Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uwera uririmba muri Ambassadors of Christ yibarutse imfura

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Uwera Sarah Sanyu umwe mu baririmbyi bakomeye muri korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye y’umuhungu.

Sarah Uwera n’umugabo we Kayumba Aimé bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu minsi micye ishize. Yagaragaje ishimwe rikomeye afite ku Mana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "Urakoze Mwami ku bwo kuduha umugisha w’umwana w’umuhungu. Ntitwabona uko tubishyira mu magambo mu kugaragaza uburyo tugushimira" Murakoze nshuti n’umuryango kudusengera."

Ku wa 22 Nyakanga 2018 ni bwo Sarah Uwera yasabwe aranakobwa mu muhango wabereye mu Ntara y’Uburasirazuba muKarere ka Nyagatare i Karangazi.

Aba bombi basezeranyijwe na PassiterI Ezra Mpyisi ku wa 29 Nyakanga 2018. Kuri ubu rero umuryango w’aba bombi uri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO