Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

VIDEO:Israël Mbonyi yashyikirije ibyo kurya abatishoboye mu bihe bya COVID 19

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Monyicyambu Israël [Israël Mbonyi] yatanze ubufasha bw’ibiribwa ku miryango itishoboye mu Mujyi wa Kigali , anakangurira abahanzi bagenzi be n’abandi banyarwanda bifite kugira icyo bafasha abatishoboye muri ibi bihe bya COVID19.

Ni igikorwa yanyujije mu muryango 12 Stones Foundation kuri uyu wa iki Cyumweru tariki 5 Mata 2020, aho bafashije imiryango 10 itishoboye bayishyikiriza ibiribwa birimo umuceri, amavuta ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Mbonyi usanzwe akora ibikorwa byo gufasha abatishoboye yabwiye IYOBOKAMANA ko yakoze ibi mu rwego rwo kwifatanya n’abatishoboye by’umwihariko muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo.

Yagize ati “Ni ukugira ngo twibutse abantu ko hari icyo twakorera abo duturanye, abavandimwe bacu batishoboye, ntabwo ari ngombwa ko dutanga ibya mirenge ariko ibyo dufite dushobora kubisangira kugira ngo twese tuzave muri ibi bihe turi bazima.”

Uyu muhanzi yasabye bagenzi be n’abanyarwanda bose muri rusange kugira icyo bakora ku batishoboye kandi habayeho ubufatanye ibi bihe abanyarwanda bazabisohokamo neza.

Ati “Dufashanye twese buri wese arebe mugenzi we kugira ngo dusohoke muri ibi bihe neza.”

Mu butumwa yageneye abahawe ibiribwa, Mbonyi yabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ubuyobozi harimo kuguma mu rugo gukaraba intoki ndetse n’ibindi bizafasha mu gukumira icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO