Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Urupfu rwa Kizito Mihigo rwashenguye abahanzi bagenzi be

Ubwanditsi , 3 months ago

Abahanzi barimo Cecile Kayirebwa, Clarisse Karasira n’abandi batandukanye bakomeje kugaragaza ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gupfa yiyahuye aho yari afungiye muri kasho ya Remera mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo wari wariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, izikubiyemo ubutumwa buhumuriza rubanda ndetse n’izuje ubutumwa bukangurira abantu kubana mu mahoro yitabye Imana ku wa 17 Gashyantare 2020.

Polisi y’igihugu yasohoye itangazo mu gitondo cyo ku wa Mbere ivuga ko uyu musore w’imyaka 38 yasanzwe aho yari afungiye muri kasho yiyahuye akoresheje amashuka yararagamo.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Yakomeje iti “Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Tariki 15 na 16 Gashyantare Kizito ngo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Yari afite ijwi nk’irya Papa wa Kayirebwa

Urupfu rwa Kizito Mihigo rwatunguye benshi ndetse by’umwihariko abahanzi bagenzi be bakomeje kugaragaza ko icyemezo yafashe cyo kwiyambura ubuzima cyabatunguye ndetse cyabababaje bikomeye kuko bahombye umuhanzi kandi w’umuhanga.

Abahanzi batangaje bwa mbere ko bababajwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo barimo Kayirebwa wabwiye Ijwi rya Amerika ko Kizito Mihigo yari umuhanga cyane kandi biteye agahinda kubona yiyahura akiri muto.

Yagize ati “Urupfu rwe narwakiriye nabi cyane nabyutse ndira amarira nk’ayo ababyeyi baririra abana babo. Umusore ungana kuriya kugira ngo yiyambure ubuzima birumvikana ko yari mu bwihebe bukabije. Biteye agahinda cyane.”

Kayirebwa kandi yavuze ko uyu musore yari afite ijwi arangurura agahanika ku buryo yumvaga afite ijwi nk’iry’umubyeyi wa Kayirebwa.

Ati “Uriya mwana yajyaga agenda n’iwanjye uretse n’ibi byo kumenya kuririmba, yigeze gukora amahugurwa yo kuririmba, yazaga kudusura, yari umwana mu rugo, najyaga mubwira ko afite ijwi nk’irya Papa.”

Kayirebwa kandi yavuze ko yababaye cyane kubona umwana w’imyaka 38 [Ungana na bucura bwe] bwagaragaje ko yatekereje akabona ntacyo ashaka gukora mbese ubuzima bumunaniye kugeza ubwo yumva ashaka kwiyambura ubuzima.

Uyu muhanzikazi ufatwa nk’ishyiga ry’imbere muri muzika Nyarwanda yavuze ko indirimbo inuma ya Kizito Mihigo yayikundaga ku rwego rwo hejuru.

Mu bandi bahanzi bababajwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo harimo Clarisse Karasira wanavuze ko bari inshuti z’akadasohoka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije ifoto ya Kizito Mihigo ndetse n’indi igaragaza umuntu uri mugahinda agira ati “Biracyagoye kwemera ko utakiri hano”

Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inuma, Arc En Ciel’ n’izindi nyinshi yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gatolika.

Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Imana ku wa 17 Gashyantare 2020, aguye muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yiyahuye akoresheje amashuka yararagamo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO