Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uwahoze ari Pastori mu idini rya Gikristo kuri ubu yihakanye Yesu ndetse yiyita Ant-Kristo

Ubwanditsi , 12 January

Tito Kamanzi yahoze ari umupastori mu idini (…) mu karere ka Gicumbi ndetse yari n’umukristo w’intangarugero dore ko yakoraga neza umurimo w’Imana, uyu mugabo yavuze impamvu yaba yaramuhinduye akareka kuba umukristo ndetse akaza kujya mu idini rirwanya Imana (Anti-kristo).

Mu magambo ye, uyu mugabo yatangaje ko yabanje kuba umuvugabutumwa ahantu hatandukanye, aza guhabwa inshingano zirenze kuyobora itorero rimwe ahubwo bamuha amatorero menshi ngo ayashumbe, muri we yumvaga ari umukristo kandi hari ibintu yashakaga ku Imana.

Yagize ati « Nkiri umukristo ninjiye idini ncaka ibintu bitatu mbibuze mpitamo gufata umwanzuro wo kureka idini, mbere na mbere narinziko Bibiliya ari ijambo ry’Imana koko bituma nyirunduriramo ncaka kumenya Imana y’ukuri ni iyihe, icya kabiri nashakaga kumenya icyo Imana incakaho mu buzima bwanjye n’ukuntu ishaka ko nyikorera, icya gatatu nashakaga kumenya itorero ry’Imana ry’ukuri bitewe n’inyigisho twigishwaga. »
Ati : «Twigishwaga ko Imana izakura abantu mu isi, hari inyigisho twigishwaga za Ellen Gould white uzwi ku izina rya Ellen White zavugaga ngo, jya uba mu isi nk’utari buyiraremo, ariko ujye ukora imishinga yawe nk’aho isi itazashira, nyuma rero naje gusanga ibyo byose ari ibinyoma byatumye mpfapfana mbona ko nayobye ntakuri kw’abakristo mbivamo, kuko nari narapfuye mpagaze kubera gukunda idini rya gikristo.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Abakristo bayobye ahubwo bakagombye kugira imyemerere nk’iye kuko ariwe w’ukuri, muri we yemera Imana nk’uko mumagambo ye abyivugira, yagize ati, « Imyemerere yanjye ntago navuga ko ari mishya, ahubwo imyemerere yanjye ni ukubohoka, ubundi njyewe nemera Imana, itagira icyo inyishyuza idini rinyishyuza, itagira icyo incinja kandi idini rishinja nta burenganzira rifite kuko atari abanyamategeko, bityo nasanze nari narayobye »

Ati « Nemera Imana igaragarira mu byo yaremye mu buryo butatu, ubwa mbere mu byo yaremye ku buryo ibimera biteye ubwabyo buri kimwe ushobora kugitandukanya n’ikindi, iyo miterere rero karemano inyemeza ko hari uwabiremye ari hejuru ya byose, uburyo bwa kabiri ni mu mikorere karemano mu buryo byaremwe kuko bifite uwabishyizeho.
Uyu mugabo wagiye yifashisha ibinyabuzima by’ibihingwa mu gusobanura imyemerere ye ntatana no kuvuga ko abanyamadini bakagombye kugaruka bakamwiyungaho, yagize ati, « icya gatatu n’akamaro k’ibyaremwe, ndifashisha ibiryo tumenyereye, buri kimwe gifite intungamubiri kidahuriyeho n’ibindi ariko byose bikaza kunganirana gufasha ikinyabuzima cyabiriye bikacyubaka.

Ati, « umuntu ashobora kuba yarushye akanwa amazi cyangwa akayoga yaba ashyushye cyangwa akonje ariko akagira icyo afasha uwayakoresheje, ako kamaro k’ibyo byaremwe gafite ibyo kigisha umuntu kubijyanye n’Imana cyangwa umuremyi wa byose, rero ntago ibyo bintu biba muri bibiliya cyangwa mu kindi gitabo icyar’icyo cyose, rero kuba ntabibamo negukiye ibyaremwe kuko bimbwira Imana kurusha izo nyuguti za ABCD….. kuko izo nyuguti ari iz’ejo bundi kandi nazo zikaba zifite amateka yazo.

Ati « Kuba rero zarabayeho ejobundi ntago wanyemeza ko zije kuvuga Imana, yibera mu buzima, rero mu magambo make Imana nemera ni mubuzimasano dusangiye twese ibyaremwe.

Uyu mugabo wiyita Anti-kristo orginal avuga ko impamvu nyamukuru yiyise iri zina ari inkuru ndende ndetse kuko ryavuye kure, yagize ati « hari umuhungu twakoranaga, mu gipastori, twajyaga tugira amateraniro yo mu mibyizi, maze umunsi umwe yigisha abana b’urubyiruko maze umwana umwe aramubaza ati ubwo ibyo uvuga abantu barabyumva ? amusubiza agira ati « niyo batabyuma ariko njye ndabyumva, rero mushobora kutabyumva ariko njye ndabyumva.

Ati « Anti-kristo ni amagambo abiri mu ndimi z’amahanga mu kinyarwanda ni udahuza na Kristo, ushobora kwibaza impamvu banyita gutyo ariko nta hantu mpurira n’uwo Yesu, mbere na mbere Yesu uvugwa muri Bibiliya ni umuhimbano, birashoboka ko haba harabayeho Yesu pe, ariko Yesu wanditswe muri Bibiliya ntawabayeho kuko ari inyuguti kandi twabonye ko izo nyuguti zije ejobundi.

Uyu mugabo asoza avuga ko abantu bose batakagombye kuyoba a hubwo bamukurikira ndetse bagafata imyemerere imwe bakizera Imana bakareka Yesu. Ibi biteye urujijo cyane abantu benshi bari kwibaza niba ari iminsi yanyuma igeze doreko muri Bibiliya handitse ngo mu minsi yanyuma hazaba amadini atandukanye ndetse n’abahanuzi batandukanye baziyitirira izina rya Yesu...


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO