Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umwuka uhumeka ni imari, ugihumeka amateka yahinduka.

Ubwanditsi , 1 month ago

Ni nyuma y’ubuhamya burebure bw’ibyo yaciyemo bikomye byatumye abura umugore we ndetse n’umwana w’umuhungu biturutse ku mpanuka y’inkongi y’umuriro.

Nzayisenga Onesmo, ni umukristo mu Itorerero ry’ADEPR, Paruwasi ya Muganza, Umudugudu wa Kiruhura, mu Karere ka Nyarugenge. Agaruka ku byamubayeho ashimangira ko byamukomerekeje mu mutima ariko ubu akaba yarabyakiriye.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM avuga ko mu mwaka w’2016 ibi byose ngo ari bwo byabaye ubwo yaratuye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari inzu iza gufatwa n’ikongi y’umuriro baryamye mu ijoro we n’umugore ndetse n’abana babiri. Avuga ko nubwo ibyamubayeho bikomeye ariko ngo n’ubundi buri muntu agira igihe cye cyo kuva ku isi bityo buri wese akaba akwiye guhora yiteguye kuko atazi umunsi n’igihe.

Yagize ati: “Ikintu cyose cyagenewe igihe cyacyo, hari igihe cyo kuvuka hakaba hari n’igihe cyo gupfa, hari igihe cyo kwishima n’igihe cyo kubabara, buri muntu aba afite ibihe arimo, ariko uko byagenda kose, byanze bikunze isaha y’umuntu yo kuva ku isi izagera niyo mpamvu umuntu aba agomba kugira ibyo ategura hano ku isi agihumeka uyu mwuka; uyu mwuka ni imari, ugihumeka uyu mwuka amateka yahinduka.

Ibi abisanisha no kuba umugore we ndetse n’umwana w’umuhungu baritabye Imana mu bintu bisa nk’aho bitunguranye kuko impanuka yabaye mu masaha ya saa cyenda za nijoro. Onesmo kandi ashimangira ko akurikije ibyamubayeho ngo abantu bagakwiye kujya bamukuraho isomo ry’uko ejo h’umuntu ntawuhamenya kuko hashobora kuza ibyiza ndetse n’ibibi.

“Ubundi umuntu uzajya umbona aho twahurira hose bijye bimwigisha ejo hiwe, ejo h’umuntu nta muntu uhamenya hajya haza ibisubizo ariko hajya haza n’ikibazo.”
Avuga ko nyuma y’ibyabaye byose ngo yaje n’ubukungu bwarahungabanye kubera ko ibyo yarafite byari byahiriye mu nzu gusa nyuma y’umwaka umwe yongeye kwisuganya anasubiramo mu buryo bw’amajwi (audio) indirimbo ijya imufasha ya 47(NIGIHE GITO INTAMBARA IGASHIRA) mu ndirimbo zo Gushimisha Imana.

Onesmo ahamya ko umwuka umuntu ahumeka ari imari ikomeye

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO