Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

USA:Hirukanywe umudayimoni utera gupfa by’amanzaganya kubahoze ari abayobozi b’iki gihugu


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 July 2018 saa 11:06'

Bamwe mu bakristo bo muri Amerika bagiye gusenga birukana umudayimoni w’impfu z’amayobera zigenda zihitana bamwe mu bayoboye icyo gihugu.

Pastor Chris Owen umwe mubapasiteri bakomeye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyane cyane muri Leta ya Georgia yatangaje ko aherutse kwicara agatekereza impfu z’amayobera zigenda zihitana abahoze bayobora igihugu cye ahitamo gusaba abakristo gusenga birukana uwo mudayimoni.

Mu ijambo yavugiye mu giterane kirimo kubera muri Leta ya Georgia kuri uyu wakabiri, Pastor Chris yongeye kwibutsa abateraniye aho imfu abayoboye Amerika bagiye bapfa ibintu abona ko ari amayobera akomeye.

Yagize ati: “Thomas Jefferson, perezida wa gatatu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yitabye Imana ku italiki ya 4 y’ukwa kalindwi mu 1826, yari yaragize uruhare runini mu myandikire yaryo, ryari ryujuje neza neza imyaka 50.

Nyuma y’amasaha make uwo munsi, John Adams, Jefferson yari yarasimbuye ku butegetsi kandi bari n’inshuti, nawe yitabye Imana azize urw’ikirago. Ngo amagambo ye ya nyuma yaba ari ngo “Thomas Jefferson aracyariho?”

Hashize imyaka itanu, James Monroe, perezida wa gatanu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, nawe yitabye Imana ari ku italiki ya 4 y’ukwa kalindwi.

Kandi si aho ibisa n’ibyago bidasobanutse ku babaye abaperezida b’Amerika byahagarariye: kuva mu 1840 kugera mu 1860, abaperezida bose bari baratowe ari mu mwaka uherwa na zeru bapfuye bakiri ku butegetsi. Bane muri bo bapfuye bishwe.

Nyuma y’imyaka irenga ijana, bisa n’ibyari bigiye kubabaho na none kuko abaperezida bose, uhereye kuri Richard Nixon (1974), barusimbutse abagome bagerageza kubivugana. Ndetse na Barack Obama Imana yamukingiye ukoboko: umuntu yarashe ku ngoro ye Maison Blanche ku italiki ya 11/11/2011. Ariko Perezida Obama ntiyari ahari icyo gihe”.

Pastor yabwiye abakristo ko atagamije kubatera ubwoba abibutsa ayo mateka abbaje ko ahubwo agirango bashyire hamwe basenge birukane uwo mudayimoni utwara abayobozi ba Amerika muburyo bw’amayobera.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.