Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uwahamagawe n’Imana arayitinya- Pasiteri Zigirinshuti (Video)

Editorial , 3 weeks ago

Umushumba mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Pasiteri Zigirinshuti Michel avuga ko umuntu wahamagawe n’Imana ayitinya akayubaka ndetse akayumvira nk’uko Bibiliya ibisaba abahamagawe n’Imana.

Pasiteri Zigirinshuti ubarizwa muri ADEPR Paruwasi ya Batsinda yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA TV, yavuze ko ubusanzwe habaho imihagaro itatu ariko iyo Imana ihamagarira abantu ari ibiri.

Yagize ati “Iyo Imana ihamagaye umuntu, tubona imihamagaro ibiri, ivana uhamagawe mu byaha n’uhamagarira umuntu kuzayikorera.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko iyo umuntu yinjiye mu muhamagaro ubwawo asangamo ibyiciro bitatu birimo uwo Imana ihamagara umuntu n’uwo abantu bamuhamagara.

Yavuze ko “Uwahamagawe n’Imana ubona agendera mu mabwiriza y’Imana- bishatse kuvuga ko arayitinya ndetse akayubaha kandi bivuze ko ariyo yumvira.”

Pasiteri Zigirinshuti avuga ko Imana ihamagara umukozi wayo ikanamweza kugira ngo azabashe gukora uwo murimo yamuhamagariye neza nk’uko bivugwa mu gitabo cy’Abaroma 8:28-30.

Umurongo wa 28 uvuga ko “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko ibi bigaragaza ko Imana ibanza gutoranya umukozi wayo akiri urusoro.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO