Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Urubyiruko rusaga 1100 rwitabiriye ‘Youth Convention’ igamije kubakundisha gukurira muri Kristo (Amafoto)

Editorial , December 2019

Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu by’umwihariko urubarizwa mu matorero ya Gikristo mu Rwanda ruteraniye i Kigali mu giterane kinini cyiswe ‘Youth Nation Convention’ cyo kubigisha uburyo bwabafasha gukurira muri Kristo no kuba abigishwa be bashyitse.

Iki giterane cyateguwe n’Umuryango Youth for Christ Rwanda, gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukurira muri Kristo Yesu ugasenderera muri we”, igamije gufasha urubyiruko kumenya Kristo rugakurira muri we hanyuma rukajya no kubwiriza abandi iyo nkuru nziza y’agakiza.

Kiri kuba ku matariki ya 8-14 Ukuboza 2019, i Kibagabaga ahakorera Ishuri rya Kigali Christian School. Kitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 1150, ruri hagati y’imyaka 14 na 21, abakorana n’urubyiruko, abakozi b’uyu muryango, abakorerabushake, abashumba n’abandi bantu batandukanye.

Ubuyobozi bw’Umuryango Youth for Christ Rwanda bwatangarije IYOBOKAMANA ko cyabanjirijwe n’ibindi biterane bito bigera ku 29, byazengurutse igihugu ahakorera uyu muryango. Ibikorwa byamaraga iminsi itatu [Ni ukuvuga ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru].

Ibikorwa byaranze iyo minsi ni uguhugura abashumba, urubyiruko ruyoboye abandi, urubyiruko ruri mu mashuri n’abandi bakorana n’urubyiruko, ibi bikorwa byose byasozwaga n’igiterane.

Ni muri gahunda yo kwizihiza imyaka 25, uyu muryango umaze ukorera ivugabutumwa mu Rwanda. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019.

Urubyiruko rwitabiriye ruri guhabwa ibiganiro n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Dr Rev Antoine Rutayisire ndetse n’abayobozi mu nzego za leta barimo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Youth for Christ Rwanda, Dushimerugaba Luck, yabwiye IYOBOKAMANA ko mu myaka 25, ishize uyu muryango ubayeho hari byinshi bishimira bagezeho byose bigamije gufasha urubyiruko.

Yagize ati “Intego yacu ni ukubona urubyiruko aho ruri hose bahawe amahirwe yo kwakira Kristo nk’umwami n’umukiza wabo abamwemeye abakaba abigishwa be mu matorero ya Gikristo atandukanye.”

Dushimerugaba yavuze ko ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, uyu muryango umaze ubayeho uretse kuba byarabanjirijwe n’amahugurwa hari igikorwa cy’umuganda rusange uzaba ku wa Gatanu mu Karere ka Gasabo, aho uru rubyiruko ruzatera ibiti muri gahunda yo kwita ku bidukikije.

Ati “Kwita ku bidukikije ni gahunda igihugu cyacu cyahaye imbaraga murabizi ko kuri ubu u Rwanda ari intangarugero ku rwego rw’Isi, natwe rero dushaka guha urubyiruko rwacu ubutumwa ko ibidukikije biratureba nk’uko Imana yabiduhayemo inshingano.”

Muri uyu muganda hazaterwa ibiti birenga ibihumbi bitatu.
Ibindi bikorwa biteganyijwe ni uko umuyobozi ku rwego rw’isi n’abandi bashyitsi bazanye bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kugira ngo barusheho kumenya amateka y’igihugu bamenye uko urubyiruko rwakoreshejwe n’ubuyobozi bubi bugasenya igihugu.

Ibi bikorwa byose bizasozwa n’ibirori bizaba ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019, guhera i saa tatu kugeza saa sita z’amanywa. Ni ibirori bizitabirwa n’abashyitsi batandukanye.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Youth for Christ Rwanda, Dushimerugaba Luck, yavuze ko iki giterane cyateguriwe urubyiruko mu gihe bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ubayeho

Ibikorwa bya Youth for Christ Rwanda birivugira

Umuryango Youth for Christ Rwanda ntabwo ushingiye ku Itorero ahubwo ukorana n’amatorero aho umuntu wese ukijijwe ufite Itorero abarizwamo ufite umutwaro cyangwa umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko.

Mu buryo bwemewe n’amategeko watangiye gukorera mu Rwanda mu 1995, ufaukora imirimo yerekeranye no kugeza ubutumwa bwiza mu rubyiruko no kubafasha gukurira mu matorero ya Gikristo kugira ngo babe abigishwa ba Kristo bageze ku kigero gishyitse.

Imibare y’uyu muryango igaragaza ko urubyiruko rugera kuri miliyoni imwe rumaze kugezwaho ubutumwa binyuze mu matorero, amashuri, ibiterane na siporo.

Ikomeza igaragaza ko bamwe bari mu matorero bakuriyemo harimo n’ababaye abashumba, abapasiteri, abandi babaye abayobozi muri uyu muryango.

Mu 2009, watangije Ishuri ritegura urubyiruko rufasha abandi mu kuba abigishwa n’abayobozi beza mu nzego izo arizo zose [School of Leadership and Discipleship].

Uyu muryango kandi ufite ishuri rya Gikritu rifasha abana b’abakene kubona uburezi bwa Gikristo kandi bwiza. Mu mwaka ushize iri shuri ryari rifite abasaga 1700 mu mashami abiri iry’i Kigali na Rwamagana.

Ubuyobozi bwa Youth for Christ Rwanda butangaza ko hari gahunda yo gushyiraho andi mashuri agezweho kandi y’intangarugero mu gihugu azwi nka ‘Smart School’.

Urubyiruko ruri muri uyu muryango kandi rwigishwa gufasha abandi muri gahunda y’uko urubyiruko rwamenye Imana rugomba gusakaza urukundo ‘Exhibiting the Love of Jesus Christ’ aho kuri ubu bamaze kubakira abatishoboye amazu menshi hirya no hino mu gihugu.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO