Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

‘Victory Concert’ yari guhuriramo Gahongayire, Dominic Nic n’abandi muri Kigali Arena yahagaritswe ku munota wa nyuma

Akayezu Jean de Dieu , 1 week ago

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bari biteguye igitaramo gikomeye cyagombaga guhuriza hamwe abahanzi barimo Aline Gahongayire, Dominic Nic, Cubaka Justin na True Promises gusa baje kumenyeshwa inkuru mbi y’uko kitakibaye.

Ni igitaramo cyari cyiswe izina rya ‘Victory Concert’ cyagombaga kuba kuri uyu wa Kane tariki 2 Mutarama 2020, muri Kigali Arena aho kwinjira byari ubuntu.

Amakuru agera ku IYOBOKAMANA ahamya ko cyari cyateguwe n’ikigo Victory Initiative Ltd, mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Bivugwa ko ku wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2020, aribwo Minisiteri ya Siporo yamenyesheje abateguraga iki gitaramo ko kitakibaye ku mpamvu z’indi mirimo yagombaga kubera muri Kigali Arena kuri iyi tariki.

Ibi kandi byashimangiwe n’itangazo iki kigo Victory Initiative cyashyize ku rukuta rwa Instagram rivuga ko “Team Victory Initiative ibabajwe no kumenyesha abantu bose ko igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko cyari giteganyijwe kubera muri Kigali Arena ku wa Kane tariki 2 Mutarama 2020, kitakibaye.” Iki gitaramo ntabwo kikibaye, itariki kizaberaho izamenyekana mu minsi iri imbere

Rikomeza rivuga ko ari ku mpamvu zitabaturutseho ariko kimuriwe ku matariki abantu bazamenyeshwa hanyuma.

Bamwe mu bahanzi bari kuzakora ivugabutumwa babinyujije mu bihangano byabo bavuze ko kuri bo bagize igihombo cyane ko bari baramaze kwitegura iki gitaramo.

Cubaka Justin yagize ati “Urumva natwe twabimenye habura amasaha make ngo igitaramo kibe, ingaruka zo ntabwo zabura ahanini zishingiye ku cyizere abantu batugirire aha ndavuga abagombaga kuza kureba ariko nyine ni ukwihangana.”

Dominic Nic Ashimwe yavuze ko yari yasoje ibijyanye n’imyiteguro akaza kumenyeshwa ko igitaramo kitakibaye ku munota wanyuma bitabura kumutera igihombo ariko nanone yifatanyije n’abateguye igitaramo kuko nabo cyahagaritswe ku mpamvu zitabaturutseho.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO