu kuguru ahita akira ububurwayi bwe bwari bwarabaye amayobera.

Uyu mubyeyi yakomeje avugako yarafite ikindi kibazo cy’urubanza rukomeye maze yizerako Imana imukijije izanamuha gutsinda maze ashaka guhinyuza Imana avuga ko agiye gusengera kwa Bishop ko niba ari umukozi w’Imana amuvugeho maze ahageze Bishop amubwirako urwo rubanza yarutsinze kandi koko bigenda nkuko uyu mushumba yabimubwiye .

REBA VIDEO UYU MU BYEYI ATANGA UBU BUHAMYA :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO