Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umwihariko udasanzwe mu gitaramo James&Daniella batumiyemo ‘couples’

Editorial , 3 months ago

Itsinda ry’umuryango wa Rugarama James na Rugarama Daniella bamaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka James&Daniella riri gutegura igitaramo kitiriwe indirimbo yabo ‘Mpa Amavuta’.

Iki gitaramo cyiswe ‘Mpa Amavuta Live Concert’ giteganyijwe kuba ku wa 1 Werurwe 2020, muri Kigali Arena, nicyo cya mbere aba bahanzi basanzwe barashakanye nk’umugore n’umugabo bazaba bakoreye mu Rwanda kuva batangira umuziki wabo.

Nicyo gitaramo cya mbere bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera z’umwaka wa 2017 ari naho bakoreraga umurimo w’Imana.

Rugarama James avuga ko iki gitaramo kandi ari icyo kumurika alubumu yabo ya mbere izaba iriho indirimbo umunani.

Abakomeje gukurikirana ibijyanye n’amakuru y’imyiteguro n’abaziririmba muri iki gitaramo bakomeje gutungurwa n’uko abagenda batangazwa nk’abataramira abakitabira ari amatsinda agizwe n’abagore n’abagabo babo.

Kugeza ubu amatsinda (couples) agera kuri atanu ni yo amaze gutangazwa ni Dorcas&Papy Clever, Maya&Fabrice, Chance&Ben, Amanda&Kavutse ndetse na James&Daniella ari nabo bateguye iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw, mu myanya isanzwe ibihumbi 10Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20Frw muri VVIP. Kuri ubu amatike ari gucururizwa ku rubuga rwa Internet rwa www.ishema.rw

Ushobora kandi kugura tike ukoresheje uburyo bwa Mobile Money aho ukanda *182*8*1*900111#.

Kugeza ubu n’ubwo abahanzi bamaze kwemezwa nk’abazaririmba aria ma couples ariko biteganyijwe ko hari n’abandi bahanzi ku giti cyabo bazagenda batangazwa umunsi ku munsi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO