Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Urwishe ya nka! Theo Bosebabireba yongeye gushyirwa hanze n’uwo yateye inda

Akayezu Jean de Dieu , 5 days ago

Uwiringiyimana Théogène [Theo Bosebabireba], ni ikimenyabose, ndetse uwamuvuga ibigwi byaba ibyiza cyangwa ibibi bwakwira bugacya amapaji akuzura ugafata andi nayo akuzura.

Bosebabireba ni umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirindo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’, ariko yakunze kumvikana mu bitangazamakuru ashinjwa gusambanya abakobwa n’abagore b’abandi.

Ntabwo byahereye aho gusa kuko yanavuzweho kunywa ibisindisha, ibintu bitagiye bivugwaho rumwe mu bakunzi be by’umwihariko abayoboke b’itorero rya ADEPR, ariko we akaba avuga ko ari amashyari y’abamwanga baba bashaka ko acika intege mu murimo w’Imana.

Ibyo guhagarikwa muri iri torero kuri Bosebabireba ntabwo ari inkuru kuko ahagana mu 2014, Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bari bayoboye ADEPR bamuhagaritse azira kunywa inzoga no gutera inda , gusa nyuma yaho asaba imbabazi yemererwa kuvuga ubutumwa muri ADEPR.

Ubusanzwe Bosebabireba abarizwa muri ADEPR Kicukiro Shell, ari naho bakunze kujya bamuhagarika bakanakomanyiriza ibihangano bye ku buryo bitabaga byemerewe gucurangwa mu nsengero za ADEPR.

Uruvange rw’amateka

Bosebabireba yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1977, yavukiye ahahoze hitwa i Kibungo ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Cyinzovu.

Ubuzima bushaririye yanyuzemo nibwo bwashibutsemo impano yo kuririmbira Imana ayishima, ayihimbaza, anomora imitima y’abihebye bari mu mimerere nk’iyo yigeze kunyuramo. [Ibyo yanyuzemo ntabwo tubigarukaho].

Amateka agaragaza ko muri Nzeri 2006, aribwo Bosebabireba yinjiye mu muziki ndetse yinjira muri studio yari iya ADEPR icyo gihe yaririmbye indirimbo ya mbere yitwa ‘Bosebabireba’ n’urundi rukurikirane rw’indirimbo zari zigize album yahereyeho yise ‘Ibigeragezo si karande’.

Ukwamamara mu gihe gito no gukoreshwa ibitangaza n’Imana byatumye atangira kuvugwa ari nako abo yitaga ‘abashaka kumuharabika’ babaye benshi n’ubwo nawe atari shyashya, umugani wa ya mvugo y’Abanyarwanda.

Uyu mugabo wubatse ufite umugore n’abana batazwi umubare [bitewe n’abagore bagenda baboneka umunsi ku munsi bavuga ko yabateye inda], yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avugwaho gutera inda abakobwa batandukanye mu bihe bitandukanya.

Bimwe yagiye abihakana ibindi akabyemera bikagera aho bigacururuka ariko nyuma hakaza izindi nkuru z’abo yateye inda. Ibi byakomeje kubaho n’ubwo muri iyi minsi bitari biherutse.

Muri mpera za 2013, abakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muhanzi n’abakristo b’Itorero rya ADEPR batungujwe inkuru y’uko uyu muhanzi yahunze igihugu akerekeza muri Uganda nyuma yo gutera inda uwitwa Ingabire Marie Aimé usengera muri Paruwasi ya Muhima.

Ni amakuru ariko yaje kuvuguruzwa na Bosebabireba kuko inkuru yanditswe na Inyarwanda ku wa 31 Mutarama 2014, yabigarutseho ivuga ko nyirubwite atigeze ahunga igihugu ndetse icyo gihe ahakana ibyo gutera inda Ingabire.

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Bosebabireba yavuze ko “Ese ko bavuga ngo narahunze kandi nibereye hano Nyabugogo ubwo urumva banshakaho iki koko? Njyewe sinigeze mpunga u Rwanda, nta n’ikintu cyatuma mpunga igihugu. Izo nkuru nanjye uyu munsi niriwe nzumva ngo narahunze kandi ndarengana pe.”

Ingabire yagarutse!

Bosebabireba yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru mu Ugushyingo 2019, ubwo yahabwaga imbabazi na ADEPR , nyuma y’uko yari amaze amezi agera kuri 20 ahagaritswe muri iri itorero azira ‘ubusambanyi, ubisinzi n’ubuzererezi’

IYOBOKAMANA TV yaganiriye n’umubyeyi Ingabire Marie Aimé uvuga ko yatewe inda na Bosebabireba [Umwama yavutse muri Nyakanga 2013].

Uyu mugore ugaragara nk’uwamaze kwiyakira no kwakira ibyamubayeho byose avuga ko yatewe inda na Bosebabireba ndetse n’umwana babyaranye asa nawe.
Avuga ko kuva yaterwa inda na Bosebabireba batongeye gucana uwaka ndetse atigeze amufasha haba mu kumuha indezo cyangwa ibindi byangombwa nkenerwa.

Yagize ati “Papa we nta kintu yamarira umwana, ntan’icyo yigeze amumarira yewe ntan’ubwo nje hano kwaka indezo. Ntabwo yigeze ampa indezo ariko twarakuze kuko umwana abayeho.”

Ingabire yavuze ko Bosebabireba afite abana benshi adashobora kubonera indezo ari nayo mpamvu atakwirirwa amurenganya kuko we yitunze kandi abayeho neza.

Uyu mugore yanahishuye ko yamusabye imbabazi ariko atemera izo mbabazi kuko yabikoze kubwo kubitegekwa n’itorero rye rya ADEPR ryari ryabimusabye kugirango akomorerwe yongere kurisengeramo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO