Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

USA: Ibihano ku bayobozi 2 ba Turukiya kubwo gufunga Umupasitori


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 August 2018 saa 04:36'

Leta ya Turukiya iratangaza ko ibabajwe cyane n’umwanzuro wafashwe na leta zunze ubumwe z’Amerika wo gufatira ibihano babiri mu bayobozi b’iyi reta, bitewe n’uko leta yanze kurekura umupasitori w’umunyamerika witwa Brunson ufungiwe muri Turukiya ashinjwa gufasha abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Leta ya Turukiya yabitangaje k’umunsi w’ejo kuwa gatatu, nyuma y’aho minisiteri ishinzwe umutungo muri Amerika itangaje ko ifatiye ibihano babiri mu bagize leta ya Turukiya ku kwanga kurekura Pasitori Andrew Brunson ufungishijwe ijisho munyubako imwe yo muri America.

Ministre w’ubutabera wa Turukiya, Abdulhamit Gul, hamwe n’ushinzwe igisirikare mu gihugu hagati, Suleyman Soylu, bafatiriwe imitungo bafite muri Reta zunze ubumwe z’Amerika kuko ngo bagize uruhare mw’ifatwa n’ifungwa rya Pasitori Brunson umaze amezi arenga 21 mu munyururu.

Biteganyijweko Pasiteri Brunson azitaba urukiko mu kwezi kwa cumi, itariki 12 kugirango yisobanure kubyaha aregwa byo gukorana n’umunyedini Fethullah Gulen, ari muri Amerika, unshinjwa na reta ya Turukiya kuba hejuru yo gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2016.

Uyu mupasitori w’imyaka 50, yahakanye ibyo ashinjwa, ashobora kuzafungwa imyaka 35, mugihe ibyo ashinjwa byaramuka bimuhamye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.