Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

USA: Umuvugabutumwa ukomeye, James MacDonald akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi

Ubwanditsi , 2 months ago

Polisi ikorera muri Leta ya Illinois yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko iri gukora iperereza ku muvugabutumwa ukomeye cyane akanaba umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umuyobozi mukuru w’itorero Harvest Bible Chapel, Pastor James MacDonald nyuma yo gukekwaho gukoresha ab’iyahuzi bamukorera akazi ko kwica abantu atiyumvamo, akabahemba.

Umuyobozi wa Polisi ikorera mu Karere ka Wilmette muri leta ya Illinois witwa Pat Collins yatangaje ko bari gukora iperereza kuri Pastor James MacDonald nyuma yo kumukekaho ibyaha by’ubwicanyi.

Pastor James MacDonald yashyizwe mu majwi ku nshuro ya mbere n’umunyamakuru wa Independent Julie Roys watangarije kuri radio imwe yo mu mujyi wa Chicago ko yabwiwe na bamwe mu badiyakoni b’itorero rye barimo Mancow Muller na Emmanuel “Manny” Bucur ko ajya akoresha abicanyi akabatuma kwica abo atiyumvamo.

Muller yavuze ko mu mwaka wa 2018 MacDonald yamubajije ubugira kabiri niba yamubonera umwiyahuzi yaha akazi. Ati “Icyo gihe nagize ngo ni ugutebya ariko yanyeretse ko akomeje mu Ukuboza ubwo yongeraga kubimbaza.”

Bucur nawe yagaragaje ko mu myaka 3 ishize, Pastor MacDonald yamusabye kujya kwica umukwe we witwa Tony Groves ariko we akagomeza kumutsembera.

Muller yatangaje ko ariwe wafashe iya mbere ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 akajya guha amakuru polisi ikorera Wilmette muri Illinois ko Pastor MacDonald ari umugizi wa nabi, ndetse ko ari ku rutonde rw’abo ashaka kwicisha.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutanga amakuru ngo polisi yagose ku rugo rwa Pastor MacDonald mu gihe ikiri gukora iperereza.

Itegeko ryo muri iyi leta ya Illinois rivuga ko umuntu wese usaba cyangwa agashishikariza undi kwica umuntu iyo ahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza kuri 30.

Umuvugabutumwa ukomeye cyane James MacDonald ari gukorwaho iperereza ku byaha by’ubwicanyi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO